RFL
Kigali

NKORE IKI: Umugabo wanjye ahembwa 400,000 Frw ariko sinjya menya irengero ryayo, sinanatinyuka kubimubaza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/06/2019 17:33
5


Muri 'NKORE IKI' y'uyu munsi tugiye kubagezaho ubutumwa twandikiwe n'umusomyi wacu ushaka ko mumugira inama ku bijyanye n'imikoreshereze y'amafaranga y'umuryango. Yatubwiye ko umugabo we ahembwa ibihumbi 400, gusa ngo ntajya amenya irengero ry'umushahara w'umugabo we.



Uyu musomyi wacu watwandikiye ubu butumwa ni umu maman w'abana babiri, we n'umugabo we bakaba bafite inzu yabo bwite muri Kigali. Ikibazo uyu mubyeyi afite ni uko amafaranga ahembwa ari yo akora imirimo yose y'urugo, hanyuma umushahara w'umugabo we akaba atazi icyo ukora ndetse ngo ntiyatinyuka kubimubaza kuko aba azi neza ko nta kintu na kimwe umugabo we yamusubiza. Yatubwiye kandi ko umugabo we atajya anywa inzoga ndetse ngo iyo amwitegereje asanga atajya amuca inyuma.

Dore ubutumwa yatwandikiye kugira ngo mumugire inama:

"Muraho, nitwa (Ntabwo izina rye turivuga ku bw'umutekano we), ndagisha inama ku mikoreshereze y'amafranga mu muryango, nimba hari abazi uburyo bwiza bukoreshwa bamfasha. Ndi umu maman w'abana babiri, umugabo wanjye ahembwa 400,000 (akorera mu ntara, birumvikana agira dépenses zo gukodeshayo no kurya) nanjye nkahembwa 285,000 ariko turatuye muri Kigali ntabwo dukodesha.

Ubusanzwe mfata salaire yanjye nkapanga ibikenewe mu rugo by'ukwezi kose. Ibyo kurya, Ibyo abana bakeneye, kwishyura abakozi, amazi, umuriro, gaz, kwita kuri maman, kwiyitaho (ibisuko, amavuta, etc)... Birumvikana sina couvra dépenses zose ngo bishoboke. Iyo rero hari akantu nkeneye nashiriwe nkakabwira umugabo, arambwira ngo nta mafranga afite kandi ibyo mba naraguze byose aba ataramfashijeho na gake.

Njyewe nari namubwiye ngo tuzajye dupasura moitié moitié y'amafranga akenewe mu rugo, buri wese ashyireho kugira ngo twese tugire ubwisanzure tunabashe kujya tunakemura utubazo personnel ariko nta kintu yigeze abivugaho nta n'icyo yabikozeho. Ukwezi kwarashize ntegereza ko ampa n'ijana ndaheba. Mbikora nk’uko bisanzwe, ariko hagira ikibura ntamfashe.

Njye rero mbona igisigaye ari uko mpangana nawe, kandi nari narihannye kamere, cyangwa se nkatangira kuzana agasigane! Gusa agasigane nako, abana babigenderamo. Kandi mpanganye nawe nasenya ntacyo byakemura. Ubu ndibaza uburyo bwiza nakoresha nkagira umudendezo ku bijyanye n'imikoreshereze y'amafranga mu rugo ariko simbubona pe.

Cyane cyane ko ari umuntu uba udashaka ko hari ikintu tubivugaho, azi guhunga ibiganiro kubi, inshuro zose ngerageje kugira icyo mubwira ntanyumva, ntiyanampa n'umwanya wo kubivugaho, naragerageje byaranze. Uzi kuba uri umudamu ukora, ukaba utabasha no kwigurira igitenge cyiza cyangwa aka basin keza ngo ukadodeshe nawe urimbe, ahubwo ugahora uri nyakagore abantu bakibaza nimba ukora bikabayobera. Ubuse mbyakire nzasazire muri système ya "Ndongora nitunge" kandi ndi muto kuri we, ari nawe uhembwa menshi kundusha?

Bijya binanyobera aho ashyira amafranga ye, na cyane cyane ko atari umusinzi, akaba atanajya mu bagore (simbihagazeho ariko ntibimusa). Anahora mu madeni mba numva aguza abantu kuri telephone cyangwa nkumva avuga igihe azishyurira. Sinzi aho ikibazo kiri ku bijyanye n’uburyo akoresha amafranga, sinanatinyuka kubimubaza kuko ntiyanansubiza, ariko singomba kubigenderamo, njye n'abana.

Icyo nzi n'uko twembi turi bakuru kandi dufite inshingano buri wese agomba kubahiriza. Ikibazo ni umwe muri twe uvunisha undi, kandi birababaje iyo ari umugabo, ntibikwiye na gato. None mbigenze gute ngo yibuke ko ari umugabo mu rugo akore ibyo agomba gukora."

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umufasha4 years ago
    Kuki se ahunga ibiganiro kdi aribyo bikemura ibibazo,ashobora kuba afite abo. afasha muri family ye akabiguhisha kdi ntiyabigusabye ngo ubyange icyangombwa nukubyumvikanaho ntacure urugo rwe, gusa iyo ngeso so nziza bagabo mubyumve,uzajye umwereka ko bidashoboka cg se wasanga afite nurundi rugo nubwo uvuga ko bitamusa,numumenyereza ko uzamutungira urugo azabigenderaho nawe umuvunikire ugomba kubishyira hasi. mukabisobanura niyo wowe yaba atakigukunda afite task yo kurera abana be.Njye ndumva wamushyiraho ikiganuro yagukwepa,ukamuteza uwo ubona mubabyeyi be bahuza byakwanga ugafata umwanzuro WO kumuvunikira ukamwitirirwa cg ukamurega kukazi cg munkiko bakaguha kumushahara we kuko ibyo uvuga ubwo abana ntibarajya mu ishuri ngo urebe besoin uko zikuba.
  • munyampeta@gmail.com4 years ago
    inama nakugira nuko wazajya ubona umugabo avuye kukazi ukamubwirako ushakakomuganira ndikumva wifitiye umugabo utanywa inzoga kuko nicyokintu gitwara amafaranga hamwe nabagore none kontageso ajyamombi wazahishirika ubwoba ukamubaza numutima mwiza chr kuhembwa amafaranga ukaba urahahira urugorwawe wabimuza mumutuzo kandi nutinyuka nawe azabonako harukundibyagenze kandikoko birumvikana uravunika uzatinyuke ubimubaze wasanga ayabika afite nkagahunda yokubaka nkinzu nziza ayuhembwa agatunga urugo
  • munyampeta@gmail.com4 years ago
    inama nakugira nuko wazajya ubona umugabo avuye kukazi ukamubwirako ushakakomuganira ndikumva wifitiye umugabo utanywa inzoga kuko nicyokintu gitwara amafaranga hamwe nabagore none kontageso ajyamombi wazahishirika ubwoba ukamubaza numutima mwiza chr kuhembwa amafaranga ukaba urahahira urugorwawe wabimuza mumutuzo kandi nutinyuka nawe azabonako harukundibyagenze kandikoko birumvikana uravunika uzatinyuke ubimubaze wasanga ayabika afite nkagahunda yokubaka nkinzu nziza ayuhembwa agatunga urugo
  • Carine4 years ago
    Jye ndumva wamubwiza ukuri , uzamusabe umwanya umubaze aho ayashyira knd ubimubaze utarakaye,nakureka ntagusubize wakwiyambaza umukoresha we ,nawe atagize icyo abikoraho wakwiyambaza ubuyobozi kko nukomeza kumutinya uzahitemo kumutung ikibazo hari igihe kizagera unanirwe minerval yabana ibure uhangayike kko uzaba waramumenyereje kubikorabyose ( ntugatekereze KO ayabitse kko ayafite ntiyafata ayo madeni agira ahubwo ashobora kuba afite urundi rugo Wowe ukaba utabizi)
  • Nene 4 years ago
    Iyo systeme "Ndongora nitunge " Yabaye indwara kuri bamwe ,ukava iwanyu usa neza wagera kumugabo ugahita uhindanda kubera kuba umugore ukaba n'umugabo a fois.Ihangane mwana wa Mama niba ubishoboye njye nenda gutabuka aho umugabo adashobora kugura n'isukari cga umunyu .Iturize ubyereke yesu niwo mwanzuro nafashe,Yabaye abihaye imana bakira unaniwe urugo niho nakwigira kko urugo nta cyiza njye nasanzemo .





Inyarwanda BACKGROUND