RFL
Kigali

VIDEO: Ibintu bitangaje utari uzi kuri Rene Patrick n'ibyitezwe mu gitaramo ‘A LOVE JOURNEY’ ari gutegura

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/06/2019 14:21
0


Rene Patrick umuramyi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye ariko agakundwa bitewe n'indirimbo ‘ARANKUNDA’ yishimiye na benshi ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye yise ‘’A LOVE JOURNEY’’azafatanyamo n'abaramyi benshi avuga ko kigamije gushima Imana aho yagejeje u Rwanda mu myaka 25 ishije ndetse no kuyiragiza indi myaka iri imbere



Rene Patrick ni umuhanzi akaba n'umuririmbyi (worship leader). Atunganya umuziki (recording artist) ndetse akaba n’umwarimu w'umuziki. Yatangiye yikundira kubyina cyane kurusha kuririmba ariko mu mwaka wa 2016 atangira umuziki we byimbitse ubwo yasohoraga indirimbo "ARANKUNDA". Mu mwaka wa 2011 yatangije ibikorwa byo kujya afasha abahanzi mu buryo bw'imiririmbire abifashijwemo n'impano yifitemo y'akataraboneka yo kumenya kuririmba.


Mu kiganiro na INYARWANDA, Rene Patrick yabajijwe impamvu yagiye mu muziki akabanza kwigisha abahanzi ndetse anafasha bamwe mu miririmbire ntahite atangira umwuga we wo kuririmba. Yagize ati "Iyo hageze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza hari ikintu cy'umwihariko, bigomba kuba ari ibintu wahamagariwe ndetse n'ibintu witeguye atari uko ufite impano gusa. Ni muri ubwo buryo rero nabanje gufata umwanya wo gukura cyane ndetse nkaniga."

Yabajijwe kandi uburyo akoramo ibihangano bye mu buryo byishimirwa adusubiza agira ati "Sinshobora kukwirariraho ngo mvuge ko nicara nkandika cyangwa hari izindi nzira mbinyuzamo ahubwo njye akenshi inspiration nyikura mu buhamya bw'abantu ndetse nanjye bwite."


Rene Patrick mu myiteguro y'igitaramo 'A LOVE JOURNEY'


A Love Journey ni igitaramo giteganyijwe kuba tariki ya 5 Nyakanga 2019, kuri CLA Nyarutarama kuva saa 6:00 pm kugeza 12:00 z'ijoro. Cyizahuza abahanzi benshi batandukanye harimo Aime Uwimana, Simon Kabera,Chance kuva muri Alarm Ministries, Pastor Gaby, Arsene Tuyi, Bosco Nshuti ndetse n'abandi benshi. Kizaba kibaye ku nshuro yacyo ya 2 ariko agashya karimo ni uko kwinjira ari Ubuntu kandi kizaba kerekeje cyane ku gushima Imana ku byo u Rwanda rwagezeho mu myaka 25 nyuma yo kwibihora.

Ni igitekerezo cyaje giturutse ku muramyi Rene Patrick aho avuga ko mbere atekereza gukora igitaramo yumvaga bizaba byerekeye ku muziki we ariko nyuma bivuye mu gusenga yumva gushima ku byo igihugu cyagezeho ari byo biri kugaruka cyane. Asoza yageneye ubutumwa abazitabira iki gitaramo abasaba gusengera uyu munsi, gutekereza ibintu byose Imana yabakoreye muri iyi myaka itambutse ndetse kandi ko bagomba kuza biteguye kubyina kuko yizera ko nta kuntu wahimbaza utabyinnye ndetse ko bazaza bafite umutima wo gushima no gusenga Imana.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RENE PATRICK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND