RFL
Kigali

Prosper Nkomezi yatangaje abandi baririmbyi yatumiye mu gitaramo cye, asohora amatike yo kwinjira anashyira hanze indirimbo nshya

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/06/2019 17:25
0


Prosper Nkomezi ageze kure imyiteguro y'igitaramo yise 'Ibasha Gukora Live Concert', azamurikiramo album ye ya mbere. Nyuma yo gutangaza ko muri iki gitaramo azaba ari kumwe na Simon Kabera, Alarm Ministries, Serge Iyamuremye, kuri ubu yatangaje abandi bahanzi yatumiye anashyira hanze amatike yo kwinjira.



Prosper Nkomezi ari mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane muri iyi minsi aho akunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Sinzahwema (benshi bazi nka Amamara), Humura, Ibasha gukora, Singitinya, Urarinzwe, Nzayivuga, Hazaba n'izindi. Uyu muhanzi ari gutegura igitaramo gikomeye yatumiyemo abahanzi n'abaririmbyi bakunzwe cyane mu Rwanda mu muziki wa Gospel. Yabwiye Inyarwanda.com ko yatumiye Simon Kabera, Alarm Ministries, Serge Iyamuremye, Bosco Nshuti na Healing Worship Team.


'Ibasha Gukora Live Concert' ni igitaramo gikomeye Prosper Nkomezi azamurikiramo album ye ya mbere yise 'Sinzahwema', kizaba tariki 7/7/2019 muri Kigali Serena Hotel. Asobanura impamvu yamuteye gutegura iki gitaramo Prosper Nkomezi yabwiye INYARWANDA ati "Ngiye gukora concert kubera ko ari igihe nyacyo. Nari maze igihe babinsaba abakunda ibihangano byanjye ariko nari ntegereje isaha y'Imana ariyo iyi yageze." Kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000Frw mu myanya isanzwe, 10,000Frw muri VIP na 15,000 muri VVIP. 

Kuri ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yatangiye kugurishwa, aho abayagura mbere bagabanyirizwa ibiciro dore ko itike yo mu myanya isanzwe igura 3,000 Frw, iyo muri VIP ikagura 8,000 Frw, mu gihe muri VVIP igura 15,000 Frw. Abashaka aya matike barasanga ahantu hatandukanye ariho; Konka muri T2000, Cafe Ark Kisimenti (Chez C John), Kemmy Shop mu Biryogo, Zion Temple Gatenga, Wells Salvation church Kimironko, Calvary Ministry i Remera, Foursquare Gospel church, ERC Kimisagara, ERC Masoro, Healing Center Remera, Zion Temple Kabeza na Bethesda Holy church ku Gisozi.


Mbere y'uko akora iki gitaramo gitegerejwe na benshi, Prosper Nkomezi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Nimuze Tumusange' izaba iri kuri iyi album ye ya mbere yise 'Sinzahwema'. Muri ndirimbo Prosper Nkomezi aririmbamo aya magambo "Uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera, uko ni ko yajyanye ibicumuro byacu kure, kure, kure. Uko Ijuru ryitaruye isi ni ko imbabazi atugirira zingana. Uko Se w'abana abagirira ibambe, ni ko Uwiteka arigirira abamwubaha. Mutima wanjye himbaza Uwiteka, ntiwibagirwe ibyiza byose yagukoreye, mwa bindimo byose muhimbaze izina rye."


UMVA HANO INDIRIMB NSHYA 'NI MUZE TUMUSANGE' YA PROSPER NKOMEZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND