RFL
Kigali

MTN Rwanda iri gutanga internet yihuta ya 4G ku giciro cyimwe na 3G

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/06/2019 15:21
0


MTN Rwanda n’umufatanyabikorwa wayo kompanyi y’Abanyakoreya yitwa Korea Telecom Rwanda Networks (KTRN), ikomeje gutanga internet ya 4G na 3G ku bakiriya bayo bari mu Rwanda ku giciro kimwe. Abakiriya ba MTN ubu bashobora kwigurira internet.



Nyuma yuko MTN Rwanda yatangiye guha inyungu abakiriya bayo bakoresha Mobile Money, aho ku ikubitiro yatanze miliyon 2.7 z’amafaranga y’u Rwanda ku bakiriya bayo bakoresheje Mobile Money mu gihe cy’amezi ane (guhera muri Mutarama kugeza muri Mata 2019), ubu ngubu iri gutanga internet ya 4G ndetse na 3G ku giciro cyo hasi, aho ubu abakiriya bayo bashobora kwigura iyi internet imara ukwezi, ukamara ukwezi kose nta kibazo cya internet ufite.

Richard Acheampong ushijwe ubucuruzi muri MTN Rwanda

Ushizwe ubucuruzi muri MTN Rwanda, Richard Acheampong yavuze ko nka MTN bifuza ko buri Munyarwanda agomba kubona uburyo bwiza bwizewe kandi bugezweho bwo kuvugana n’abatuye isi. Yagize ati:” Twebwe nka MTN twizera ko buri Munyarwanda agomba kubona uburyo bwizewe kandi bugezweho bwo kuvugana n’abatuye isi. Twagabanyije ibiciro bya Internet ndetse twongera n’umuvuduko wayo ku buryo buri wese ashobora kuyikoresha”.

Yakomeje agira ati “Internet yacu izakomeza kuba iya mbere mu Rwanda, aho ubu Abanyarwanda bashobora kugura 4G bundles. Mu gufasha abakiriya bacu ntabwo twifuza kuba twabaha service mbi za internet oya turifuza kubaha service nziza”.

Abanyarwanda bakoreshaga Internet ya MTN mu mwaka wa 2017 bari 53% by’abakoresha Internet aho muri 2018 baje kuzamuka bakagera kuri 92%. Mu mwaka wa 2019 MTN Rwanda yongereye umuvuduko wa internet wa 3G aho Abanyarwanda bashobora gukoresha internet yihuta. Kuri ubu MTN Rwanga yazaniye Abanyarwanda 'Ikosora' telefone ikoresha uburyo bwa 3G nka Internet yihuta.

MTN Rwanda ni Sosiyete y’itumanaho imaze igihe kinini mu Rwanda aho yatangiye mu mwaka 1998 ikaba ifasha abanyarwanda mu itumanaho. MTN Rwanda ifasha kandi mu buryo bw’ihererekanywa ry’amafaranga hakoreshejwe Mobile Money, kuguriza abanyarwanda ndetse no kwizigamira

Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND