RFL
Kigali

Volleyball: REG VC yisubije igikombe cya Memorial Rutsindura-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/06/2019 13:42
0


Mu isozwa ry’imikino ya Rutsindura Memorial Tournament 2019, REG VC yongeye gutwara igikombe itsinze UTB VC amaseti 3-0 ihita itwara igikombe n’ubundi yari yatwaye muri 2018 itsinze APR VC amaseti 3-2.



Muri uyu mukino, REG VC ifite igikombe cya shampiyona 2019 yari yahuye na UTB VC yasoje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona 2019.

Seti ya mbere yabaye iya REG VC n’amanota 25-21 mbere y’uko batsinda seti ya kabiri n’amanota 25-23. Seti ya gatatu yongeye kuba iya REG n’amanota 25-23.


REG VC yatwaye igikombe cya Rutsindura Memorial Tournament 2019

REG BBC yahise itwara igikombe ihabwa igikombe n’ibihumbi 350 by’amafaranga y’u Rwanda (350,000 FRW) mu gihe UTB VC ya kabiri yatwaye ibihumbi 250 (250,000 FRW).

Muri iri rushanwa, byari amakipe atanu (5), itsinda rya mbere (A) ryarimo; REG VC na UTB mu gihe irya kabiri ryarimo; APR VC, UR Huye na Gisagara VC.

Mu itsinda rya mbere (A), REG VC yatsinze UTB bituma iyi kipe yambara umutuku n’umukara ijya muri ½ cy’irangiza ari iya mbere ihita ihura na APR VC yari iya kabiri mu itsinda rya kabiri kuko yatsinze UR Huye itsindwa na Gisagara VC.



Umukino wa REG VC na UTB VC 

Muri iyi mikino ya ½ cy’irangiza, UTB VC yahuye na Gisagara VC, UTB ya Sibomana Placide Madison, Mahoro Ivan, Sibomana Jean Paul, Niyogisubizo Samuel n’abandi, itsinda Gisagara VC ihita igera ku mukino.

UTB VC yongeye gucakirana na REG VC ku mukino wa nyuma kuko REG VC yari yatsinze APR VC muri ½ cy’irangiza. Umukino wa nyuma warangiye REG VC itsinze UTB VC amaseti 3-0 (25-21, 25-23 na 25-23).


Peter Kamasa umutoza wungirije muri REG VC akora imibare ijyanye no gusoma umukino  

Nyuma yo gutwara igikombe batsinze UTB VC mu mikino ibiri, Mugisha Benon umutoza mukuru wa REG VC yavuze ko ikipe ya REG VC yaje muri iri rushanwa ije kwerekana ko ari ikipe y'ibikombe .

"Ibi bivuze urwego rw'ikipe yacu igezeho. Bimenyesha ko REG ari ikipe y'ibikombe, aho tugiye hose ni ukurwana ngo tugere ku mukino wa nyuma dutware igikombe". Mugisha 


Mugisha Benon umutoza mukuru wa REG VC 


Mutabazi Yves yakiniye REG VC muri Memorial Rutsindura kuko ari umukinnyi mushya wasinye amasezerano muri iyi kipe ifite shampiyona 2019

Mu gushaka umwanya wa gatatu, Gisagara VC yawutwaye itsinze APR VC amaseti 3-0, ihabwa ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda (150,000 FRW).

Mu cyiciro  cy’abagore bitabiriye Memorial Rutsindura 2019 yabaga ku nshuro ya 17, RRA WVC yatwaye igikombe itsinze UTB VC amaseti 3-1, ihabwa igikombe n’ibihumbi 350,000 FRW, UTB VC ihabwa 250,000 FRW iki gikombe cyari gifitwe na APR VC yagitwaye mu 2018. Umwanya wa gatatu watwawe na IPRC Huye ihabwa 150,000 FRW.

Mu cyiciro cy’ibigo by’amashuri bisanze binakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri (Serie B), GSO de Butare yatwaye igikombe itsinze GS St Joseph Kabgayi amaseti 3-1 ihabwa igikombe na 150,000 FRW. GS St Joseph Kabgayi yatahanye ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda (100,000 FRW). IPRC Gatsibo yatahanye ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda (50,000 FRW) y’umwaka wa gatatu.


Hon.Bernard Makuza Perezida wa Sena asuhuza ikipe ya REG VC

Ku makipe y’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ariko bari mu cyiciro rusange batarengeje imyaka 17, Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare yatwaye igikombe itsinze GSOB amaseti 2-0 ihabwa imipira yo gukina n’ibihumbi 50,000 FRW mu gihe GSO de Butare yahawe ibihumbi 30,000 FRW n’umupira wo gukina. GS.St Philippe Neri yahawe ibihumbi 20,000 FRW n’umupira wo gukina.

EP Mugombwa yatwaye igikombe cy’amashuri abanza itsinze EP Isimbi amaseti 2-0 ku mukino wa nyuma ihabwa ibihumbi 30,000 FRW n’umupira wo gukina mu gihe GS Isimbi yahawe ibihumbi 20,000 FRW n’umupira wo gukina. ES Tumba yataganye umwanya wa gatatu ihabwa ibihumbi 10,000 FRW n’umupira wo gukina.


Ntagengwa Olivier umwe mu bagomba guhagararira u Rwanda mu gikombe cy'isi cya Beach Volleyball

Mu bakanyujijeho (Veterans), Tout Age yatwaye igikombe itsinze Droujba amaseti 3-2 itwara ibihumbi 150,000 FRW mu gihe Droujba yatahanye ibihumbi 100,000 FRW. Relax VC yatwaye umwanya wa gatatu itsinze ASEVIF VC amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma itwara ibihumbi 50,000.

Muri Rutsindura Memorial Tournament 2019 bari bashyizemo igice cya Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball).

Muri iki cyiciro, ikipe yari igizwe na Kabandana Ignace na Tuyishime Pascal yatwaye umudari wa Zahabu n’ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda (40,000 FRW).

Ikipe ya Sibomana Viateur na Habimana Bosco yatwaye umudali wa Silver n’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda (30,000 FRW) nyuma yo gusoza ku mwanya wa kabiri.

Ikipe ya Mbaraga Alexis na Benoit yatwaye umwanya wa gatatu n’umudali wa Bronze n’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda(20,000 FRW).

Rutsindura Memorial Tournament 2019, Ni irushanwa ryabaga ku nshuro ya 17 rikaba ritegurwa mu rwego rwo kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari umwarimu akaba n’umutoza wa Volleyball akaba yarazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.


REG VC bishimira amanota mu mukino 

Iyo urebye iri rushanwa rya Memorial Rutsindura usanga ari ryo rya mbere riruta ayandi hagendewe ku mubare w’abakinnyi n’amakipe aryitabira.


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND