RFL
Kigali

Rwabugiri Omar yagarutse mu izamu rya APR FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/06/2019 21:00
2


Rwabugiri Niyonsaba Omar wari umunyezamu wa Mukura Victory Sport kuva mu 2017 kugeza muri uyu mwaka wa 2019, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya APR FC yabayemo kuva mu 2008 kugeza mu 2014.



Uyu musore w’imyaka 23 yagarutse mu ikipe ya APR FC nyuma yo kumwifuza bihura neza no kuba yari asoje amasezerano muri Mukura VS. Rwabugiri yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya APR FC na n’ubu itaramenya niba izakina imikino Nyafurika mu gihe Rayon Sports itaratwara igikombe cy’Amahoro 2019.

Yaba Rwabugiri yemereye INYARWANDA ko yagarutse muri iyi kipe yambara umukara n'umweru. Mu busanzwe uyu mukinnyi ni umwe mu banyezamu beza bakunze gutoranywa mu ikipe y’igihugu yabanje kuba muri APR FC ariko nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune abura umwanya wo gukina bityo mu 2015 ajya muri Musanze FC aho yavuye mu 2017 ajya muri Mukura VS.


Mukura VS yashatse guha amasezerano Rwabugiri ayibwira ko baba baretse gato 

Mu mwaka wa mbere yafatanyije na Mukura VS gutwara igikombe cy’Amahoro 2018 banagerana mu ijonjora rya gatatu ry’imikino Nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu (Total CAF Confederation Cup 2018-2019).

Biteganyijwe ko Rwabugiri agomba guhita atangira imyitozo ndetse akazafasha APR FC mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 kuko kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2019 yari mu mujyi wa Kigali mu gihe Mukura VS batangiye imyitozo bitegura CECAFA Kagame Cup 2019.


Rwabugiri Omar yagize ibihe byiza muri Mukura VS

Rwabugiri Omar yaba agarutse muri APR FC kuko yayibayemo imyaka itandatu (2008-2014).

Mu 2008 ni bwo ikipe ya APR FC yakoze igikorwa cyo gutoranye abana bakiri bato bakoramo ikipe y’abato (APR Football Academy), mu 2009 ni bwo baje gufata abana barusha abandi babashyira hamwe banarimo Rwabugiri Omar bityo bakomeza kwigishwa umupira w’amaguru mu buryo bunononsoye.


Rwabugiri Omar ubwo yari muri Musanze Fc

Kuva mu 2009 kugeza mu 2012 nibwo yari muri APR Football Academy kuko n’ubundi yabaga ari gahunda imara imyaka itatu. Nyuma mu 2014 ni bwo yaje kuzamurwa mu bakinnyi barindwi (7) bari bagiriwe icyizere cyo kuba bajyanwa mu ikipe nkuru ya APR FC.

Mu mwaka we wa mbere ntabwo yagize amahirwe yo kubona umwanya wo kubanza mu kibuga cyangwa kubona umwanya uhagije wo gukina bitewe nuko abanyezamu APR FC yari ifite bamurutaga yewe banamazemo igihe kumurusha ku buryo byari bigoranye cyane ko yakwizerwa n’abatoza.


Rwabugiri Omar mu myitozo y'ikipe y'igihugu 

Muri icyo gihe cya 2014, Rwabugiri yaje kugorwa n’ikibazo cy’imvune aza kubagwa, nyuma yo gukira yahise afata inzira agana mu karere ka Musanze ahari ikipe ya Musanze FC (2015-2017) mbere yo kuyivamo akagana muri Mukura Victory Sport asinyamo amasezerano y’imyaka ibiri (2017-2018, 2018-2019), kuri ubu akaba amaze kuyikinira ibiri agahita asoza amasezerano (2017-2019).


Rwabugiri Omar yagarutse muri APR FC yamuzamuye 

AMATEKA YA RWABUGIRI OMAR MU KIGANIRO TWAGIRANYE MURI 2018



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • WIZZ ROOEY USAMA4 years ago
    MARIYA
  • MUBI CYANE1 year ago
    KOMEREZA AHO





Inyarwanda BACKGROUND