RFL
Kigali

Basketball: Ikipe z’igihugu zombi zafashe inzira igana i Kampala-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/06/2019 20:47
0


Ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2019 ni bwo yaba ikipe y’igihugu y’abagore bakina Basketball na basaza babo bafashe urugendo bagana i Kampala muri Uganda aho bagiye mu mikino y’Akarere ka Gatanu izatangira tariki 26 Kamena igasozwa tariki ya 1 Nyakanga 2019.



Mutokambali Moise umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagore bakina Basketball, yahamagaye abakinnyi 12 azitabaza mu mikino y’akarere ka Gatanu muri gahunda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu.

Ikipe y’u Rwanda yari imaze imyaka irindwi (7) idakina amarushanwa mpuzamahanga areba abakinnyi bakuru (Senior Team), yari imaze igihe ikora imyitozo muri gahunda yo kwitabira imikino y’akarere ka Gatanu izabera muri Uganda kuva tariki 26 Kamena kugeza tariki ya 1 Nyakanga 2019.


Bamwe mu bakinnyi b'ikipe y'igihugu y'abagore bahagarariye u Rwanda 

U Rwanda ruzahura na Uganda, Misiri, Kenya na Tanzania kugira ngo barebe ko babona itike yo kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’abagore mu mukino wa Basketball.

Ku rundi ruhande, Bosnijak Vradmir umunya-Serbia utoza ikipe y’igihugu ya Basketball yatoranyije abakinnyi 12 bazahagararira u Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’imikino ya FIBA AFROCAN, imikino izabera i Kampala muri Uganda kuva kuwa 26 Kamena kugeza tariki ya 1 Nyakanga 2019.


Ikipe (nkuru) y'abagore b'u Rwanda yari imaze imyaka irenga irindwi itabaho 

Nyuma y’igihe abasore 14 bakora imyitozo ikakaye muri sitade nto ya Remera, Bosnijak Vradmir yaje gusanga Ruzigange Ally wa Patriots BBC na Emmanuel Iyakaremye bita Zulu wa APR BBC aribo batari ku rwego bityo abasigaye 12 bakaba bagomba kurira indege kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2019 saa moya n’iminota 20 (19h20) bagana i Kampala muri Uganda.

Muri iyi mikino yo gushaka itike ya FIBA AFROCAN, u Rwanda ruri kumwe na Uganda, Misiri, Kenya na Tanzania.



Ikipe y'igihugu y'abagore n'iy'abagabo bagendeye amasaha amwe bari kumwe kuri gahunda y'urugendo

Nyuma yo kuba hasanzwe haba imikino ya nyuma ya FIBA AFROBASKET buri myaka ine, FIBA yaje gushyiraho irindi rushanwa rizajya riba buri myaka ibiri rigahuza ibihugu bigashaka itike yo kuryitabira. Ku nshuro ya mbere rizakirwa na Mali.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND