RFL
Kigali

AFCON 2019: Jonathan Kodjia yafashije Cote d’Ivoire gutsinda South Africa-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/06/2019 19:32
0


Kuri uyu wa mbere taliki ya 24 Kamena 2019 hakinwaga umukino wo ku munsi wa kane w’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019, ikipe ya Cote d'Ivoire (Ivory Coast) itsinda South Africa igitego kimwe ku busa.



Uyu mukino watangiye saa kumi n’igice, ikipe y’igihugu ya Cote d'Ivoire yatsinze South Africa 1-0 mu mukino wabanjirije iyo mu itsinda rya kane (D). Igitego cya Ivory Coast cyatsinzwe na Jonathan Kodjia Rutahizamu wa Ivory Coast ku munota wa 64. Ni umukino wabonetsemo amakarita 4 y’umuhondo, atatu ku ruhange rwa Ivory Coast n’imwe ku ruhande rwa South Africa.

Lebohang Maboe umukinnyi wa South Africa ashaka gushyira umupira ku gituza

Ni umukino wakiniwe mu kibuga hagati aho ikipe Ivory Coast yari ifite guhererekanya umupira 51% naho South Africa ifite 49%.

Abakinnyi ba Ivory Coast bishimira igitego cyatsinzwe na Jonathan Kodjia

Imikino yo mu itsinda rya kane (D) isize Ivory Coast iyoboye itsinda n’amanota 3, aho inganya amanota ndetse n’ibitego izigamye n'ikipe ya Mocco iri ku mwanya wa 2, naho ikipe ya Namibia na South Africa zifite ubusa aho zirimo umwenda w’igitego kimwe.

Tau Percy ukina ashaka ibitego mu ikipe y'igihugu ya South Africa

Ni umukino wagaragayemo Tau Percy ukina muri Royale Union Saint-Gilloise yo mu Bubiligi nk'intizanyo ya Brighton Hove Albion yo mu Bwongereza. Uyu mukinnyi kandi yari muri 11 ba Mamelodi Sundowns yahuye na Rayon Sports i Kigali muri CAF Confederation Cup 2018

Imikino yo mu itsinda rya kane (D) izakomeza taliki ya 28 Kamena 2019

Marocco vs Ivory Coast

Namibia vs South Africa

Indi mikino uko iteganyijwe muri iri joro tariki 24 Kamena 2019

E:Tunisia vs Angola (19h00’)

E:Mali vs Mauritania (22h00’)

UMWANDITSI: Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND