RFL
Kigali

Bugesera: Miss Rwanda Nimwiza Meghan ari kumwe n'abanyeshuri yasuye Intwaza mu kigo cya Mpinganzima-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/06/2019 18:32
0


Impinganzima ni ikigo gifatwa nk’umudugudu utuyemo ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, igasiga ibahekuye. Aba babyeyi batujwe hamwe na Madamu Jeannette Kagame kuri ubu bafite akabyiniriro bahuriyeho aho bitwa Intwaza. Mu mpera z’iki cyumweru basuwe na Miss Nimwiza Meghan aherekejwe n’abanyeshuri biga muri Wellspring Academy.



Uru rubyiruko rwari kumwe na Miss Rwanda basuye intwaza mu kigo cya Mpinganzima mu karere ka Bugesera mu ntara y'Uburasirazuba aho ku isaha ya saa moya bari bahageze bagasangira nabo ifunguro rya mu gitondo ndetse bafata umwanya bakaganira. Nyuma y'ibiganiro bagiranye nk'uko bisanzwe muri gahunda y'Intwaza, berekeje muri siporo aho bafashwa n'uwabigize umwuga akabafasha kugorora imitsi bakanakora siporo mu rwego rwo gukomeza kugira uvuzima bwiza.

Miss Rwanda Nimwiza Meghan yatekereje kujyana n'uru rubyiruko gusura aba babyeyi nyuma y'uko ubwo bari bakiri mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019 nabwo basuye aba babyeyi, icyo gihe akaba yaravuze ko yatsinda atatsinda agomba kugaruka kubasura. Ubwo yashakaga guhigura uyu muhigo yahisemo kujyana n'uru rubyiruko mu rwego rwo kubumvisha ku byiza yahakuye ngo nabo babyumveho bamenye amasomo atandukanye nk'uko abivuga.

"Nari narabasezeranyije ko natsinda ntatsinda byanze bikunze nzagaruka kubasura kuko nishimiye ibiganiro nagiranye namwe kandi byaranyubatse ndetse ni nayo mpamvu mubona nazanye n'abandi bana ngo nabo baze babasure bumve amagambo meza abavamo ndetse n’impanuro mutanga zubaka ubuzima bwacu nk’urubyiruko. Nkuko njye nari narabyiboneye." Miss Nimwiza Meghan aganira n'aba babyeyi bishimiye cyane uru ruzinduko rw’abana babo.

Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan biteganyijwe ko kuri uyu wa kane tariki 27 Kamena 2019 atangira ubukangurambaga ashishikariza urubyiruko ruri mu makaminuza kujya mu buhinzi aho azahera muri ISAE Busogo. Nyuma yaho akazakomereza n'ahandi hatandukanye mu makaminuza ya hano mu Rwanda.

Miss RwandaMiss RwandaMiss Rwanda

Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan n'abanyeshuri bajyanye bakigera muri uyu muduguduMiss RwandaMiss RwandaBasangiye ifunguro rya mu gitondo n'aba babyeyiMiss RwandaBaganirije aba babyeyiMiss RwandaMiss RwandaBakoranye siporoMiss RwandaMiss RwandaMiss RwandaAba babyeyi bishimiye uru rugendo rwa Miss Nimwiza Meghan






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND