RFL
Kigali

Musanze: Umusore ucuranga umuduri yaduhishuriye uko yabeshye agace k’iwabo ko ariwe wahimbye Igisupusupu –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/06/2019 22:39
0


Mu gitaramo cyabereye i Musanze cya Iwacu Muzika Festival ibaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagaragaye umusore wari ufite umuduri ahamya ko yaje gufana Nsengiyumva wamamaye nka Igisupusupu. Uyu musore yatangaje ko afata uyu muhanzi nk’uhagarariye abahanzi nyarwanda bose bakoresha imiduri.



Uyu musore witwa Johnson yaje muri iki gitaramo aturutse mu murenge wa Cyuve. Ni umunyeshuri mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye akaba  umuhanzi w’igikoresho cya muzika bita umuduri, avuga ko ari igikoresho yigishijwe n’uwitwa Jean d’Amour. Mu rugendo  rwa muzika rw’uyu musore avuga ko ari umwe bahanzi bacye bakoresha iki gikoresho.

Ubwo yaganiraga na Inyarwanda yaduhamirije ko yaje gufana Igisupusupu nk’umwe mu bahanzi bakoresha umuduri. Yahamije ko we afata Nsengiyumva nk’umuyobozi wabo nk’abahanzi bakoresha imiduri mu Rwanda. Aha niho uyu musore yahereye ahamya ko iwabo mu gace atuyemo bazi ko ari we wakoze indirimbo “Igisupusupu”.

Igisupusupu

Uyu musore n'agatsiko k'inshuti ze bafanaga bikomeye Nsengiyumva

Nyuma yo kuduhishurira ko abantu bo mu gace atuyemo bazi ko ari we wakoze indirimbo “Igisupusupu”, uyu musore yanacuranze kuri iyi ndirimbo. Mu bafana b’imbere ba Nsengiyumva uyu musore n’umuduri we yari arimo ubona ashyigikiye bikomeye Nsengiyumva/Igisupusupu. Uyu musore ukiri umunyeshuri yahamirije Inyarwanda ko akunze gucuranga mu marushanwa ya muzika ahuza ibigo by’amashuri aho ashobobora kuririmba bakamuha amafaranga macye.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UYU MUSORE JOHNSON UHAMYA KO MU GACE ATUYEMO BAZI KO ARI WE WAKOZE IGISUPUSUPU

REBA UKO IGISUPUSUPU YITWAYE MU GITARAMO CYA IWACU MUZIKAFESTIVAL CYABEREYE I MUSANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND