RFL
Kigali

“Kubera iki atatwaye Champions League?”- Louis Van Gaal yavuze ku myitwarire ya Messi muri ino minsi

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/06/2019 18:49
0


Uwahoze ari umutoza aa Barcelona na Manchester United, Louis Van Gaal yavuze ku myitwarire ya Messi muri FC Barcelona ndetse no mu ikipe y’igihugu ya Argentine amugira inama y’ukuntu yakwitwara neza muri ano makipe.



Lionel Messi yagize umwaka w’imikino mwiza muri shampiyona y’igihugu cya Esipanye aho yatwaye igikombe cye 10 muri La Liga, anaba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri ino shampiyona (La Liga). Ariko ikipe ye yaje gusoza nabi mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (UEFA Champions League), aho FC Barcelona yatsinze umukino ubanza ikipe ya Liverpool ibitego bitatu ku busa mu mukino wo kwishyura Liverpool iyitsinda bine ku busa.

Lionel Messi wagize umwaka mwiza w'imikino muri La Liga

Barcelona yabaye ikipe ikomeye ku mugabane w’uburayi ndetse itwara ibikombe 5 bya UEFA Champions League, uwahoze ari umutoza wayo Van Gal aganira na El Paris yavuze ku kibazo abakunzi ba Messi bamaze igihe kinini bibaza cyo kudatwara ibikombe kwa Messi na Argentine kandi muri FC Barcelona abitwara ndetse anamugira inama.

Yagize ati:”Ntabwo ndi mu ikipe ya Barcelona cyangwa se ngo mbe nitabira imyitozo yayo, ntabwo nabasha gucira urubanza Messi. Nkunda Messi nk’umukinnyi ku giti cye. Ni umukinnyi wa mbere ku isi ukina nk’umukinnyi ku giti cye, aratangaje ndamukunda cyane!"

Louise van Gaal watoje FC Barcelona imyaka itatu

Yakomeje agira ati "Ariko kuki atatwaye Champions League ya gatanu? Kubere iki? Nka Kapiteni afite kwibaza kubera iki, ikipe ye itatwaye kiriya gikombe. Barcelona ni ikipe ifite abakinnyi bakomeye. Ndacyeka Messi nawe afite inshingano zo kumenya ibiri kuba kuri FC Barcelona, atari nk’umutoza, agomba kandi kwicarana na bagenzi be bo mu ikipe y’igihugu ya Argentine akabaganiriza. Abakinnyi basangira inshingano z’ikipe bakinira ndetse bakanamenya ibiri kuyibaho."

Louise Van Gaal (Ibumoso) na Lionel Messi (iburyo)

Yunzemo ati "Bafite ikipe y’abakinnyi 30 ndetse ndabyizera ko Messi agomba kumenyerana nabo. Pep Guardiola yamugize umukinnyi ufite inshingano z’ikipe, ariko abatoza bacye baje nyuma ye ntabwo babashije kumukomereza uwo mwuka. Gukunda ikipe ni ikintu cy’ingenzi."

Kapiteni wa Argentine na FC Barcelona wagiriwe inama na Van Gal

Van Gal w’imyaka 67 yahagaritse umwuga wo gutoza, aho yatwaye European Cup na Ajax mu mwaka wa 1995, nyuma yaje kuba umutoza mukuru wa Barcelona mu gihe cy’imyaka itatu aho yatwaranye nayo ibikombe bitandukanye.

Louis Van Gaal watoje amakipe atandukanye

Uyu mugabo w’umuholandi yatoje amakipe atandukanye aho yatoje Bayern Munich yo mu gihugu cy’u Budage na Manchester United yo mu Bwongereza.

Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND