RFL
Kigali

Beach Volleyball: Mukundiyukuri azaba umunyarwanda wa mbere uzasifura igikombe cy’isi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/06/2019 15:05
0


Mukundiyukuri Jean de Dieu umunyarwanda usanzwe ari umusifuzi mu mukino wa Volleyball by’umwihariko iyikinirwa ku musenyi (Beach Volleyball), ari mu basifuzi 16 ku isi bazasifura igikombe cy’isi cy’uyu mukino kizabera mu Budage kuva tariki ya 28 kugeza ku ya 7 Nyakanga 2019.



Mukundiyukuri wahoze ari umukinnyi wa Volleyball akaza kugira ikibazo cy’amavi atamukundiye ngo abe yagera ku rwego rwo hejuru muri uyu mukino, azasifura imikino y’igikombe cy’isi cya Beach Volleyball 2019 kizabera mu mujyi wa Humberg mu gihugu cy’u Budage.

Imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cya Beach Volleyball 2019, u Rwanda ruzaba rufitemo amakipe abiri arimo imwe y’abagabo igizwe na Patrick Kavalo Akumuntu na Ntagenwa Olivier mu gihe ikipe y’abakobwa izaba igizwe na Nzayisenga Charlotte na Judith Hakizimana.

Asobanura uko gahunda yo kuzasifura igikombe cy’isi, Mukundiyukuri yagize ati” Nagize amahirwe ntekereza ko ari ikintu cyiza ku Rwanda muri rusange kuko ni ubwa mbere umusifuzi w’umunyarwanda agiriwe icyizere cyo gusifura Igikombe cy’Isi”.


Mukundiyukuri Jean de Dieu aganira n'abanyamakuru ubwo bari bamubonye kuri sitade Amahoro ahasorezwaga shampiyona y'umukino w'amagare 2019

Nyuma yo gusifura iyi mikino y’igikombe cy’isi, Mukundiyukuri azakurikizaho andi marushanwa abiri arimo irizabera mu Busuwisi aho azasifura imikino ya Major Series izatanga itike y’imikino Olempike mbere yo kujya mu Buyapani gusifura imikino izatanga itike y’imikino Olempike 2020.

“Nimva mu Budage mpite njya mu Busuwisi, hariyo irindi rushanwa rya Major Series ritanga itike y’imikino Olempike, noneho na nyuma yaho mpite njya i Tokyo mu Buyapani, ni amarushanwa atatu akomeye muri Beach Volleyball ku buryo nkeka ko ari ikintu cyiza ku rwego rw’imisifurire rwanjye n’igihugu.” Mukundiyukuri


Mukundiyukuri Jean de Dieu umunyarwanda wa mbere ugiye gusifura igikombe cy'isi cya Beach Volleyball

Mukundiyukuri wemera ko umutima we unyuzwe bitewe n’urwego rwo gusifura agezeho, avuga ko kimwe mu byamufashije gutoranywa ari amahirwe ndetse bikajyana n’urwego Volleyball y’u Rwanda igezeho.

“Ntabwo navuga ngo ni ikintu runaka nakoze kidasanzwe. Ntecyereza ko harimo n’amahirwe. Ushobora kuba uri umusifuzi w’umuhanga ariko ntugire amahirwe cyangwa ugakora ikosa rituma byose bihita byibagirana, ariko na none ntabwo nakwirengagiza ko kuba u Rwanda ruri kuzamuka muri Beach Volleyball na byo bishobora kuba hari uruhare byagize bigatuma bantekerezaho. U Rwanda ni urwa mbere mu bagabo muri Afurika, abagore bo basubiye inyuma ho gato.” Mukundiyukuri


Mukundiyukuri Jean de Dieu ni we munyafurika wo munsi y'ubutayu bwa Sahara ugiye gusifura igikombe cy'isi cya Beach Volleyball

Mukundiyukuri ugomba kugana mu Budage kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2019 yatangiye akina umukino wa Basketball aza kuwureka bitewe n’uburebure yari afite budahura neza n’urwego yifuzaga muri Basketball. Yegukanye ibikombe bitandukanye mu mashuri ubwo yakinanaga n’abarimo Ndamukunda Flavien na Kwizera Pierre Marshall muri Saint-Joseph Kabgayi, begukana igikombe cya Interscolaire n’icya FEASSSA yabereye muri Kenya, kiba icya mbere u Rwanda rwari rwegukanye muri iri rushanwa rihuza amashuri yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Yaje kujya gukora amahugurwa yo gusifura Beach Volleyball aca agahugo ko kuba ariwe wari muto mu myaka ku rwego rwa Afurika n’urw’isi ndetse n’ubu akaba ariwe musifuzi ukiri muto ku rwego rw’isi.

Mukundiyukuri Jean de Dieu ntabwo igikombe cy’isi ariryo rushanwa mpuzamahanga agiye gusifura kuko yasifuye imikino ya nyuma ya Common Wealth Games ndetse n’amwe mu marushanwa akomeye nka FIVB World Tours.

Agaruka ku marushanwa akomeye yagiye akora agira ati”Buriya nasifuye amarushanwa menshi akomeye kuko nasifuye umukino wa nyuma wa Common Wealth Games wahuje Canada na Australia. Nasifuye FIVB World Tours nyinshi n’uko akenshi ntagiye nganira n’abanyamakuru ngo mbibabwire ariko ntecyereza ko mu bijyanye no gusifura umutima wanjye urishimye”.


Mukundiyukuri ubwo yari umuhuza w'amagambo mu mikino ya ANOCA Zone V 2019 i Huye 

Mu kazi ka buri munsi, Mukundiyukuri Jean de Dieu asanzwe ari umukozi muri Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) ushinzwe guhuza ibikorwa.

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND