RFL
Kigali

Uyu munsi Lionel Messi yujuje imyaka 32: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:24/06/2019 10:49
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 26 mu byumweru bigize umwaka tariki 24 Kamena, ukaba ari umunsi w’175 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 190 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1571: Miguel Lopez de Legazpi yashinze umujyi wa Manila ukaba ari umurwa mukuru w’igihugu cya Philippines.

1846: Adolphe Sax yabonye icyemezo cy’ubuvumbuzi bw’igikoresho cy’umuziki cya  saxophone, mu mujyi wa Paris mu Bufaransa.

1880: Indirimbo O Canada, ikaba yaraje kugirwa indirimbo yubahiriza igihugu cya Canada yaririmbwe bwa mbere imbere y’inteko y’igihugu yahuzaga Canada n’u Bufaransa.

1916: Mary Pickford yabaye umukinnyikazi wa filime wa mbere wasinye amasezerano y’amafaranga menshi, aho yasinye amasezerano ya miliyoni y’amadolari.

1939: Igihugu cyitwaga Siam cyahinduriwe izina cyitwa Thailand na Plaek Pibulsonggram wari minisitiri w’intebe.

1963: Ubwongereza bwahaye ibirwa bya Zanzibar uburenganzira bwa politiki bwo kwiyobora.

2002: Impanuka ya gari ya moshi yabereye mu gihugu cya Tanzaniya ahitwa Igandu yaguyemo abagera kuri 281, iba impanuka ya mbere ikomeye yabayeho mu mateka y’umugabane wa Afurika.

2012: Akanyamasyo ka nyuma ko mu bwoko bwa  Chelonoidis nigra abingdonii kari karahawe izina rya Lonesome George kari gasigaye ku isi karapfuye ku myaka isaga 100, bihita bituma ubu bwoko buzimira burundu ku isi.

2013: Silvio Berlusconi wari minisitiri w’ubutaliyani yahamwe n’icyaha cyo gusambanya indaya ziri munsi y’ikigero cy’imyaka y’ubukure, akatirwa igifungo cy’imyaka 7.

Abantu bavutse uyu munsi:

1893: Roy O. Disney, umushoramari w’umunyamerika, akaba umwe mu bashinze ikompanyi ikora filime ya The Walt Disney Company nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1971.

1971: Ji Jin-hee, umukinnyi wa filime w’umunyakoreya y’epfo wamenyekanye nka King Suk-jong  muri filime Dong Yi nibwo yavutse.

1978: Juan Román Riquelme, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Argentine nibwo yavutse.

1980: Cicinho, umukinnyi w’umupira w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1980: Minka Kelly, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1985: Diego Alves Carreira, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1986: Solange Knowles, umuririmbyikazi w’umunyamerika akaba murumuna wa Beyonce yabonye izuba.

1987: Lionel Messi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Argentine yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1908: Grover Cleveland, perezida wa 22 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaratabarutse, ku myaka 71 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2012: Miki Roqué, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Espagne yitabye Imana ku myaka 42 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND