RFL
Kigali

Bill Gates ari kwicuza ko ibyo ANDROID ikora ko byakabaye bikorwa na MICROSOFT

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:24/06/2019 7:32
0


Bill Gates ni umukire wa 2 ku Isi ku rutonde rukorwa na Forbes Magazine. Uyu mukire akaba n’inzobere mu koranabuhanga akaba n'uwatangije ikigo cya Microsoft yatangaje ko ikosa yicuza mu buzima bwe ari ukuba yararetse ikigo cya Google kikubaka Android system ikoreshwa mu matelephone ngendanwa.



Mu buzima bwa muntu ahora ashaka iterambere ndetse akenshi agahora yibaza icyo yakora kikagira intambwe cyimukuraho n'iyo kimugezaho. Ibi ntabwo ari iby'abakene cyangwa abafite ubutunzi buringaniye ahubwo ni ibya buri muntu uwo ariwe wese. Nk'uko tubikesha independent.com, mu gikorwa cyakiriwe na Billage Global niho Bill Gates yatangarije ko yicuza kuba atarigeze atekereza kuri iyi system (android) ikoreshwa mu matelephone ubu ifitwe n'ikigo cya Google kiri mu bihatanye na Microsft ikora programe zikoreshwa muri za mudasobwa (computers).

Image result for bill gate regret on google

Bill Gates mu magambo ye yatangaje ko yicuza kuba yarahaye amahirwe Google yo kugira Android system ndetse no kuba Microsoft itari gukora ibyo android iri gukora. Android ni sytem ya programme ikoreshwa mu bwoko bw'ama telephone ngendanwa hafi ya yose havuyemo akorwa n'ikigo cya Apple. Google iherutse no kugirana umubano utari mwiza na HUAWAE byanatumye Android system itazongera gukoreshwa muri ubu bwoko bw'aya ma telephone ngendanwa. 

Image result for bill gate regret on google

Ntibyari bisanzwe kubona umushoramali yicuza impamvu atashoye cyangwa ngo atangize ikigo cyakozwe n'abandi, Bill Gates ntiyaripfanye yabivuze. Yatangaje ko bitari byoroshye kugera aho yageze gusa yicuza ko ibyo Android ya Google ikora byakabaye bikorwa n’ikigo cya Microsoft. Android yatangijwe na Google muri 2005 ikaba yarasanze Microsoft yarabaye ubukombe muri programs zikoreshwa muri mudasobwa ikaba yaratangijwe ahagana muri 1975.

Iyi nzobere mu ikoranabuhanga rya za mudasobwa yavuze ko mu buzima bwe akiri muto atigeze ata umwanya we mu biruhuko by'impera z'icyumweru (Weekends) cyangwa ibindi biruhuko ibyo ari byose nk'abandi bari mu kigero kimwe igihe yari hasi y'imyaka 30. Yavuze ko we yabaga arimo gukora, gusa ngo  ibyo ntabwo abyicuza kuko byatumye atera imbere biturutse muri uku kwigomwa. Aha ikigaragara ni uko Bill Gates yicuza ibyo atakoze. Mu buzima kwicuza ni byiza ku ruhande rumwe ku rundi bikaba bibi mu gihe bibaye bikaguherana, gusa nanone kwigira ku makosa dukora cyangwa yakozwe n'abandi byatuma tugera kure twifuza. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND