RFL
Kigali

Eddy Kamoso yahishuye ko ‘ubusambanyi’ bwasenye urugo rwe n’uko yagiriwe inama yo gukuzamo inda y’umukunzi we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/06/2019 7:21
4


Umuvugabutumwa, umuririmbyi akaba n’umunyamakuru Eddy Kamoso, yeruye atangaza ko ‘ubusambanyi’ bwateye urugo rwe afata umwanzuro wo gutandukana n’umugore we wa mbere ashingiye kubyanditswe byera mu gitabo gitagatifu, Bibiliya.



Eddy Kamoso yubatse izina rikomeye mu ndirimbo ‘Nduburira (Kanyaga)’. Yafatanyije ubuhanzi n’urugendo rw’itangazamakuru yakoreye igihe kinini kuri Radio 10 yisunze ikiganiro ‘Imbaraga mu guhimbaza’ cyahesheje benshi umugisha.

Mu 2009 yagiye mu Burundi gukomerezayo itangazamakuru ndetse n’umurimo w’ivugabutumwa. Mu 2012 byavuzwe ko yateye inda umukobwa wari umuyoboke we, ndetse yahagaritswe mu itorero. 2015 mu kiganiro yagiranye na Ten Gospel Show yirinze kugira byinshi abivugaho.

Pasteur Christine umwe mu bayobozi b’i torero Assemblies of Fellowship ku murongo wa telefone, icyo gihe aganira na INYARWANDA, we yagize ati: Ni koko Eddy Kamoso yakoze amabi, aryamana n’umwigeme kandi batasezeranye imbere y’Umukama”

Eddy  yatangarije Radio Rwanda binyuze mu kiganiro Samedi de Tente, ko urugo rwe rwa mbere rwashyizweho iherezo n’ ‘ubusambanyi’. Yagize ati “Ni ubusambanyi. Nta kindi’.

Abajijwe niba ari we wacaga inyuma umugore we cyangwa se umugore we ariwe wamucaga inyuma yavuze ko atifuza kubitangaza gusa ngo ‘ubusambanyi’ bwashyize iherezo ku rukundo rwe rwa mbere.

Umwanzuro wo gutandukana n’umugore we yawushingiye ku byanditswe muri Bibiliya.

Avuga ko hari igihe cyageze mu rugo rwe rwa mbere yifuza kongera kuba ingaragu bitewe n'ibihe bitoroshye yarimo anyuramo.

Yagize ati “Ku rugo rwanjye rwa mbere hari igihe nicujije kuba ingaragu kuko nabaga mu buzima bwiza nigendera mu mudoka nshaka iki ariko mpaze guhura na ‘shock’ ndavuga nti yebabawe ni uku bigenda,”

Yavuze ko yavuzweho inkuru nyinshi zakomerekeje umutima we igihe kinini ku buryo atajya yifuza no kuzisubiramo.

Ngo yabeshyewe ko atari muzima(ikirembe) kandi bikavugwa n’inshuti, abo mu muryango n’abandi yizeye.

Eddy Kamoso avuga ko 'ubusambanyi' bwashyize iherezo ku rugo rwe rwa mbere

Avuga ko itangazamakuru ryagiye risohora inyandiko n’imitwe y’inkuru yamucaga intege. Ariko kandi mu igenzura yakoze yaje gusanga hari ikipe nini yari igamije kumuharabika.

Nk’umuntu yemeye ko yagize intege nke abisabira imbabazi.

Ngo itangazamakuru ryavugaga ko ari ‘ikiremba’ rikongeraho ko atazongera gushaka umugore.

Yakomezwaga n’uko yari yiyizi bihagije kandi afite n’imbaraga. Ibi byatumye asaba imbabazi ku cyaha yakoze kandi ngo Imana yaramubabariye.

Yivugira ko yaguye mu cyaha cy’ubusambanyi yabigambiriye.

Ati “…Naguye mu cyaha cy’ubusambanyi. Ariko nabigambiriye munyumve neza. Kugira ngo ngaragaze ko ndi muzima kandi mvuga nti nzasubire iwacu mfite umwana. Ntakindi. Nsabimana nti ewana umfashe n’umwana wa kabiri azavukire iwacu,”

Yavuze ko uyu mukobwa yateye inda ari nawe yahise agira umugore babana ubu. Bombi bafitanye abana babiri b’abahungu; umwana umwe afite imyaka ine, undi afite arindwi.  

Uyu mukobwa asanzwe ari umuganga, akimara kumva ko atwite yahise abimenyesha Eddy Kamoso amubwira ko yiteguye kubana nawe.

Avuga ko icyo gihe yahise aca bugufi asaba Imana imbabazi, yegera umukozi w’Imana wari inshuti ye kugira ngo amufashe ariko undi amubwira ko atamufasha kongera kugirana ubusabane n’Imana.

Icyo gihe uwo mukobwa inda yari atwite yari itarageza n’ukwezi kumwe. Ati “Hari bamwe bavuze bati uwo mwana nanywe akanini birangire ariko ntituguha umwanya wo kubasha gusaba Imbabazi.” Kamoso avuga ko abantu bakwiye kumenya ko iyo umuntu agiye gusaba imbabazi aba agiye gukira.

Avuga ko ijambo yabwiwe n’umukozi w’Imana y’uko yakora uko ashoboye inda y’umukunzi we ikavamo rihora mu ntekerezo ze.  Ati “Ni ijambo rihora rigaruka ryanatumye n’uwo muntu mpora mubwira nti ‘ibintu ukoze we kuza kuvuga ngo inda ntirakwiza amezi abiri madamu anywe ‘akanini’ uri umukozi w’Imana ayikuremo…

“Ndakubwiza ukuri ni cyo kintu n’ubu cyimbabaza ndamubwira nti madamu ijambo uvuze ubaye ikivume. Kandi ndakubwiza ukuri ko njyewe sinzigera nibuka nibyo wavuze ariko umwana wanjye uzamubona,”

Yagiye kwa Sebuku amubwira ko asanzwe ari umukozi w’Imana n’ubwo yagize intege nke agatera inda umukobwa we.

Yamusezeranyije ko azamufatira neza umwana we. Yaciye bugufi abwira umuryango w’umukobwa ko yemera ibihano byose bamuha. Yizeza ko atanga ibishoboka byose kugira ngo ahabwe umugeni kuko atifuza kuba kure y’uwo yakunze.

Eddy Kamoso yavuze ko yahawe imbabazi, ubu ari umukozi w’Imana witeguye gusanganira umwami.

Yavuze ko ubu atuje ari mu munezero w’Imana kandi aharanira kugira urugo rwiza nk’uko yabisezeranyije Sebukwe.

Eddy Kamoso yavuze ko hari igihe yanzwe na benshi barimo n’abakozi b’Imana yari yarizeye bikomeye.

Muri iyi minsi Eddy Kamoso ari mu Rwanda, ndetse mu 2020 yateguje igitaramo gikomeye yitegura gukora.


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Richard Ntwari 4 years ago
    Warakoze kwihangana mukozi w'Imana ntacyaha kitababarirwa wowe komeza utumbire Yesu imbere ni heza kandi Imana ikomeze kuguha umugisha wowe n'urugo rwawe rushya
  • Mahoro4 years ago
    Ubwo rero ayo mangambure niyo uje kubeshyeshya abanyarwanda kugira ngo bazitabire igitaramo cyawe.akabaye icwende ntikoga di
  • Ngutete4 years ago
    Naba nawe warabyemeye ushyira mubikorwa ibikwiye ibaze ababikora bihishe ingero warazibonye ibaze umukozi wimana kukugira inama yogukuramo inda ubusambanyi bugakosozwa kwica nihatari birakaze warakoze kdi komeza uryoherwe nurugo rwiza
  • BEBE4 years ago
    Mûri make ubusambanyi wabugizze intego ubikora ubigambiriye bugacya ujya kwicuza ? Amakuru ki y'uwo mwari mwasezeranye mbere ukamuta akiri umugeni ? Ese ibyo wakoze twabiryoza satani cg twabiryoza wowe na cyane ko wabikoze uri umukizwa w'igihe kirekire ? Satani afite imbaraga ? Ni ko ubibona ? Itegure





Inyarwanda BACKGROUND