RFL
Kigali

Ibihumbi by’abaturage biri kwigaragambya kubera amazi mu Buhinde, abaturanyi batangiye guterana ibyuma bapfa amazi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/06/2019 17:23
0


Ubuhinde ni igihugu kiri ku mugabane wa Aziya, kiza ku mwanya wa 7 mu bunini mu bihugu biri ku isi ndetse kikaza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite abaturage benshi ku isi. Umujyi witwa Chennei ni umurwa wa leta yitwa Tamil Nadu, ukaba warateyemo amapfa yasize abantu benshi basa n’abashobewe n’ubuzima kubera kubura amazi.



Amazi ni kimwe mu bintu nkenerwa cyane mu buzima bwa buri munsi bw’abantu. Abahanga mu by’ubuzima bemeza ko umuntu ashobora kumara iminsi myinshi adafata ibyo kurya, ariko akata atamara kabiri mu gihe atabona amazi. uretse kuba akenerwa mu mubiri, ibikorwa bya muntu hafi ya byose bikenera amazi. muri Chennei amazi yabaye ingume ku buryo za hoteli na za resitora nyinshi zafunze imiryango ndetse n’abaturage benshi ntibabasha kubona amazi nibura yo gukaraba. Kugeza ubu bategereje ko Imana yabaha imvura bakongera kubona amazi.

Kugeza ubu ibigega bine uyu mujyi wishingikirizaga bivamo amazi byamaze gukama, abaturage bategereza amazi azanwa n’imodoka za leta ziyakuye mu tundi duce tw’igihugu, urugo rumwe rukaba rwemerewe atarenze litiro 30, ni ukuvuga ko ari amazi atageze no ku majerekani abiri. Aya mazi ariko hari n’abo atageraho ku buryo biba intambara ikomeye, hari n’abaterana ibyuma bapfa aya mazi leta izanira abaturage.


Imirongo y'abantu bashaka amazi ni miremire cyane

Abishoboye, bakorana na kompanyi z’ubucuruzi zikabazanira amazi mu ngo zabo ku giciro kitari gito, gusa aya mazi nayo ashobora gufata iminsi igera kuri 4 kugira ngo agere ku muntu wayatumije. Hari n’abatangiye kugerageza kuvoma amazi yo munsi y’ubutaka n’ubwo isuku yayo itizewe. Ikibazo cy’amazi n’ubudni gisanzwe gikunda kwibasira ubuhinde ku buryo abaturage benshi bafite uburyo bwo kubika amazi menshi ashoboka igihe imvura iguye, ariko ubu invura yabaye nke ku buryo benshi bari mu kaga.

Abaturage bo muri uyu mujyi bavuga ko ubuzima buri kurushaho kuba bubi cyane kubera ibura ry’amazi, dore ko kugeza ubu nk’ubwiherero rusange budashobora gukoreshwa nta mazi, ndetse leta ikaba iri gushishikariza abantu gukorera mu ngo zabo mu rwego rwo kudakoresha amazi y’aho ibiro byabo biherereye. Uko amazi arushaho guhenda, niko abaturage bakomeza gutegereza imvura kuko ari yo yonyine yakemura ikibazo gikomeye bafite.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND