RFL
Kigali

CECAFA Kagame Cup 2019: Amakipe yashyizwe mu matsinda, Musonye avuga ko Simba SC na Yanga zatinye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/06/2019 16:04
2


Kuva tariki ya 7-21 Nyakanga 2019 mu Rwanda hazaba habera imikino mpuzamahanga ihuza amakipe (Clubs) abarizwa muri karere ka CECAFA, imikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 nk’uko iyi mpuzamashyirahamwe yabyemeranyijwe na FERWAFA.



Nyuma yo kubona amakipe azitabira iri rushanwa rimaze imyaka 20, CECAFA na FERWAFA bashyize amakipe mu matsinda ane (4) buri tsinda rigizwe n’amakipe ane bityo amakipe 16 akaba ariyo azaba ahatanira igikombe kibitswe na Azam FC yo muri Tanzania.

CECAFA Kagame Cup 2019 izakinwa n’amakipe 16 mu matsinda ane kuri sitade enye arizo; Stade Huye, Stade Umuganda na Stade ya Kigali.

Mu buryo amakipe yashyizwe mu matsinda, itsinda rya kane (D) ni ryo ritarimo ikipe yo mu Rwanda kuko Mukura Victory Sport, Rayon Sports na APR FC ziri muri iri rushanwa.

Itsinda rya mbere (A) ririmo; Rayon Sports (Rwanda), TP Mazembe (DR Congo), KMC (Tanzania) na Atlabara (South Sudan).

Itsinda rya kabiri (B) ririmo; Azam FC (Tanzania), Mukura VS (Rwanda), Bandari (Kenya) na KCCA (Uganda).

Itsinda rya gatatu (C) harimo; APR FC, Green Buffaloes (Zambia), Proline FC (Uganda) na Heegan (Somalia).

Itsinda rya kane (D) rigizwe na Gormahia FC (Kenya), DC Motema Pembe (DR Congo), KMKM (Zanzbar) na AS Sports (Djibouti).


APR FC ibonye umwanya mwiza wo kwiyunga n'abafana 

Mu kiganiro n’abanyamakuru, FERWAFA na CECAFA bavuze ko uko amakipe azahura bizaba byamaze gutungana kuwa Mbere tariki 24 Kamena 2019 kuko bagomba kwicarana na Azam TV izerekana iyi mikino yose imbona nkubone (Live).

Kuri gahunda yari yabanje, hari amakipe yari yemeye kuzaza muri iri rushanwa ariko nyuma avuga ko atakije bitewe n’impamvu zitandukanye. Muri ayo makipe harimo; Simba SC na Yanga Africans yo muri Tanzania.

Nicolas Musonye umunyamabanga uhoraho muri CECAFA yavuze ko aya makipe atemera ukuntu banze kwitabira irushanwa ahubwo ko acyeka ko batinye ihangana rizaba riri muri CECAFA Kagame Cup 2019.

“Mbere Simba SC na Yanga bari bemeye kuza ariko kuko bahora bahaganye muri Tanzania ubanza Yanga yaratinye ko yazatsindwa na Simba SC bahuriye mu Rwanda. Simba SC nayo ikimara kumva ko TP Mazembe izaza nayo yahise ivamo kuko iyi Simba SC bayitsinze ibitego 5-0 mu mikino ya CAF. Mbona ko batinye ko bazongera gutsindwa ibitego byinshi”. Musonye


Nicolas Musonye aganira n'abanyamakuru 

Nicolas Musonye avuga ko CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka izaba ikomeye cyane kandi ko yateguwe neza kuko ngo hari amakipe menshi yo hirya no hino muri Afurika yagiye asaba kwitabira ariko ntibyakunda kuko umubare w’amakipe 16 bashakaga yari yaramaze kuzura.

Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2018 rifitwe na Azam FC ikaba yaratwaye igikombe itsinze Simba SC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma. Icyo gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe na APR FC iri kumwe na Rayon Sports amakipe yombi atarabashije kugera ku mukino wa nyuma kuko APR FC yaviriyemo mu matsinda naho Rayon Sports iviramo muri ¼ cy’irangiza.


Nicolas Musonye ngo abona ko Yanga na Simba SC zatinye guhangana 

U Rwanda ruheruka kwakira CECAFA Kagame Cup mu 2014 ubwo El Merreikh (Soudan) yatwaraga igikombe itisinze APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.


Rayon Sports iri mu itsinda rimwe (A) na TP Mazembe  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsanzumuhire augustin4 years ago
    Muzadufashe APR FC izafungure irushanwa
  • Nsanzumuhire augustin4 years ago
    Muzadufashe APR FC izafungure irushanwa





Inyarwanda BACKGROUND