RFL
Kigali

Umuryango we Got Your Back watangijwe n'urubyiruko urakataje mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/06/2019 14:43
1


WE GOT YOUR BACK ni umuryango watangiye muri 2018 utangijwe n’urubyiruko rwishyize hamwe abenshi bakaba ari abanyeshuri .Uyu muryango ukaba ufite intego yo kurwanya ihohoterwa ariko hibanzwe cyane ku bagabo nka bamwe bagira uruhare rukomeye mu ihohoterwa.



 Mu nama yabaye kuwa 15 kamena 2019 nibwo habaye inama ya We Got Your Back, nk’uburyo bumwe bakoresha kugira ngo basobanukirwe birambuye ku bijyanye nihohoterwa ndetse n’amategeko bakwifashisha mu gihe baba bahuye n’ikibazo bakamenya  uko bafasha uwabagannye. 

Yari yitabiriwe n’umukuru wa police(senior superintendent of police) GORETH MWENZA, umuhanga mu bijyanye n’ubuzima (public health specialist) JEAN PIERRE NGANABASHAKA, umushakashatsi mu bijyanye uburinganire(gender researcher) FIDELINE SANGWA, umubyaza akaba ari n’umuhanga mu kurwanya umunaniro (stress) RUTH TUYISENGE na SILAS NGAYABOSHYA akaba yari n’umushyitsi mukuru wari uhagarariye RWAMREC (program manager wa RWAMREC). Hari hitabiriye n'abanyeshuri ndetse n'abandi bantu bari mu ngeri zitandukanye.

Abantu batandukanye bitabiriye inama ya We Got Your Back

Mu kiganiro kirambuye twagiranye na ANASTASE NDAGIJIMANA  ukuriye  We Got Your Back, twamubajije aho igitekerezo bagikuye adutangariza ko igitekerezo bakigize bituretse ku matsinda bari bahuriyemo nk’abanyeshuri ubu akaba ari abanyamuryango bageze kuri 27. Yadutangarijeko hari ibikorwa batangiye gukora harimo nko gufungura amatsinda mu bigo bitandukanye ashinzwe kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugira ngo batangire babibe imbuto nziza mu bakiri bato.

Tugirana ikiganiro twamubajije  impamvu bahisemo  gutangiza uwo muryango, n'inyungu ufitiye urubyiruko n’abaturage  muri rusange, yadusubije ko bifite akamaro ndetse kanini kuko babona impinduka bitewe n'abo baganiriye babibatangariza ko hari icyahindutse ugereranije na mbere. 


Jean Pierre Nganabashaka, inzobere mu bijyanye n'ubuzima

Yavuze ko hari ababagana bagisha inama ku bijyanye n'ihihoterwa ndetse hakaba hari n'abo bafasha mu buryo bw'amikoro cyangwa baba bakeneye kujya mu mategeko bakabafasha kubona aho bahera. Ngo ariko haracyari ikibazo cy'uko umubare w’abagabo bitabira ukiri muto kuko ubukangurambaga butabasha kubageraho ku gihe kandi ngo hari n'abatitabira bitewe n’imyumvire. 

Kongera ingufu mu bukangurambaga ni imwe mu ngamba zafashwe, hakazibandwa cyane ku rubyiruko kuko arizo mbaraga z’igihugu ndetse ngo iyo amakuru yabagezeho ku gihe baritabira. Bafite kandi gahunda yo kubaka sosiyete izira ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk'intego nyamukuru bihaye. Ndagijimana yasoje asaba ko buri muntu wese yabiyungaho kugira ngo barwanye ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihangayikishije sosiyete nyafurika ndetse n’isi muri rusange.

Amafoto: 


Ruth Tiyisenge, yize ibijyanye n'ubuvuzi, akaba ari umubyaza


Fideline Sangwa, umushakashatsi ku buringanire n'ubwuzuzanye


Silas Ngayaboshya



Abantu batandukanye bari bitabiriye iki kiganiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BAPFIKI Theoneste4 years ago
    Ni byiza Ko urubyiruko rugira uruhare mukurandura ihohoterwa rishingiye Ku gitsina nk'u Rwanda rw'ejo hazaza. Turabashyigikiye.





Inyarwanda BACKGROUND