RFL
Kigali

Abayobozi b’ibigo Miss Nimwiza Meghan yakozemo ubukangurambaga bavuga iki ku mushinga we-IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/06/2019 19:15
0


Mu gihe gishize ni bwo Miss Nimwiza Meghan yasuye ibigo bitandukanye mu gihugu hose agenda akora ubukangurambaga mu rubyiruko arukangurira kugana ubuhinzi ndetse anabereka ibyiza by’ubuhinzi. Usibye urubyiruko yabwiraga yigisha ariko kandi yabaga ari kumwe n'abayobozi b’ibi bigo ari nabo twabajije uko bakiriye uru rugendo.



Mu rugendo rw’uyu mukobwa rwazengurutse intara zose z’u Rwanda ndetse akanagera mu mujyi wa Kigali, yasuye ibigo byinshi, icyakora abayobozi b’ibigo Inyarwanda yabashije kuganira nabo harimo umuyobozi wa EAV Kabutare, umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare n’umuyobozi w’ishuri rya Lycee Notre Damme de l’Afrique riri ku Nyundo.

Muri iki kiganiro twagiranye n'aba bayobozi bagarutse cyane ku kuntu bishimiye gahunda y’uyu mukobwa ndetse n’icyo babona izamarira urubyiruko cyane urwo mu bigo bayobora yabaga yasuye. Aba bayobozi bose bahurije ku gushimira uyu mukobwa igitekerezo yagize ndetse banagaragaza ko ari ingirakamaro mu rubyiruko aba yagannye.

Miss Rwanda

Miss Nimwiza Meghan aganira nabanyeshuri

Tubibutse ko nyuma yo kuzenguruka intara zose asura urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye ndetse n’urubyiruko ruba rusanzwe rukora ubuhinzi muri buri karere, kuri ubu Miss Nimwiza Meghan agiye gukurikizaho gahunda yo gusura amakaminuza anyuranye akangurira abari kurangiza mu makaminuza kugana ubuhinzi.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABAYOBOZI BANYURANYE B’IBIGO BY’AMASHURI MISS NIMWIZA MEGHAN YASUYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND