Korali Rehoboth yaririmbye indirimbo yitwa "Ntiyaryama twashira” yamenyekanye cyane mu Rwanda, iri mu myiteguro ihambaye yo gukora igiterane cyagutse cyo gushima Imana.
Umuyobozi wa korali
Rehoboth bwana NIYITEGEKA Antoine aganira na Inyarwanda.com yavuze ko
imyiteguro yo gushima Imana mu buryo bwagutse igeze kure kandi ko biteganijwe
ko hazaririmbwa indirimbo ziganjemo izo gushima Imana dore ko intego nyamukuru
y’iki giterane ari ugushima Imana kubera ibyo yabakoreye mu myaka 20 ishize
bakora uyu murimo w'Imana.
Bwana Antoine akomeza avuga ko korali Rehoboth yishimiye kuzafatanya na buri wese ufite ishimwe ry’ibyo Imana yakoze, ati "Uyu uzaba ari umwanya mwiza wo kwibuka imirimo n’ibitangaza yakoze bitume tuyishima. Ni igiterane kandi kizanamurikwamo umuzingo wa kane w’amashusho ya korali Rehoboth wiswe “AKIRA ISHIMWE”, kizaba kuri iki cyumweru tariki 23 Kamena 2019 kuva saa munani z’amanywa kugeza saa moya z’umugoroba.
Gisele Precious yatumiwe muri iki gitaramo
Kizaba kitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo, Gisele Precious na Simon KABERA hanyuma Rev. Pasteur MASUMBUKO Josua azabwiriza muri iki giterane. Igiterane kizabera kuri ADEPR Rukiri ya kabiri aho abantu benshi bazi ku izina rya Rehoboth ahakunze kwitwa Good Year (Godiyari) ku muhanda ugana mu Giporoso.
Simon Kabera yatumiwe muri iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO