RFL
Kigali

Korali Rehoboth yo muri ADEPR Rukiri ya kabiri igiye gukora igiterane cyo gushima Imana cyiswe 'AKIRA ISHIMWE'

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/06/2019 18:25
0


Korali Rehoboth yaririmbye indirimbo yitwa "Ntiyaryama twashira” yamenyekanye cyane mu Rwanda, iri mu myiteguro ihambaye yo gukora igiterane cyagutse cyo gushima Imana.



Umuyobozi wa korali Rehoboth bwana NIYITEGEKA Antoine aganira na Inyarwanda.com yavuze ko imyiteguro yo gushima Imana mu buryo bwagutse igeze kure kandi ko biteganijwe ko hazaririmbwa indirimbo ziganjemo izo gushima Imana dore ko intego nyamukuru y’iki giterane ari ugushima Imana kubera ibyo yabakoreye mu myaka 20 ishize bakora uyu murimo w'Imana.

Bwana Antoine akomeza avuga ko korali Rehoboth yishimiye kuzafatanya na buri wese ufite ishimwe ry’ibyo Imana yakoze, ati "Uyu uzaba ari umwanya mwiza wo kwibuka imirimo n’ibitangaza yakoze bitume tuyishima. Ni igiterane kandi kizanamurikwamo umuzingo wa kane w’amashusho ya korali Rehoboth wiswe “AKIRA ISHIMWE”, kizaba kuri iki cyumweru tariki 23 Kamena 2019 kuva saa munani z’amanywa kugeza saa moya z’umugoroba.


Gisele Precious yatumiwe muri iki gitaramo

Kizaba kitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo, Gisele Precious na Simon KABERA hanyuma Rev. Pasteur MASUMBUKO Josua azabwiriza muri iki giterane. Igiterane kizabera kuri ADEPR Rukiri ya kabiri aho abantu benshi bazi ku izina rya Rehoboth ahakunze kwitwa Good Year (Godiyari) ku muhanda ugana mu Giporoso.


Simon Kabera yatumiwe muri iki gitaramo


Igitaramo cyateguwe na korali Rehoboth ya ADEPR Rukiri II





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND