RFL
Kigali

KIGALI: Havutse Korali idasanzwe irimo abayobozi n’abahanzi b'amazina azwi, vuba iraba igizwe n'abantu 200, bifuza kugera ku rwego rw’isi nka Hillsong

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/06/2019 18:00
7


Revival Mass choir ni korali nshya yavukiye mu itorero New Life Bible church Kicukiro, ikaba irimo bamwe ba mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel ndetse inabarizwamo abayobozi mu nzego zinyuranye yaba iza Leta z’izigenga. Ni korali bifuza ko izajya ku rwego rwa Hillsong ifatwa nka korali ya mbere ku isi.



-Revival Mass choir ni yo korali ya mbere mu Rwanda irimo abahanzi benshi kandi bakomeye

-Ni korali ibarizwamo abayobozi mu bigo bikomeye no mu nzego za Leta

-Mu mpera z’uyu mwaka wa 2019 bifuza ko izaba igizwe n’abaririmbyi 200

-Rev Dr Charles Mugisha yahaye umugisha iyi korali ayaturaho amagambo akomeye

-Uwagize igitekerezo cyo gutangiza iyi korali afite ibigwi mu muziki wa Gospel

-Abaririmbyi b’iyi korali bifuza ko iyi korali igera ku rwego rw’isi nka Hillsong

-Bifuza kujya baririmba ibitangaza bigakoreka, benshi bakabohoka abandi bagakira indwara

Mu Rwanda hari hamenyerewe amatsinda (Minisiteri) aba agizwe n’abaririmbyi baturuka mu matorero atandukanye, gusa na none biragoye kubona itsinda ririmo abahanzi benshi bakomeye mu muziki wa Gospel.Kuri ubu rero amateka yamaze kwandikwa aho mu Rwanda havutse korali idasanzwe irimo abahanzi benshi kandi biganjemo ab’amazina azwi mu muziki wa Gospel barimo; Diana Kamugisha, Liza Kamikazi, Satura, Alexi Nkomezi, Mpundu Bruno, Ashimwe Dorcas, Dinah Uwera n’abandi.


Korali Revival Mass choir ubwo baririmbanaga na Serge Iyamuremye indirimbo ye 'Arampagije'

Aba bahanzi bose ni abanyempano bakomeye ndetse buri umwe afite ibigwi byihariye. Benshi muri bo ni abaramyi beza cyane b’amajwi azira amakaraza bakaba n’abahanga cyane mu guhanga no kuririmba indirimbo zumvwa n’abo mu mahanga atandukanye.Si ibyo gusa ahubwo iyi korali ivukiye kuzana ububyutse mu Rwanda no ku isi muri rusange, ibarizwamo bamwe mu bayobozi mu nzego zinyuranye yaba iza Leta n’izigenga. Aha twavugamo abaganga, aba CEO, aba Directors b'ibigo binyuranye, n'abafasha ba bamwe mu bayobozi bakomeye. Bamwe mu bayobozi baririmba muri iyi korali twavugamo; Dr Peace Mukabarisa, Madamu Patricia Muhongerwa, Mrs William Mugabo, Pastor Karemera Frank na Madamu Jeannine Nsinga umuyobozi wa 'Services and Facilities' muri BPR.

Hejuru y’ibyo kandi iyi korali yitwa Revival mass choir inashyigikiwe bikomeye n’itorero rya New Life Bible church yavukiyemo ukongeraho no kuba ifite abaterankunga, ibikunze kugora amakorali menshi ya hano mu Rwanda dore ko akunze gutaka ko nta baterankunga afite bityo imishinga yayo myinshi igapfapfana. Revival mass choir yo yavukiye mu bisubizo dore ko ifite abaterankunga barimo n’abaguriye iyi korali impuzankano (Uniformes) bari bambaye ku munsi bavukiyeho tariki 16/06/2019 mu gitaramo cyabereye Kicukiro kuri New Life Bible church.

Rev Dr Charles Mugisha yatuye amagambo akomeye kuri iyi korali

Rev Dr Charles Mugisha uyobora New Life Bible church aho iyi korali yavukiye, ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi korali, yayatuyeho amagambo akomeye. Yavuze ko iyi korali igiye guhesha umugisha u Rwanda n’amahanga yose izavugamo ubutumwa bwiza. Yabingingiye Imana ngo ibakoreshe mu gihe nk’iki nabo bayiheshe icyubahoro ndetse banayamamaze binyuze mu mpano bahawe yo kuririmba. Yababwiye ko itorero ribashyigikiye cyane mu murimo mwiza biyemeje wo gukorera Imana binyuze mu kuyiririmbira. Yabasabye ko kuri Noheli y’uyu mwaka ni ukuvuga tariki 25/12/2019 bazakora igitaramo gikomeye ndetse abasaba ko icyo gihe bazaba bageze nibura ku baririmbyi 200.

Revival Mass choir yatangijwe bishibutse ku gitekerezo cya Diana Kamugisha usanzwe ari umuhanzikazi mu muziki wa Gospel, aho akunzwe cyane mu ndirimbo; Haguruka, Mwami Mana, Higher Higher, Ibendera, Yego n’izindi. Iyi korali yanavukiye mu gitaramo cy’ubuhanuzi Diana Kamugisha yateguye mu rwego rwo kumurika album ye y’ubuhanuzi, biza kuba ngombwa ko yifatanya n’abaririmbyi b’iyi korali ihagurukanye imbaraga nyinshi n’amavuta baheshejwe na Rev Dr Charles Mugisha. Diana Kamugisha yabwiye Inyarwanda.com ko igitekerezo cyo gutangiza korali nk’iyi yari akimaranye igihe kirekire, nyuma aza kugira umugisha asanga n’abayobozi ba New Life Bible church barifuzaga cyane korali nk’iyi.


Revival Mass choiri bifuza kugeza ubutumwa bwiza mu mahanga

Aganira na Inyarwanda.com Diana Kamugisha yagize ati: “Iki gitekerezo cyari kimaze igihe kirekire muri njyewe, nza gusanga n’abayobozi bamwe nka madamu Pastor Florence Mugisha n’abandi bayobozi nabo bibamazemo igihe kirekire." Yavuze ku bahanzi babarizwa muri iyi korali ati "Iyi korari irimo abandi bahanzi benshi nka Liza Kamikazi, Satura, Alexi Nkomezi, Mpundu Bruno, Ashimwe Dorcas, Dinah Uwera n’abandi." Yunzemo ati "Iyi korali irimo abantu bigeze kuririmba muri kaminuza n’ahandi noneho Imana ibazamura mu ntera harimo Directors, CEO's, Managers n’ababyeyi bubatse ingo zabo. “

Revival Mass choir bifuza kugera ku rwego rwa Hillsong

Diana Kamugisha yakomeje avuga ko ‘Revival Mass choir’ izatuma abahanzi bato bamenya neza ko iyo umuntu akuze akomeza akaririmba ntabivemo. Yavuze ko ari korali yasizwe amavuta kugira ngo izagere ku rwego rukomeye. Aha ni naho yatangarije ko bifuza kugera ku rwego rw’isi nka Hillsong, iyi ikaba ari korali ifatwa nka nimero ya mbere ku isi mu makorali akunzwe cyane. Diana Kamugisha yagize ati: “Iyi korali izatuma abaririmbyi bato bamenya ko iyo umuntu akuze akomeza akaririmba ntabivemo. Turumva rero tuzakoresha experience dufite n’amavuta Imana yadusize kugira ngo izagere ku rwego rukomeye ku buryo yajya ikora ibitaramo bikomeye ku rwego rw’isi nka Hillsong n’izindi.”

Dr Mukabarisa Peace umufasha wa Fred Mufulukye Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, ni we muyobozi wa Revival Mass choir. Ubusanzwe Mukabarisa Peace ni umuganga, akaba umukristo muri New Life Bible church ndetse akaba n’umudiyakoni muri iri torero, gusa yanze kwicarana impano afite yo kuririmbira Imana, akaba ari nayo mpamvu yemeye kwinjira muri iyi korali ndese yemera no kwakira inshingano yo kuba umuyobozi w’iyi korali. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Dr Mukabarisa Peace yadutangarije byinshi kuri iyi korali ayoboye anatangaza urwego yifuza ko igeraho.

Yavuze ko afite ishimwe rikomeye ku Mana kuba iyi korali yatangijwe, icyakora avuga ko Imana yayitangije cyera. Yagize ati “Turavuga ko uyu munsi twayitangije ariko Imana yo yayitangije cyera”. Avuga ko kuba iyi korali ivutse ubu, ari umugambi w’Imana. Yadusobanuriye ko bamwe mu bagize iyi korali bahoze baririmba mu bihe bya kera mu mashuri yisumbuye na kaminuza, nyuma baza gusanga nta mpamvu yo guhagarika kuririmba. Abajijwe impamvu iyi korali bayise ‘New Life Bible church Revival Mass Choir’ yagize ati “Kubera ko yaje mu bubyutse, yabyukije benshi impano zari zarasinziriye cyangwa se baraparitse gato, turashima Imana rero…Itangiranye abaririmbyi barenga 35. “


Dr Peace Mukabarisa (ibumoso) hamwe n'abo bafatanyije kuyobora iyi korali

Revival Mass choir barifuza kujya baririmba ibitangaza bigakoreka

Iyi korali yavukiye muri New Life Bible church, icyakora yakira n’abandi baririmbyi bo mu matorero atandukaye. Twabajije Dr Mukabarisa Peace icyo bisaba kugira ngo umuntu ajye muri iyi korali, adusubiza muri aya magambo “Nta kidasanzwe, ni ukuba bakijijwe, bemera Yesu nk’umukiza wabo, bafite ubushake bwo gukorera Imana kandi bafite n’impano yo kuririmba.” Yanadutangarije intego nyamukuru bafite muri uru rugendo batangiye, ati “Intego ni ukuvuga ubutumwa mu buryo bwo kuririmba. ”Abajijwe inzozi afitiye iyi korali mu myaka 5 iri imbere na cyane ko ari we uyihetse nyuma yo guhabwa amahirwe yo kuyibera umuyobozi wayo wa mbere.

Yagize ati”: Yebaba we, icya mbere ntabwo ari njyewe uyihetse, ihetswe n’Uwiteka, gusa ni njyewe ufashe inkoni muri iyi minsi, Uwiteka yangiriye ubuntu aba ari njyewe uyiyobora. Mu myaka itanu ndashaka yuko dushobora kuba turenga n’abantu 100 cyangwa 200 tuvuga ubutumwa, abafite ubumuga bwo kutagenda bakagenda, indwara zigakira kuko Yesu wakoze ibitangaza cya gihe n’ubungubu aracyabikora, ibyo ni byo dushaka. Mu bitaramo bitandukanye mu mirimo itandukanye , Uwiteka azaduhamagarira, mbega nta mupaka. Aho Uwiteka azadutumahose tuzagenda.”


Revival Mass Choi biteguye kujya ahantu hose Imana izabatuma

Kuba basabwe na Rev Dr Charles Mugisha kuzakora igitaramo gikomeye kuri Noheli ndetse icyo gihe iyi korali ikazaba igizwe n’abantu 200, twamubajije uko yiteguye kudatenguha umubyeyi wabo mu buryo bw’Umwuka, adusubiza ko ibyo basabwe ari ibintu byoroshye cyane akurikije amavuta n’imbaraga batangiranye. Yagize ati “Wowe ukurikije uko wabibonye uyu munsi urabona ari ibintu bizagarukira ahongaho? Pastor wacu turamukunda cyane kandi rwose ni umukozi w’Imana udukunda. Yadusengeye adushyiraho amavuta y’ubukozi bw’Imana, iyo target rwose irashoboka cyane ndetse hari benshi cyane babishaka ahubwo ni twebwe twari twaratinze. ”

Twamubajije niba iyi korali bataratinze kuyitangiza na cyane ko benshi mu bayigize basanzwe ari abaririmbyi, abandi bakaba barahoze ari abaririmbyi ukongeraho no kuba benshi basengera mu itorero rimwe, ibisobanuye ko guhuza bitari kubatinza. Yadusubije ko bamwe bashatse (kurushinga), abandi bahugira mu mirimo itandukanye, bituma batinda kwihuriza hamwe, gusa yanyomoje iby'uko batinze, ati “Oya ntabwo twatinze ahubwo ni igihe cy’Imana.” Yashimiye cyane Diana Kamugisha wagize igitekerezo cyo gutangiza iyi korali, ati “Umukozi w’Imana Diana, ni umuhanzi ubimazemo igihe, yarakomeje, ibihe twanyuzemo ngira ngo yarakomeje arabitambuka, Uwiteka yaramufashije. Yagize igitekerezo rero aratubwira umwe umwe ariko uwo yabibwiraga wese ntawabazaga…Turamushimira cyane kandi Imana ikomeze imuhe umugisha.”

Dr Peace Mukabarisa yakiriye gute kuba bashyigikiwe cyane n’itorero ndetse banafite abaterankunga?

Kuri iki kibazo, yadusubije agira ati “Tubyakira nk’Ubuntu bw’Imana, ni nk’umwana uvuka uwo munsi agahita ahaguruka, dufite abadushyigikiye, abafasha bacu baradushyigikiye, hari abatuguriye uniforme, hari abaduhaye amafaranga, amasengesho, turashyigikiwe, ni ubuntu bw’Imana mu by’ukuri. Ntabwo dutangiye duhuzagurika, dutangiye tuzi aho tugana kandi twizera yuko uyu murimo w’Imana yatangiye ari nayo izawusohoza. “

Yanakomoje ku muntu wambitse iyi korali mu gitaramo bakoze bwa mbere, ahishura ko ari umugabo we.“ Twagize amatsiko tumubaza niba umugabo we nawe aririmba muri iyi korali, adusubiza agira ati “Ntabwo aririmba muri iyi korali ni umuterankunga wacu akaba n’umufasha wanjye.” Abajijwe na Inyarwanda.com kugira icyo amubwira, yagize ati “Imana imuhe umugisha, imwongerere, imuhe byinshi cyane azajya atanga atera inkunga umurimo w’Imana”.


Kenshi hari amatsinda atangira gutya, nyuma ukabura irengero ryayo, ibi byaduteye kubaza umuyobozi w’iyi korali icyo yizeza abantu niba bazakomeza kubona iyi korali ndetse bakayibona irushaho gutera imbere. Twamubajije icyo yasubiza umuntu ushobora gutega iminsi iyi korali, nuko Dr Mukabarisa Peace ati “Reka reka uwo muntu se yaba yageze aha, korali irahagurutse kandi ihagurutse irenga. Turimo gushaka abantu benshi, ahubwo se abantu 200 baza, byarangira bagahagarara? Korali ntabwo izongera ihagarara. Turashima Imana ko korali itangiranye imbaraga nyinshi, kandi n’umurimo ni uwayo, nta byinshi dusabwa ni ukuboneka, ibisigaye Imana ni yo nyir’Umurimo ni nayo izawusohoza.”

Mu gitaramo iyi korali Revival Mass choir yavukiyemo, abaririmbyi bayo bari bambaye impuzankano ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 900 bahawe n'abaterankunga babo. Mu gusoza ikiganiro cyacu twabajije umuyobozi w’iyi korali impamvu bahisemo kugura imyenda yiganjemo ibara ry’umutuku. Yagize ati “Twararikunze iri bara ry’umutuku, ikindi cya kabiri tuzi neza ko amaraso ya Yesu nayo ari umutuku, ni we wadupfiriye ku musaraba, iyo tuyambaye rero tuba twibuka icyo gitambo gikomeye yadutambiye bigatuma duhagarara muri ayo maraso yayo tugahesha umugisha abantu bayo tukamubwira yuko amaraso yayo tukiyahagazemo kandi tuzi agaciro kayo n’ubu duhagaze tuyikorera tuyishima” Twabibutsa ko iyi korali yatangiranye abaririmbyi barenga 35, gusa mu mpera z’uyu mwaka bifuza kuzaba barenga 200, ibintu bavuga ko byoroshye cyane kuva bashyigikiwe n’Imana n’itorero.


Umugabo wa Liza Kamikazi yarafashijwe cyane



Gogo mu gitaramo korali Revival Mass choir yavukiyemo

Serge Iyamuremye yari yagiye gushyikirira iyi korali nshya


Ifoto abagize iyi korali bafatanye ifoto n'umufasha wa Rev Dr Charles

AMAFOTO: Richard Karegeya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alias4 years ago
    ahahahahaha. Chorale kweli. mwaretse c ibikorwa bikazivugira? muratangaje.
  • Alias emmanuel4 years ago
    Birababaje kubona abantu bitwa ngo baciye akenge, aribo birirwa mu bintu bitagize aho bihuriye n'ukuri. Aba nibo bahagarariye abaturage koko!!?? Ese ko ibitabo biriho bivuga kuri ibi bintu, ndetse na Bibiliya bitwaza ko ibihanangirizakutamera nk'uku, bizagarukira he? Icyari kibangamye ni ukutamenya, none bitwa ngo barize! Bize iki? Ese bari mu kazi bigengaho babijyamo?
  • Jeanine 4 years ago
    Yooo Imana ibane namwe kandi ibyifuzo byanyu bizagerweho irashoboye. Ashimwe Dorcas courage ndagukunda cyane
  • Kalisa4 years ago
    Amagambo make ibikorwa byinshi nicyo gikenewe.
  • Jeanne S4 years ago
    Yesu abahe umugisha. Mukomere cyane kuko mukoze mu jisho rya satani n'abadayimoni be kandi benshi muri bo mugiye cyangwa murakomeza kumva commentaires zabo. Mushikame musenge Yesu ari kumwe na mwe kandi Umwuka w'Imana akomeze abayobore ariko abarindira Imibili n'Ubugingo.
  • robert4 years ago
    AMAGAMBO MENSHI SI MEZA AHUBWO MUKORE KANDI KUBA BARIZE CG ARI ABAKOZI BAKOMEYE IBYO NTA MUMARO WABYO.
  • Habanabashaka Emmanuel4 years ago
    Biranejeje!!!!ariko nabandi barebereho ?gukorela Imana nibyiza cyane!!!!!!!¡





Inyarwanda BACKGROUND