RFL
Kigali

Kigali: Visi Meya w’umujyi yasobanuye ihuzwa rya Kiyovu SC na AS Kigali

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/06/2019 13:47
3


Taliki ya 20 Kamena muri salle y’umujyi wa Kigali, Visi Meya w’umujyi wa Kigali BUSABIZWA Parfait yasobanuriye itangazamakuru aho ubusabe bw’uko As Kigali na Kiyovu zakwihuza zikavamo ikipe imwe aho bugeze. Aha yavuze ko ukwezi kwa Nyakanga 2019 kuzarangira byamaze gusobanuka.



Aganira n’itangazamakuru muri iki gitondo umuyobozi w’ungirije w’umujyi wa Kigali, Busabizwa Parfait yavuze ko ibaruwa y’ubusabe yanditswe na Perezida wa Kiyivu Sports ndetse na Perezida wa As Kigali bayibonye taliki ya 27 Gicurasi 2019, asobanura inzira bigomba gucamo kugira ngo aya makipe abe yabasha kwihuza akavamo ikipe imwe.

Yagize ati:”Mbere na mbere reka mbanze nsobanure ukuntu iyi kipe yagiyeho (As Kigali) nyuma y’icyemezo cy’inama njyanama cyashyizeho ikipe ya As Kigali y’abagabo, As Kigali y’abagore ndetse n’itorero indatirwabahizi. Bwari ubusabe bwa komite nyobozi y’icyo gihe, bwagiye muri njyanama noneho jyanama irabyemera yemeza gushyiraho aya makipe abiri babaha na Budget yo kubafasha kugira ngo bateze imbere uyu mupira w’amaguru”.

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali wungirije BUSABIZWA Parfait

Yakomeze agira ati:”Ikintu cyose gishobora guhindura ayo makipe cyangwa ikipe imwe kigomba gukurikiza iyo nzira byaciyemo ni ukuvuga ko ubusabe buraza bukajya muri komite nyobozi y’umujyi wa Kigali bakabyigaho, basanga ari byiza nabo bakabigeza muri njyanama nayo ikaba yafata umwanzuro yuko ubu busabe bwashyirwa mu bikorwa. Ikindi kintu navuga ni uko ubu busabe ari bwiza iyo abantu bishyize hamwe biba ari byiza ni imbaraga ziba zigiye hamwe kandi imbaraga zigiye hamwe zibyara umusaruro wikubye ariko nk'uko nabivuze bigomba guca muri izi nzira twavuze haruguru”.

Twumvikanye yuko tugomba gusoza uku kwezi turangije igikorwa cy’ivugurura tureba amategeko abagenga tureba imikoreshereze y’ingengo y’imari. Tukanareba uko bazana abakinnyi no kumenya inama y’ubuyozi yabo iterana ryari, kugira ngo tube twabasha gushyikiririza inama njyanama iki gitekerezo mu kwezi gutaha nk'uko iyi njyanama ariyo yari yashyizeho iyi kipe. Icyemezo uko cyaza kimeze kose ikaba ariyo yafata umwanzuro ko izi kipe zivanze zikavamo imwe”.

Kiyovu Sports Association ni imwe mu makipe atatu mu Rwanda amaze imyaka myinshi, aho yitabiriye Shampiyona ku nshuro yayo ya mbere hagati ya 1948 na 1957. As Kigali ni imwe mu makipe amaze igihe gito akina Shampiyona y’u Rwanda. Aya ni amakipe afite amahirwe yuko ashobora kwihuza akavamo ikipe imwe kuko abayozi b’abakipe yombi bamaze kumvikana. Abakunzi b'aya makipe bakomeje kwibaza uko aya makipe aramutse yihuje ikipe yavamo uko yakwitwa aho bamwe bamaze kuyiha izina “Kiyovu Sports De Kigali”.

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nshimiyimana radjabu4 years ago
    Ndibaza izina kiyovu rizavaho cg izakomeza yitwe kiyovu ariko umuterankunga abe umugi WA kigari
  • Rwema4 years ago
    Ni Umushinga mwiza. Aya makipe yombi avuyemo ikipe ikomeye nka Real de Madrid ( Kiyovu de Kigali ) . Dukeneye ko yaza itwara ibikombe ikanagarura abafana kukibuga.
  • Kiyovu 4 years ago
    Izina ni AS Kiyovu Sports





Inyarwanda BACKGROUND