RFL
Kigali

Twaganiriye n’uwabaye ‘Manager’ wa mbere wa The Ben, ari nawe washinze akabyiniro ka ‘Black and White’ wakijijwe akaba ari umuhanzi wa Gospel-IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/06/2019 13:35
0


Olivier Nzaramba ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana utuye mu gihugu cy’Ubwongereza, kuri ubu uyu mugabo ari mu Rwanda aho yaje mu biruhuko. Yasuye Inyarwanda tugirana ikiganiro kirambuye aho yaduhishuriye ko ariwe wabaye umujyanama wa mbere wa The Ben akaba ari nawe wafunguye akabyiniro ‘Black and White’.



Olivier Nzaramba yabwiye Inyarwanda ko yafashe The Ben ubwo yari amaze gutandukana na Tom Close atangiye gukora umuziki ku giti cye. Yafatanyije na The Ben no mu gitaramo yakoreye muri Petit Stade ntikibashe kurangira igitaramo cyavuzweho cyane hano mu Rwanda ngo ari mu bari bagiteguye ndetse yatuganirije ku cyabaye ngo iki gitaramo gihagarare n’igihombo byateje.

Nk'uko yabiganirije Inyarwanda uyu mugabo ngo ni nawe wari warafunguye akabyiniro ka “Black and White”, icyakora nyuma y’igihe gito yabaye muri ibi bihe yaje kwerekeza ku mugabane w’Uburayi aho asigaye anatuye muri iki gihe mu gihugu cy’u Bwongereza. Uyu mugabo yagiye muri iki gihugu kuko yari amaze gushakana n’umugore we wabaga mu Bwongereza.

REBA HANO INDIRIMBO YE NSHYA "FIRE" YAKORANYE NA JEAN PAUL SAMPUTU

olivier

Olivier Nzaramba wahoze ari umujyanama wa The Ben akaba na nyiri Black and White ubu ni umuhanzi  wa Gospel

Ageze ku mugabane w’Uburayi yakomeje gusenga cyane ko n’umugore we yari umwe mu basenga cyane bityo nawe atangira kongera imbaraga mu masengesho ndetse mu mwaka wa 2014 yinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho kuri ubu afite album imwe ndetse akaba yaratangiye gukora kuri album ye ya kabiri.

Ubwo yasuraga Inyarwanda yari atuzaniye indirimbo ye nshya yise ”Fire” yakoranye na Jean Paul Samputu. Nubwo afite ibyumweru bitatu gusa mu Rwanda uyu mugabo ahamya ko mu gihe kiri imbere azagaruka akamamaza ibihangano bye ku rwego ruhagije. Nzaramba winjiye muri Gospel yabwiye umunyamakuru ko Imana imufashije bikaba ibikunda ku bwe asanga atakavuye mu Rwanda adakoranye indirimbo na Aime Uwimana umwe mu bahanzi ba Gospel afana cyane.

REBA HANO IKIGANIROTWAGIRANYE NA OLIVIER NZARAMBA WABAYE MANAGER WA MBERE WA THE BEN, NYIRIAKABYINIRO KA BLACK AND WHITE UBU AKABAYARAKIJIJWE ASIGAYE ARIRIMBA GOSPEL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND