Mu minsi ishize ni bwo habayeho ijonjora ry’ibanze ry’abashakishaga amahirwe yo guhagararira u Rwanda muri ‘East Africa’s Got Talent’. Abahatanye bari benshi icyakora bamenyeshwa ko abazatsinda bazahamagarwa bakamenyeshwa gahunda ikurikiye. Mu batsinze harimo abashobora kubura amahirwe yabo kubera kurangaranwa.
Ubwo abahataniraga guhagararira u Rwanda barushanwaga bamenyeshejwe ko abazatoranywa bazahamagarwa kuri telefone bakamenyeshwa ko bemerewe. Abahize abandi barahamagawe icyakora urutonde rw’abemerewe guhagararira u Rwanda ntirwashyirwa hanze ndetse Inyarwanda yashatse kumenya abanyempano b'abanyarwanda batoranyijwe muri iri rushanwa, nuko abariteguye badutangariza ko 'ari ibanga badashobora kubatangaza'. Abahamagawe batangiye kwitegura bashakisha ibyangombwa n'ibindi binyuranye bari gukenera ku rugendo.
Ubusanzwe muri Kenya ahazabera icyiciro gikurikira, kujyayo bisaba indangamuntu gusa, ariko abana bakiri bato batarafata indangamuntu basabwa kuba bafite ibyangombwa bibemerera kujya mu mahanga. Aha bamwe mu bari batoranyijwe batangiye kubishakisha. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko hari imiryango ifite abana batsinze yagowe no kubabonera ibyangombwa.
Itsinda ry'abana bane n'ababyeyi babo bamenyeshejwe ko batsinze ijonjora ryabereye mu Rwanda bagomba kwitabira ikindi cyiciro cy'iri rushanwa muri Kenya
Nubwo atari umuryango umwe ufite iki kibazo ariko reka turebe ikibazo cyihariye cy’abana bihurije mu itsinda rya “One Family One Vision” ribarizwamo abana bane bavukana baririmba injyana ya Rap mu muziki wa Gospel, aba bana ubwo bamaraga kumenyeshwa ko batsinze ababyeyi babo bamenyeshejwe ko aribo bazabaherekeza ndetse bakoroherezwa mu bikenewe binyuranye. Aba babyeyi bafite ibyangombwa ariko abana babo ntibarabona ibyangombwa.
Ubusanzwe aba babyeyi bakimenyeshwa ko abana babo batsinze batangiye kubashakira ibyangombwa icyakora ku kigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n'abasohoka basaba ababyeyi babo kubanza kujya gusaba MINISPOC igatanga lisite y’abanyarwanda bazitabira iri rushanwa bityo bakabona guha aba bana ibyangombwa bibemerera kujya mu mahanga. Aba babyeyi basubiye kubaza abahagarariye iri rushanwa mu Rwanda babamenyesha ko lisite y'abatsinze yoherejwe muri MINISPOC ariko icyabateye inkeke ni uko byageze kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2019 batarabona ibyangombwa.
Iby'iyi lisite bivugwa ko yoherejwe muri MINISPOC byaje guteza impungenge cyane ko umuvugizi w'iyi Minisiteri akaba n'umujyanama wa Minisitiri, Karambizi Olivier yabwiye Inyarwanda.com ko ibi bintu ntabyo bazi ko nabo babibonye mu binyamakuru ariko batabizi, iby'iyi lisite byo ngo ntabyo bimeze bamenya na rimwe bityo ngo ntabwo batinza iyo lisite kandi batazi iby'iri rushanwa.
Nyuma yo gucangwa n'iby'iyi lisite umubyeyi w'aba bana yasabye ubutumire bw’abana be muri East Africa’s Got Talent barabumuha byibuza ngo arebe ko bwakwemerwa mu gihe ibya lisite bivugwa ko yoherejwe muri MINISPOC byaba bitarasobanuka cyangwa iyi lisite ngo yoherezwe ku kigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n'abasohoka mu gihugu.
One Family One Vision bashobora kubura amahirwe yo gukomeza muri East Africa's Got Talent
Umubyeyi w’aba bana waganiriye na Inyarwanda yadutangarije ko ibyasabwaga byose yabibonye ikibura ari iyi lisite cyangwa ikindi cyangombwa gitangwa na MINISPOC cyerekana ko bagiye guhagararira igihugu muri aya marushanwa, icyakora kuko yabonye ubutumire yadutangarije ko agiye kugerageza kubyirukamo n'ubwo iminsi yamugendanye.
Ubusanzwe abagomba kwerekeza muri Kenya ahazabera iri
rushanwa bazagenda mu byiciro bibiri, hari abahagaruka mu Rwanda kuri uyu wa
Gatanu tariki 21 Kamena 2019 mu gihe abandi bo bagomba kwerekeza muri Kenya ku
wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2019. Bivuze ko uyu mubyeyi asigaranye amasaha
make cyane ngo abe yarangije ibijyanye no kubona ibyangombwa byose.
Babonye amatariki yabafashe ni bwo basabye 'Recomandation letter' ibaruwa yerekana ko koko batsinze bakeneye kugenda guhagararira igihugu muri iri rushanwa
Mu kiganiro na Lee Ndayisaba umunyarwanda uri mu bategura East Africa’s Got Telent yadutangarije ko ahangaha amategeko rusange agomba kubahirizwa bityo ababyeyi bakaba bagomba kubona ibyangombwa bituma abahatana bagendera ku gihe bitaba ibyo bakaba babura aya mahirwe. Aha akaba yongeye gusubiramo ko amategeko y’irushanwa ari rusange igihe uhatana atagerera ku gihe muri Kenya byatuma abura amahirwe.
Iminsi isigaye ni mbarwa ngo aba bana kimwe n'abandi bahuje ikibazo mu Rwanda babe babona ibyangombwa ariko nanone birashoboka mu gihe byaba bigizwemo ubushake, icyakora birasaba inzego zinyuranye gufatanya aba bana ntibabuzwe amahirwe yo kwitabira iri rushanwa rizarangira uritsindiye yegukanye ibihumbi mirongo itanu by’amadorari ya Amerika ($50,000).
REBA INDIRIMBO YA 'ONE FAMILY ONE VISOIN' IRIMO ABANA BATSINDIYE GUKOMEZA MU CYICIRO KINDI MURI EAST AFRICA'S GOT TALENT
TANGA IGITECYEREZO