RFL
Kigali

Muchoma yavuze ku bana batwikiwe muri Uganda n’uko yigobotoye ubukene akaramutswa n’abakobwa-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/06/2019 8:20
1


Nizeyimana Didier wahisemo gukoresha mu muziki izina rya Muchoma, yatangaje ko ubwo yari mayibobo muri Uganda hari abana bakomoka mu Rwanda, i Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bari kumwe mu buzima bwo ku muhanda batwitswe abandi barakubitwa kugeza bashizemo umwuka, baryozwa kwiba.



Avuga ko amashusho y’ubuzima yanyuzemo akiri mayibobo adakunze kugaruka mu ntekerezo kuko yaganirijwe n’abaganga bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamugira inama y’uko yitwara. Ni umusore w’imyaka 29 y’amavuko wanyuze mu buzima bw’urusobe.

Yabonye izuba tariki 28 Ugushyingo 1998. Yakuriye ahitwa i Rwerere mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba, gusa yavukiye i Masisi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) we n’umuryango we baza mu Rwanda mu mpera z'umwaka w'1994.

Yavukiye mu muryango w’abana barindwi ise yabataye akiri muto.

Yavuye mu Rwanda mu 2004 ajya muri Amerika agaruka yarabaye umusore wihagazeho ku mufuko mu 2017. Yabaye mayibobo mu Rwanda akomereza muri Uganda ndetse no muri Kenya aho yavuye yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika abifashijwemo n’umuryango wamwishimiye umufasha kubona ibyangombwa.

Avuga ko yafashe icyemezo cyo kuyoboka umuhanda kuko yabonaga mu muryango we rukinga babiri. Yigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza, ashyira hasi ikayi n’ikaramu ajya gutegera amaboko umuhisi n’umugenzi.

Aho yari hose yakoze aharanira gukura mu bukene umuryango we, kuzibona umunsi umwe kuri Televiziyo zikomeye bikarenga akaba Perezida w’Igihugu n’ubwo inzozi zayoyotse kubera amashuri macye.

Yabwiye INYARWANDA ko inkuru y’ubuzima bwe kenshi aba yumva adashaka kuyivugaho kuko acyeka ko benshi bayizi ariko kandi ngo abivuga mu ruhame kuko ari ububiko azifashisha abwira umwana we ibyo yanyuzemo mbere y’uko ubuzima buhinduka.

Yivugira ko yavomeye amazi abasirikare, aragira inka, aba umukozi wo mu rugo igihe kinini n’indi mirimo yose yakoze yitezeho guhembwa ariko agaheba. Yibuka ko yagiye ahembwa amata yo kunywa yewe ngo rimwe na rimwe inka zajya kona mu mirima y’abandi agakubitwa iz’akabwana.

Yagize ati “Ntabwo bigeze banyishyura... Nta n’igiceri cya tanu. Ni ukuvuga ngo ikintu bampembaga yari amata gusa bakampa amata akaba ariyo niririrwa akaba ariyo ndarira, nkubitwa. Kubera ko nari umwana muto icyo gihe hari ukuntu uragirana n’abantu bakuruta bagutuma ikintu waba utinzeho ukuntu ngo paaa abashumba urabizi inkoni zabo.”

Avuga ko ava mu Rwanda yerekeza muri Uganda nta wundi mwana wo ku muhanda bajyanye. Agezeyo yabanye na benshi mu bana bageragezaga gushakisha ubuzima bakiba telefoni, bakambura abantu n’ibindi. Aba bagiye bahohoterwa mu buryo bukomeye bamwe bagatwikwa abandi bagaterwa amabuye kugeza bahumetse umwuka wa nyuma.

Yagize ati “…Ni ukuvuga ngo abenshi bapfuye mbareba. Abenshi bapfuye baribaga bakabatwika bamwe bakajya kubafunga. Babatwikira muri Uganda. Bamwe bakajya bagerageza kubaho ugasanga yibye telefoni y’umuntu akagukora mu mufuko nibwo buzima bwari buri aho ngaho icyo gihe. Bagufata bakagutwika. Baragutwikaga kabisa. Batagutwika bagaterura amabuye urumva iyo batangiye kuvuga umujura umujura hahitaga haza abantu benshi umuntu wese ufite inkoni kubita ufite ibuye kubita […] rero ibaze abantu nk’amagana angahe buri wese akeneye kugubitaho, umwana akaba arapfuye gutyo.”

Muchoma yavuze ku bana bakubiswe abandi bagatwikwa kugeza bashizemo umwuka

Avuga ko benshi mu bana yabanyemo na bo ku muhanda harimo abo mu Rwanda kandi ko bavugaga neza ikinyarwanda. Ngo harimo n’abana bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) neza ururimi rw’Igiswahili, abo mu Burundi n’abandi.

Amashusho y’ibihe bitoroshye yanyuzemo akiri ku muhanda ntajya abyibuka kuko ageze muri Amerika yagize amahirwe ahura n’abaganga baramuganiriza birashira. Inzozi zo kumva ko azaba Perezida w’Igihugu zatumye agera muri Kenya akomeza amashuri arangiza ayisumbuye. Muri Uganda ho ntiyigeze yikoza ishuri kuko ngo ubuzima bwaramushaririye bikomeye abura epfo na ruguru. Ngo abo yasize batekerezaga ko yapfuye kuko bamuherukaga ari mayibobo i Gisenyi.

Nyuma yaje kubona itumanaho avugisha Mukuru wa nyina amumenyesha ko akiri muzima kandi ko ubuzima nibukunda azata amahoro. Icyo gihe yari muri Kenya arota ko umuziki wamufasha kugera muri Amerika. Indirimbo ya mbere yakoze ntabwo ari iy’ubuzima yanyuzemo akiri mayibobo ahubwo ngo yaririmbye ku bakobwa bararikira amafaranga. Yavuze ko akiri ku muhanda yitinyaga ku buryo nta n’umukobwa washoboraga kumuha umukono.

Yagize ati “Indirimbo ya mbere ntabwo ari iy’ubuzima yari indirimbo yavugaga abakobwa. Urabona icyo gihe ku muhanda nari narakubiswe bya hatari. Ni ukuvuga ngo nta mukobwa numwe washoboraga kuba yari no ku kwereka n’inyinya. Mbese muri macye ntarabona amafaranga nta mukobwa rwose wagombaga kuba yakwereka inyinya…Noneho nkaba aho ngaho nkitinya nanjye ubwanjye, urabibona. Eeeh gutereta no gukundana noneho ukitinya ukuntu usa…kubera ko nta kintu na kimwe ushobora guhereza umukobwa.”

Uburakari yakuye mu kwitinya no kuba abakobwa batarashoboraga kumuvugisha byavuyemo kwandika indirimbo yise ‘abakobwa b’iki gihe’. Yavuze ko muri iyi ndirimbo atacyuriye abakobwa ahubwo ngo yavuze ko bakunda amafaranga cyane kurusha abantu. Ngo nyuma yo kubona amafaranga yigiriye icyizere kandi ko hari na benshi mu bakobwa bamushaka.

Ati “Sinavuga ngo hari abo navugishe ngo birakunda ariko byo urabibona ubu ng’ubu ‘confidence’ zirahari hari na benshi baba bagushaka. Ibyo ni ibintu biba bigaragara.” Muri muzika, Muchoma aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Nigucombaga’. Uyu musore mu bihe bitandukanye yagira ashyira hanze indirimbo zirimo mu rurimi rw’Igishwahili n’Icyongereza. Azwi cyane mu ndirimbo “Asante”, ”My love”, “Sarah”, ‘Mademu Waleo” n’izindi. 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUCHOMA

REBA HANO INDIRIMBO 'NIGUCOMBAGA' YA MUCHOMA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nana4 years ago
    Ntukatubeshye man,genda wite ku mugore wawe Solange ibindi ubireke





Inyarwanda BACKGROUND