RFL
Kigali

UNHCR yagaragaje ko abantu bagera kuri miliyoni 70 bavuye mu byabo muri 2018

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/06/2019 12:23
0


Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kwita ku mpunzi UNHCR ryatangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 70 bavuye aho bari batuye cyangwa mu bihugu byabo muri 2018 bahunga intambara, itotezwa, amakimbirane cyangwa se akarengane. Abantu 37,000 buri munsi barahunga bakajya gushakisha ubuhungiro mu bindi bihugu.



Abantu miliyoni 70.8 ku isi hose nibo babasha kubarurwa bavuye mu babyo bahunga intambara, amakimbirane, akarengane no gutotezwa mu bihugu byabo. uyu mubare wiyongereyeho  miliyoni 2.3 ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2017. Uyu mubare kandi wikubye inshuro 2 uwari uhari mu myaka 20 ishize. Abantu 37,00 nibo babarurwa buri munsi kuba bavuye mu byabo bahunga ukoze ikigereranyo rusange (average).


Abanya Sria nibo mpunzi nyinshi ku isi

Iyi mibare kandi ngo ishobora kuba ari micye ukurikije ko hari n’abatibaruza cyangwa ngo ihunga ryabo rimenyekane, cyo kimwe n’ahantu haba hari kuba ibintu bituma abantu bahunga ariko nta buryo bw’ibarura buhari, nko muri Venezuela aho ibihumbi by’abaturage bihunga iki gihugu umusubirizo, bikabarwa ko abantu bagera kuri miliyoni 4 bamaze guhunga Venezuela. Abarenga bibiri bya gatatu 2/3 mu mpunzi ziri ku isi hose bakomoka muri Syria, South Sudan, Afghanistan, Mynamar na Somalia. Syria niyo iza ku isonga mu kugira impunzi nyinshi ku isi.

SRC: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND