RFL
Kigali

THE TREND: Ikipe y’abanyamakuru b’imyidagaduro yandagajwe naho Miss Akiwacu Colombe amurika imisatsi i Paris -VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:18/06/2019 19:30
0


Amwe mu makuru nyamukuru ari kuvugwa mu myidagaduro harimo umusaruro utari mwiza ku ikipe y'abanyamakuru b'imyidagaduro, abahanzi batandukanye bakomeje gushyira hanze indirimbo nshya indetse hari ibitaramo byinshyi byitezwe na benshi mu Rwanda muri iki cyumweru.



Ikipe y'abanyamakuru b'imyidagaduro mu mikino itanu iheruka gukina, iyi kipe imaze gutsinda umukino umwe inganya umwe itsindwa itatu. Mu mukino Rwanda Showbiz FC iherutse gukina na Premier Family ikipe inabarizwamo Ishimwe Clement umugabo wa Knowless Butera ndetse ikaba inabarizwamo na Dj Zizou, iyi kipe yatsinze iy'abanyamakuru ibitego bitanu ku busa.


Clement umugabo w'umuhanzikazi Knowless yatsinzemo ibitego bibiri

Nyuma y'uyu mukino byatumye iyi kipe y'abanyamakuru b'imyidagaduro bitekerezaho bashakira hamwe igisubizo cy'umusaruro mubi bari kubona muri iyi minsi. Amwe mu makuru dukura mu buyobozi bw'iyi kipe ni uko bamaze kumvikana n'abakinnyi babiri harimo Rutahizamu n'undi ukina yugarira, bikaba biteganijwe ko aba bakinnyi bazatangira imyitozo kuri iki cyumweru.


Nyuma y'uyu mukino iyi kipe ya Premier Family yabwiye aba banyamakuru ko hamwe n'imyitozo myinshi, ikipe yabo itanga icyizere cyo kuzatanga akazi kenshi ku yandi makipe mu mikino iri mbere.

Rwanda Showbiz Journalist Forum (RSJF) ikaba ifite abafatanyabikorwa batandukanye harimo Magasin Sport Class imaze kuba ubukombe mu maduka acuruza ibikoresho bya siporo ndetse na Dr Kintu nyiri Fame Lounge. Andi makuru ari kuvugwa ni indirimbo nshya abahanzi batandukanye bari gushyira hanze aha harimo Jule Sentore washyize hanze iyitwa Nzahinduka, Nel Ngabo washyize hanze iyitwa Nzahinduka na Bill Ruzima washyize hanze iyitwa Imitoma.

Sentore, Nel Ngabo na Bill Ruzima bashyize hanze indirimbo nshya

Indi nkuru ni umutambagiro Miss Akiwacu Colombe yitabiriye wabereye mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa aho wari ufite intego yo kuvugira abakobwa babangamirwa no gukorwa mu misatsi yabo kubera uburyo iba ari myiza.

Miss Akiwacu yamuritse imisatsi

Igitaramo gitegerejwe na benshi mu mpera ziki cyumweru kizabera i Musanze.

Kanda hano urebe amashusho y'amakuru ari kuvugwa ‘THETREND’







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND