RFL
Kigali

Volleyball: Amakipe 12 akina shampiyona yamaze kwemeza kuzitabira Memorial Rutsindura 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/06/2019 17:46
0


Kuva Kuwa Gatandatu tariki ya 22 kugeza ku Cyumweru tariki 23 Kamena 2019 ku bibuga bya Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare, hazabera imikino ya Volleyball yo kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari umwarimu n’umutoza muri iri shuri.



Ni irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 17 rikaba ritegurwa mu rwego rwo kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari umwarimu akaba n’umutoza wa Volleyball akaba yarazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Iyo urebye iri rushanwa rya Memorial Rutsindura usanga ari ryo rya mbere riruta ayandi hagendewe ku mubare w’abakinnyi n’amakipe aryitabira.

Kuri iyi nshuro ya 17 iri rushanwa rigiye kuba ku matariki ya 22 na 23 Kamena 2019, amakipe arindwi (7) y’abagabo asanzwe akina shampiyona yamaze kwemera kuzitabira nta gihindutse. Ayo makipe arimo; REG, Gisagara, UTB, IPRC Ngoma, APR VC IPRC Karongi, UR-Huye. REG VC niyo ifite igikombe cy’umwaka ushize wa 2018 kuko yatsinze APR VC amaseti 3-2 ku mukino wa nyuma.


REG VC bishimira igikombe mu 2018

Mu cyiciro cy’abagore basanzwe bakina shampiyona hazitabira amakipe atanu (5) bitewe n’uko ariyo amaze kwemeza ko azitabira dore ko umunsi wa nyuma wo kwiyandikisha ari kuwa Kane tariki 20 Kamena 2019.

Amakipe y’abagore bakina shampiyona yamaze kwemeza kuzakina Memorial Rutsindura 2019 arimo; UTB, RRA, APR WVC, KVC na WASAC. APR WVC ifite igikombe cya 2018 kuko yatsinze RRA amaseti 3-2 ku mukino wa nyuma.


APR WVC yatwaye igikombe mu bagore 

Muri rusange, Memorial Rutsindura 2019 izaba irimo ibyiciro birindwi birimo; abagabo n’abagore basanzwe bakina shampiyona, icyiciro cy’amashuri, abakina mu cyiciro rusange (Tronc Commun) batarengeje imyaka 17, amashuri abanza, abakanyujijeho ndetse n’amakipe y’abakina Volleyball yo mu musenyi (Beach Volleyball).

Mu cyiciro cy’amashuri, kuri ubu hamaze kwemeza amakipe atandatu (6) arimo; Petit Seminaire Virgo Fidelis, Groupe Scolaire Officiel de Butare, GS St Joseph Kabgayi, GS Marie Merci Kibeho, Polytechnique Gatsibo, College Immaculee Conception.

Mu cyiciro rusange (Tronc Commun U17) hamaze kuboneka amakipe atanu (5) ariyo; Petit Seminaire Virgo Fidelis (izakira irushanwa), Groupe Scolaire Officiel de Butare, GS St Philippe Neri Gisagara, PS St Jean Paul Gikongoro na GS Sovu.

Amashuri abanza amaze kuboneka ni atanu (5) ariyo; EP Matyazo, EP Ngoma, EP Butare Catholique, EP Simbi na GS APACOPE.

Kudum, Umucyo, Tout Age, Foudre Fort, Droujba, Relax, ASEVIF ni amakipe arindwi (7) y’abakanyujijeho amaze kwemeza ko azakina Memorial Rutsindura 2019. Mu irushanwa ry’uyu mwaka hazakinwa n’umukino wa Volleyball yo ku mucanga (Volleyball).

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku gica munsi cy’uyu wa Kabiri tariki 18 Kamena 2019 ku biro bya Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR), Petit Seminaire Virgo Fidelis de BUTARE Karubanda ifatanije n’abize muri iryo shuri bibumbiye mu ishyirahamwe bise “ ASEVIF”, Mbaraga Alex Visi Perezida w’iri shyirahamwe yavuze ko iri rushanwa nk’ibisanzwe ari muri gahunda yo kwibuka Rutsindura Alphonse banaha amahirwe buri cyiciro cyose gikina Volleyball.

Mbaraga yasobanuye ko kuri iyi nshuro hatazitabira amakipe yo hanze y’u Rwanda ahubwo ko bashyize ingufu mu kuzamura umubare w’amakipe y’imbere mu gihugu kandi ko uyu mwaka bashyizemo n’umukino wa Beach Volleyball.

“Harimo  ibyiciro byinshi uhereye ku bana bo mu mashuri abanza kugeza ku bakanyujijeho. Iri rushanwa rizabera ahantu hamwe mu kigo kimwe cya PSVF bitandukanye n’uko mu myaka yashize twagiye kwitabaza ibibuga by’ibindi bigo. Twifuje ko n’umukino wa Beach Volleyball wazamo tureba abana bato kugira ngo tubazamure”. Mbaraga


Mbaraga Alex visi perezida wa mbere muri ASEVIF aganira n'abanyamakuru

Mbaraga yakomeje agira ati”Ni irushanwa mu buryo dushaka ko buri cyiciro kibonamo kandi tugishishikariza ko bakina umukino usukuye ndetse uyu mwaka nta makipe yo hanze ahari kuko ubushize hari amakipe yo muri DR Congo ariko uyu mwaka ntabwo yabonetse”.


Mbaraga Alex (Iburyo) visi perezida wa mbere na Ngarambe Raphael (Ibumoso) visi perezida wa kabiri muri ASVIF

Mbaraga yasoje avuga ko uyu mwaka uzaba igipimo cyiza cyo kureba aho irushanwa rigeze kugira ngo umwaka utaha hazabeho gahunda yo kongera kurigira mpuzamaghanga hanongerwa agaciro k’ibihembo.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryatewe inkunga na; SEVIF (Ishyirahamwe ry’abahoze biga mu iseminari), SORAS-Saham, MINISPOC, Comite Olympique, CNLG, FRVB, Cogebanque, WASAC, ASEVIF, 2 Shots Club, UTB, Magasin Sports Class, REG, Akarere ka Huye, Isango Star, Hotel Galileo, Polyclinique  Salus, Polyclinique La Medicale, RIM Microfinance, Motel Mere du Verbe, Motel Sapientia na Motel Emmaus.


Ngarambe Raphael visi perezida wa kabiri muri ASEVIF yabwiye abanyamakuru ko ubushobozi butegura iri rushanwa buva mu baterankunga batandukanye ndetse n'ihuriro ry'abize muri PSVF yaba abari mu Rwanda no hanze yarwo (ASEVIF) 

Ngoga Alain wari uvuye muri Soras-Saham nk'umwe mu baterankunga ba Memeorial Rutsindura

Incamake y’amateka ya Rutsindura Alphonse:

A.Incamake y’ubuzima bwe

 Alphonse Rutsindura yavutse mu mwaka wa 1958 avukira i Ndora (Cyamukuza) ku Gisagara. Yize amashuri yisumbuye mu i Seminari nto ya Butare, yiga muri IPN (Institut Pédagogique National) i Butare.Yashakanye na Mukarubayiza Vérène (yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994), Babyaranye abana bane (4) ari bo; Ikirezi Alaine, Iriza Alain (yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994), Izere Arsene (yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994), Icyeza Alida (yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994), Alphonse Rutsindura we n’umugore n’abana 3 bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.


B.Rutsindura muri Volleyball:

Rutsindura Alphonse yabaye umusifuzi ku rwego rw’igihugu. Yabaye umutoza w’ikipe ya Volleyball ya PSVF kuva 1983-1994, Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagore ya Volley-all (1988-1990). Yabaye vice Peresida wa “Fédération” ya Volley ball mu Rwanda. Yatoje ikipe ya Rayon Sports Volleyball Club.


Innocent  Nshimiyimana wize muri PSVF akaba ari umusifuzi mpuzamahanga uzaba ushinzwe ibya tekinke muri Memorial Rutsindura 2019 wanatojwe na Rutsindura Alphonse  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND