RFL
Kigali

Interscolaire U15: I Rubavu byabaye amayobera ntihakinwa umukino wa nyuma bitewe n’ikirego

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/06/2019 7:55
0


Mu gihe imikino mpuzamashuri (Interscolaire) ku bana batarengeje imyaka 15 yari igeze ku musozo mu karere ka Rubavu aho byari ku rwego rw’intare y’Uburengerazuba, byabaye ikibazo ubwo umukino wagombaga gusoza irushanwa mu mupira w’amaguru utabaye bitewe n’imwe mu makipe yarezwe.



Ikipe ya GS.Kirwa (Nyabihu) yagombaga gukina na EP.Nyakarera (Rutsiro), gusa ntabwo umukino wabaye kuko ikipe ya EP.Kirwa yasanze yarezwe na C.S.Kivumu bari bakinnye muri ½ cy’irangiza babaziza ko bakoresheje umukinnyi urengeje imyaka.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Kamena 2019 mu karere ka Rubavu hakomereje imikino mu mashuri ku bana batarengeje imyaka cumi n'itanu (Interscolaire U-15) aho hakinwe imikino ku rwego rw'intara.


CS Kivumu yareze Kirwa bituma umukino wa nyuma udakinwa 

Muri iyi mikino yatangiye ku isaa tatu (09h00’) ku kibuga cya Nengo mu mupira w'amaguru ndetse no kuri Stella (mu mikino y'amaboko) hagaragayemo ubwumvikane bucye hagati y'abahagarariye iyi mikino aho kumvikana ku mategeko agenga iyi mikino yo mu mashuri byanze bagahitamo gusubika umukino wa nyuma nyuma y'aho ikipe ya Kivumu itsindiwe na Kirwa.


Abasifuzi n'abo baba bakiri abana 

Mu kiganiro na Mukurarinda Elias uhagarariye iyi mikino mu mashuri abanza (League West) yatangarije INNYARWANDA ko G.S.Kivumu yari ihagarariye Akarere ka Rubavu yakinnye na GS Kirwa yo mu karere ka Nyabihu bamaze gukina Kirwa itsinda Kivumu, nyuma Kivumu irega ko Kirwa itakurikije amategeko kuko yakoresheje umukinnyi urengeje imyaka 15 y’amavuko.

"Bamaze gutanga ikirego rero twacyakiriye turakireba, nyuma imikino igeze ku musozo Kirwa yendaga gukina umukino wa nyuma. Gusa kuko Kivumu yari yareze byabaye ngombwa ko tubihagarika umukino wa nyuma ntiwakinwe tubabwira ko tuzabanza tukabyigaho nka League turebe niba koko Kivumu ifite ishingiro. Nibwo tuzatanga umwanya wo gukina umukino wa nyuma kuko iyo bitaba gutyo mu kibuga hari guhuriramo amakipe arenze abiri bigatera impagarara". Mukurarinda


Elias Mukurarinda yemeje ko umukino uzakinwa bamaze kumenya niba ibyo CS Kivumu yareze bifite ishingiro


Mbere y'umukino abakinnyi babanza kwerekana ibyangombwa (Amafishi)

Uko ikibazo giteye.

Ikipe ya Kirwa ihagarariye akarere ka Nyabihu yarakinnye iratsinda igera ku mukino wa nyuma, Nyuma C.S Kivumu imenya ko Kirwa yakinnye nta byangombwa bihagije ifite nk'uko bisabwa  ndetse binagaragara ko iyi ikipe yashyize ku rutonde umukinnyi utujuje ibyangombwa (urengeje imyaka) nyamara biza kugaragara ko uyu mukinnyi yashyizwe kuri lisiti kugeza n’ubwo umukino utangira umukinnyi akiri kuri lisiti.

Bikimara kugaragara ni bwo ikipe yatsinzwe ya Kivumu yahise yandika ibaruwa isaba kurenganurwa. Byasabye amasaha menshi harebwa icyo amategeko abivugaho birananirana.

Umuyobozi ushinzwe iyi mikino mu mashuri abanza, Mukurarinda Elias yahageze nyuma atanga umwanzuro ko umukino wa nyuma w'umupira w'amaguru ku rwego rw'intara mu batarengeje imyaka 15 y'amavuko usubikwa. Biteganyijwe ko uzasubukurwa nyuma y'icyemezo kizafatwa n'ababishinzwe.


Abasifuzi bagenzura abakinnyi mbere y'umukino

Inkuru ya: Jean de Dieu Kwizera (Rubavu)


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND