RFL
Kigali

MTN Rwanda igiye guha Miliyoni 93 z’inyungu abakiriya bayo bakoresha Mobile Money

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/06/2019 17:22
2


MTN Rwanda iramenyesha abanyarwanda ko yatangiye guha inyungu abakiriya bayo bakoresha Mobile Money, aho ku ikubitiro izatanga miliyon 2.7 z’amafaranga y’u Rwanda ku bakiriya bayo bakoresheje ubu buryo mu gihe cy’amezi ane (guhera muri Mutarama kugeza muri Mata 2019).



MTN iratanga izi nyungu ikurikije uko abakiriya bayo bakoresheje Mobile mu buryo buzwi nka E-money Regulation (Kugabanya iherekanya ry’amafaranga mu ntoki) bwakoreshejwe nk'uko Central Bank of Rwanda yabigaragaje. Inyungu izatangwa hakurikijwe uko abakiriya bagiye bakoresha Mobile Money buri kwezi.

Ushinzwe ubucuruzi muri MTN Rwanda, Chantal Kagame yagize ati:” MTN yishimiye gutanga inyungu ku bakiriya bayo kugira ngo ibe yabasha gusangira ibyiza bya Mobile Money na bo. Mu buryo burenze ndetse burenze cyane bw’ikoranabuhanga mu ihereranywa ry’amafaranga hagabanywa ihererekanywa ryayo mu ntoki hakoreshejwe ikoranabuhanga”.

Mrs Chantal Kagame yashishikarije Abanyarwanda gukoresha uburyo bw’ihererekanywa ry’amafaranga hakoreshejwe uburyo bwihuse kandi bwizewe bwa Mobile Money ndetse bikaba byabafasha kwizigamira no kuguza amafaranga.

Leta y’u Rwanda yashyize ingufu mu kugabanya ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki, aho ku isonga haza uburyo bwa Momo Pay uburyo bukoresha Mobile Money, Tap &Go kwishyura urugendo ukoresheje ikarita, kuba wakwishura ibyo kurya ukoreshe ikarita ya Bank (Master Card& Visa Card), kuba wakwaka inguzanyo ukoresheje ikarita ndetse n’ibindi.

MTN Rwanda ni Sosiyete y’itumanaho imaze igihe kinini mu Rwanda aho yatangiye mu mwaka 1998 ikaba ifasha abanyarwanda mu itumanaho. MTN Rwanda ifasha kandi mu buryo bw’ihererekanywa ry’amafaranga hakoreshejwe Mobile Money, kuguriza abanyarwanda ndetse no kwizigamira.

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • IDRISSA ASSOUMAN 4 years ago
    None c Aba Agent batanga izo selivice bo ntabihembo bateganyirijwe?
  • Brave4 years ago
    That's great





Inyarwanda BACKGROUND