RFL
Kigali

Peace Cup 2019: Manzi Thierry na Irambona Eric bafashije Rayon Sports gusezerera Marines FC-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/06/2019 8:00
0


Ikipe ya Rayon Sports yasezereye Marines FC mu mikino y’igikombe cy’Amahoro 2019 bayitsinda ibitego 2-1 byaje bisanga igitego 1-0 babatsindiye i Rubavu bityo Rayon Sports ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 3-1.



Irambona Eric Gisa niwe watangiye atsindira Rayon Sports ku munota wa 77’ ubwo yishyuraga igitego bari batsinzwe na Dusingizemungu Ramadhan bita Maicon wa FC Marines yari yatsinze ku munota wa 27’ w’umukino. Igitego cya kabiri cya Rayon Sports cyatsinzwe na Manzi Thierry ku munota wa 87’.



Manzi Thierry yishimira igitego cya kabiri 

Rayon Sports yahise igera muri ¼ cy’irangiza aho yahise itombora Gicumbi FC yo mu karere ka Gicumbi. Gicumbi FC izasura Rayon Sports tariki 19 Kamena 2019 kuri sitade ya Kigali. Umukino wo kwishyura uzakinwa tariki 23 Kamena 2019 ku kibuga cya Gicumbi FC mu Majyaruguru y’u Rwanda.


Dusingizemungu Ramadhan yafunguye amazamu ku munota wa 27'

Mu mukino Rayon Sports yatsinzemo FC Marines ku kibuga cya Kicukiro wari mu bice bibiri kuko igice cya mbere FC Marines yagaragaje ko ishaka kugera muri ¼ inabona igitego ku munota wa 27’. Rayon Sports bari bafite abakinnyi nka Mugisha Francois Master wari hagati mu kibuga afatanya na Mugheni Kakule Fabrice ndetse na Bukuru Christophe. Gusa ntabwo byabaye amahire ko Mugisha Francois yitwara neza ijana ku ijana mu gice cya mbere kuko n’umupira Ishimwe Fiston yatanze ukavamo igitego yawufatiye mu mwanya Mugisha Francois yakabaye ariho yari ahagaze ariko bihurirana n’uko yari yataye umwanya ajya mu ruhande rw’ikibuga.

Mugisha Francois yaje gutanga umwanya asimburwa na Mudeyi Suleiman mu gice cya kabiri cy’umukino. Ibi byari muri gahunda yo kugira ngo Rayon Sports igire abakinnyi benshi imbere bityo igabanye abakinnyi hagati mu kibuga.




Mudeyi Suleiman (17) yasimbuye Mugisha Francois Master 

Iyi gahunda yaje kuba amahire kuri Rayon Sports babona batangiye kuganza FC Marines ari nabwo bahise bakuramo Bukuru Christophe wari watangiye kunanirwa bahita bashyiramo Eric Rutanga Alba waje akajya hagati mu kibuga dore ko asanzwe akina inyuma ibumoso.




Bukuru Christophe (18) yari yabanje mu kibuga aza gusimburwa 

Nyuma y’uko Eric Rutanga yari amaze kujya mu kibuga byatumye Irambona Eric Gisa atangira kubona umwanya wo kuba yazamuka avuye inyuma ibumoso ari nabwo yatsindaga igitego kuko inyuma yabaga asigariweho na Eric Rutanga Alba wanateye koruneri ikabyara igitego cya Manzi Thierry ku munota wa 87’. Marines FC iva mu gikombe cy’Amahoro 2019 itsinzwe igiteranyo cy’ibitego 3-1.


Eric Rutanga Alba yishyushya 

Marines FC bari bagiye bakora impinduka kuko nka Nsengiyumva Irshad ukina hagati mu kibuga yakinaga yugarira kuko bakoreshaga abakinnyi batatu inyuma.



Nsengiyumva Irshad (23) yakinnye yugarira 

Dusingizemungu Ramadhan usanzwe akina inyuma iburyo yakinaga agenzura uruhande rwose rw’iburyo ari nako Niyonkuru Sadjati akina hagati mu kibuga akingira abugarira afatanya na Samba Cedric na Fiston Ishimwe wari ubari imbere.




Niyonkuru Sadjati (7) yagize umukino mwiza hagati mu kibiuga 

Rwasamanzi Yves umutoza wa Marines FC wari ufite umukino mwiza mu gice cya mbere binaboneka ko banabona ibindi bitego, yaje gukuramo Ishimwe Fiston ashyiramo Ndayisenga Ramadhan, Hakizimana Felicien asimbura Niyonkuru Sadjati mu gihe Nsabimana Hussein yasimbuye Ishimwe Christian.



Ishimwe Fiston (29) imbere ya Mugisha Francois Master hagati mu kibuga 

Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru tariki 16 Kamena 2019, APR FC yavuyemo inganyije na AS Kigali 0-0 kuko umukino ubanza AS Kigali yatsinze igitego 1-0.

Mu mikino ya ¼ cy’irangiza izakinwa kuva tariki 19-20 Kamena 2019, Rayon Sports izahura na Gicumbi FC, Police FC iri kumwe na Etincelles FC, AS Kigali yatomboye Gasogi FC mu gihe Kiyovu Sport izakina n’Intare FC. Imikino yo kwishyura iri tariki ya 22-23 Kamena 2019 ubwo hazanamenyekana amakipe azajya muri ½ cy’irangiza.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports XI: Mazimpaka Andre (GK,30), Iradukunda Eric Radou 14, Irambona Eric Gisa 17, Manzi Thierry (C,4), Habimana Hussein 20, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Mugheni Kakule Fabrice 27, Bukuru Christophe 18, Mugisha Francois Master 25, Ulimwengu Jules 7 na Mugisha Gilbert 12.

FC Marines FC XI: Ntagisanayo Serge (GK,30), Dusingizemungu Ramadhan (C,15), Ishimwe Christian 6, Thierry Ndayishimiye 2, Clement Niyigena 3, Nsengiyumva Irshad 23, Byukusenge Yacuba Hadji 10, Samba Cedric 22, Bizimungu Omar 11, Ishimwe Fiston 29 na Niyonkuru Sadjati 7.

Dore uko imikino yarangiye:

Ku Cyumweru tariki 16 Kamena 2019

-AS Kigali FC 0-0 APR FC (Agg. 1-0)

-Rayon Sports 2-1 Marines FC (Agg. 3-1)

-Rwamagana City 0-0 Gasogi United (Agg. 0-1)

-Etincelles FC 3-0 Hope FC (Agg. 5-2)

Dore uko amakipe azahura muri ¼ (Imikino ibanza:

Kuwa Gatatu tariki 19 Kamena 2019

-Etincelles FC vs Police FC (Stade Umuganda, 15h00’)

-AS Kigali vs Gasogi United (Stade de Kigali, 15h00’)

Kuwa Kane tariki 20 Kamena 2019

-Rayon Sports vs Gicumbi FC (Stade de Kigali, 15h00’)

-Intare FC vs Sc Kiyovu (Kicukiro Turf, 15h00’)



Byukusenge Yacuba (10) agenzura umupira hagati mu kibuga hafi ya Mugheni Kakule Fabrice (27) 


Niyonkuru Sadjati (7) asimbuka Mugheni Kakule Fabrice (hasi)


Habimana Hussein abaza uwiteguye ngo amuhe umupira




Ulimengu Jules ahiga igitego



























Umukino urangiye ku kibuga cya Kicukiro

PHOTOS: Saddam MIHIGO (INYARWANDA.COM)

KANDA HANO UKURIKIRE UKO IBITEGO BYINJIYE N'IBYATANGAJWE N'ABAKINNYI NDETSE N'ABATOZA BABO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND