RFL
Kigali

Peace CUP 2019: Rayon Sports yakuyemo Marines FC itombola Gicumbi FC, APR FC irasezererwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/06/2019 18:14
3


Tombola ya ¼ cy’igikombe cy’Amahoro 2019 yasize Rayon Sports icakiranye na Gicumbi FC mu gihe APR FC yakuwemo na AS Kigali kuri iki Cyumweru tariki 16 Kamena 2019.



Mu mikino ya ¼ cy’irangiza izakinwa kuva tariki 19-20 Kamena 2019, Rayon Sports izahura na Gicumbi FC, Police FC iri kumwe na Etincelles FC, AS Kigali yatimboye Gasogi FC mu gihe Kiyovu Sport izakina n’Intare FC.

Rayon Sports yakomeje muri ¼ cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro 2019 itsinze Marines FC ibitego 2-1. Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Irambona Eric Gisa (77’) na Manzi Thierry (87’). Ibi bitego byaje nyuma y’igitego cya FC Marines cyatsinzwe na Dusingizsemungu Ramadhan bita Maicon ku munota wa 27’ w’umukino waberaga ku kibiga cya Kicukiro.

APR FC yakuwemo na AS Kigali nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino wo kwishyura kuko umukino ubanza AS Kigali yatsinze APR FC igitego 1-0


Abakinnyi ba Rayon Sports bihsimira igitego cya kabiri

Dore uko amakipe azahura muri ¼ :

Kuwa Gatatu tariki 19 Kamena 2019

-Etincelles FC vs Police FC (Stade Umuganda, 15h00’)

-AS Kigali vs Gasogi United (Stade de Kigali, 15h00’)

Kuwa Kane tariki 20 Kamena 2019

-Rayon Sports vs Gicumbi FC (Stade de Kigali, 15h00’)

-Intare FC vs Sc Kiyovu (Kicukiro Turf, 15h00’)


Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya mbere 


Irambona Eric Gisa yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports 


Iradukunda Eric (14) ahanganye na Ishimwe Christian


Mugheni Kakule Fabrice yari yongeye guhura na FC Marines yakinnyemo 


Dusingizemungu Ramadhan (15) ari hejueu na Eric Irambona Gisa (17)


Mudeyi Suleiman yinjiye mu kibuga asimbuye Mugisha Francois Master  


Abakinnyi ba FC Marines bajya inama yabafasha 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gitefano 4 years ago
    Birababaje kubona Intare FC Academy zibona itike APR. FC ikabura ikike yo gukomeza Afande Murasire,Nyamvumba,Kabarebe,Musamakweri,Muganga nibatabare ikipe batuzanire abanyamahanga batanu bashoboye bafatanye n'abanyarwanda bashoboye ubundi tubone APR FC y'igitinyiro mu Rwanda no mu mahanga ihatana naho made in Rwanda gusa niyo kuturisha umutima no kuduteza indiscipliné zo muri gasenyi gusa
  • fidele munyemana4 years ago
    cyokezo fc igomba kuvamo kuko ntishoboye n'ibareke GIKUNDIRO iryisi cyokezo nisigare kurugo irurinde nkimbwa
  • ndeshyo4 years ago
    And, what had to happen finally happened and its Logical Conclusion ; the dissolution of These Incompetent Management Committee and all the Coaching Staff ! APR FC deserves better than this kind of Incompetent people. They have shown worrying limitations. APR FC should turn this disgraceful page by getting rid of these corrosive character. Ubu ntakindi APR FC ihanze amaso ; n’uko Rayons Sports yatwara nicy’Amahoro, ikayiha Lift yo kujya muli muli Confederation Cup ! N’aho izi Managiement Committee na Coaching Staff zigejeje APR FC ?





Inyarwanda BACKGROUND