RFL
Kigali

Lilian Mbabazi yatumiwe kuririmba mu ‘Ikaze Night’ iteguza iserukiramuco ‘Ubumuntu’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/06/2019 16:32
0


Umuririmbyi w’umunyarwandakazi wavukiye i Kampala muri Uganda, yatumiwe kuririmba mu gitaramo cyiswe ‘Ikaze Night’ kibanziriza iserukiramuco mpuzamahanga ryiswe ‘Ubumuntu Arts Festival’ rigomba kumara iminsi itatu ribera ku butaka bw’u Rwanda.



Igitaramo Ikaze Nights giteganyijwe kuba tariki 11 Nyakanga 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kizatangira saa kumi n’ebyeri z’umugoroba. Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi cumi na bitanu ku muntu umwe (15 000 Frw).

Umuhanzikazi Lilian Mbabazi watumiwe yabaye igihe kinini mu Itorero Mashirika ari naho impano ye yakuriye. Yanyuze mu itsinda Blue3 ryakanyujijeho muri Uganda, akora indirimbo nka ‘Vitamin’ yakoranye na Weasel, Danger (love letter), Simple Girl n’izindi.

Dany Rugamba Ushinzwe gutanga amakuru mu Ubumuntu Arts Festival, yabwiye INYARWANDA, ko basanzwe bategura Ikaze Nights hagamijwe gukusanya amafaranga yifashishwa mu gutegura Ubutumwa Arts Festival cyane ko kwinjira biba ari ubuntu ku bantu bose.

Yavuze ko Ubumuntu Arts Festival ari igikorwa mpuzamahanga kandi kizamara iminsi itatu. Yagize ati “Ni ku nshuro ya kabiri Ikaze Nights ibaye kandi igategurwa kugira ngo abantu bagure amatike hanyuma amafaranga avuyemo yifashishwe gutegura Ubumuntu Arts Festival.” 

Amafaranga ava muri Ikaze Nights yifashishwa mu gutegura no gushyira mu bikorwa Ubumuntu Arts Festival yitabirwa n’umubare munini bakagirana ibiganiro, imurikirwamo ibikorwa n’ibindi.

Ubumuntu Arts Festival yatangijwe mu 2015 n’Itorero Mashirika yitezweho muri uyu mwaka kuzerekanirwamo imbyino zitandukanye, umuziki ndetse n’imico itandukanye yo mu bihugu bizitabira.      

Ikaze Night yatumiye ababyinnyi n’abaririmbyi bo muri Netherlands. Ni itsinda ry’abantu batatu ari Joost Lijbaart uvuza ingoma, Bram Stadhouders Jim Black ucuranga gitari ndetse n’umuririmbyi Sanne Rambags. Bombi bahuye mu 2015 ku gitekerezo cya Beaux Jazz.

Umuziki wabo w’umwimerere watumye bajya muri Mali, Mexico, China, Nowrway, India ndetse no muri Netherlands bitabiriye iserukiramuco.

Abandi batumiwe ni Generation 25, Unidance bo mu Rwanda, Streets Dance bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Itorero ry’igihugu Urukerereza ndetse na Alexander Star wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.  

Uyu musore Alexander aheruka mu Rwanda mu 2018 yahavuye akoranye indirimbo n’umuhanzi Andy Bumuntu ndetse n’abanyeshuri bo ku ishuri Umubano Primary School. Iyi ndirimbo bayise ‘Show me the way’ imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 50 ku rubuga rwa Youtube.

Ubumuntu Arts Festival iteganyijwe kuba Tariki 12-14 Nyakanga 2019 izabera ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi. Mu 2016 Lilian Mbabazi yishimiwe bidasanzwe mu gitaramo yaririmbyemo cya Kigali Jazz Junction cyabaye kuya 30 Nzeri kibera muri Kigali Serena Hotel. 

Uretse kuririmba mu Ikaze Nights Lilian Mbabazi azanagaragara mu Ubumuntu Arts Festival igiye kuba ku nshuro ya Gatanu.

Yaririmbye mu kabari Mango ndetse no muri Hotel des Milles Collines yo mu Rwanda. Yaririmbanye kandi na Kidum mbere y'uko atangira kwiga muri Kaminuza ya Makerere aho yakuye impamyabumenyi muri 'Social sciences'.

Ni umwe mu bahanzikazi bihagazeho muri Uganda ahanini hashingiwe ku buhanga bwe mu kuririmba n’ijwi risendereye. Yagiranye amasezerano na ‘Deuces Entertainment Group’ imufasha mu rugendo rwe mu muziki.

Lilian Mbabazi yatumiwe kuririmba mu 'Ikaze Night'

Ni ku nshuro ya Gatanu iri serukiramuco rigiye kubera i Kigali

Ubumuntu Arts Festival yatangijwe mu 2015






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND