RFL
Kigali

Imitoma iraca ibintu mu rukundo rw’umunyarwandakazi Neza na Skales wo muri Nigeria

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/06/2019 14:51
0


Neza Patricia Masozera umwe mu bahanzi b’abanyempano bakomoka mu Rwanda, yateranye imitoma n’umukunzi we Skales wakunzwe mu ndirimbo ‘Fire Waist’ yahuriyemo n’umuhanzi. Bombi bamaze umwaka bakundana byeruye.



Skales na Neza baheruka i Kigali mu gitaramouruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Bralirwa Plc rwamurikiyemo inzoga ya ‘Mutzig Class’ ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019.

Skales yaririmbye muri iki gitaramo akoresha ingufu nyinshi ashimagiza ubwiza bw’abanyarwandakazi byamusunikiye guhitamo Neza adasiba guhoza mu ntekerezo ze.

Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019, Neza yashyize amashusho ku rubuga rwa instagram amugaragaza aryamenye ku bibero by’umukunzi we Skales. Muri aya mashusho atamara igihe kinini bombi baba baganira bagaragaza akamunyeza ku rugendo rushya batangiye.

Neza yanditse avuga ko umukunzi we Skales [Akoresha youngskales kuri instagram] yahawe izina rishya Ego [Ni indirimbo nshya uyu muhanzi yasohoye]. Yarengejeho ko Skales ari ‘umubyeyi’ ubundi araseka.

Nyuma yo kwandika ubu butumwa, Skales yahise yandika munsi yaho avuga ati “Ndagukunda! Umufana wanjye wa mbere dusangira buri kimwe’. Mu kumusubiza, Neza yagize ati “Uri nimero ya mbere kuri njye. Ndagukunda nanjye.”

Skales yakoreye igitaramo gikomeye i Kigali

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yabanje kugirwa ibanga rikomeye ndetse mu 2018 byavuzwe ko bakundana buri wese aryumaho.

Mu kwizihizaga isabukuru y’umwana umwe bamaze bakundana, Neza yanditse avuga imyato umukunzi we Skales ashimangira ko azamukunda kugeza ku mwuka wa nyuma azahumeka.

Icyo gihe Neza kuya 06 Gicurasi 2019 yanditse avuga ko umwaka ushize bakundana bize amasomo kandi ko ashima kuba yaramukunze urutagabanyije akarusho aba umufana we mukuru.

Ati “Ndagufite ubuzima bwanjye bwose mukunzi. Nta kintu na kimwe nshobora kuguhisha. Ikirenze kuri ibyo ukora imirimo ihambaye kugira ngo utume nishime. Ngaho reka twishimire uyu munsi kuko ari uwacu.”

Mu gusubiza, Raoul John Njeng-Njeng uzwi nka Skales yashimye Neza wihanganiye amafuti ye bagakomeza gukundana kugeza n’ubu.

Skales ni umuraperi w’umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo yujuje imyaka 28 kuko yavutse ku wa 01 Mata 1991. Yibanda ku njyana ya Rnb na Hip hop. We na Neza bamaze igihe mu munyenga w’urukundo ushimangirwa n’amagambo bombi bandikirana.

Skales yaririmbye ashimagiza ubwiza bw'abanyarwandakazi

Neza abana n'umuryango we muri Canada gusa akunze gusanga umukunzi we muri Nigeria

REBA HANO INDIRIMBO 'EGO' YA SKALES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND