Ikipe ya Police FC yakomeje muri ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro 2019 ibanje kunganya na Etoile de l’Est igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019.
Muri uyu
mukino, Police FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 26’ gitsinzwe na
Ngendahimana Eric mbere y’uko Etoile de l’Est yishyura ku munota wa 35’
gitsinzwe na Ngabitsinze Fuad.
Eric Ngendahimana kapiteni wa Police FC
Nyuma yo
kunganya na Etoile de l’Est, Police FC yakomeje kuko umukino ubanza yatsinze ibitego
2-1 i Kibungo. Police FC iheruka igikombe cy’Amahoro 2015 ubwo yatsindaga Rayon
Sports ku mukino wa nyuma.
Police FC yageze muri 1/4 ikuyemo Etoile de l'Est
Ikipe ya Mukura Victory Sport ifite igikombe
cy’Amahoro 2018 yakuwemo na SC Kiyovu nyuma yo kutsinda igiteranyo cy’ibitego
3-2. Umukino ubanza wabereye i Huye , Kiyovu SC yari yatsinze Mukura VS ibitego
3-1. MVS yageze ku kibuga cya Mumena itsinda SC Kiyovu igitego 1-0.
Ndayishimiye Celestin umaze igihe yaravunitse amaze kugaruka
Indi kipe
yasezerewe ni Bugesera FC yakuwemo n’Intare FC nyuma yo kubatsinda ibitego 4-2
nk’igiteranyo cy’imikino ibiri (Aggregate). Umukino waberaga u kibuga cya
Kicukiro, Intare FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 nk’uk byagenze mu mukino
ubanza.
Ngabitsinze Fuad (8) yatsindiye Etoile de l'Est
Gicumbi FC
yakuyemo Espoir FC nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura
waberaga i Rusizi. Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 0-0 i Gicumbi.
Amakipe
yakomeje arimo; Plice FC, Intare FC, Gicumbi FC na SC Kiyovu andi makipe agomba
kumenyakana kuri iki Cyumweru tariki 16 Kamena 2019.
Songa Isaie yahize igitego arakibura
Dore uko
imikino yarangiye:
Kuwa
Gatandatu tariki 15 Kamena 2019
-Police 1-1
Etoile(3-1)
-SCKiyovu
0-1 MVS (3-2)
-Bugesera FC
1-2 Intare FA(2-4)
-Espoir FC
1-1 Gicumbi FC(1-1)
Imikino
iteganyijwe kuri iki Cyumweru:
-AS Kigali
FC vs APR FC (Stade de Kigali, 15h00)
-Rayon
Sports FC vs Marines FC (Stade Kicukiro, 15h00)
-Rwamagana
City FC vs Gasogi United (Rwamagana, 15h00)
-Etincelles
FC vs Hope FC (Stade Umuganda, 15h00)
TANGA IGITECYEREZO