Abantu bakunda gusohokera ahacurangirwa ndetse hakanaririmbirwa muzika y’umwimerere ibyo benshi bakunze kwitwa “ Live Music”, bazi uyu musore Rich Malik, wagiye acurangira ndetse akanaririmbira ahantu hatandukanye, haba mu mahoteli akomeye ya hano i Kigali ndetse no mu tubyiniro, Malik uyu mwuga yawutangiye ahagana mu mwaka wa 2013.
Kuri ubu rero, uyu muhanzi yamaze guca undi muvuno, wo gufatanya uyu mwuga, ndetse no kuba umuhanzi ku giti cye, aho yamaze no gushyira hanze indirimbo ya mbere akaba yarayise “ Lucky”. Muri iyi ndirimbo, aba agaruka ku buryo umukobwa akunda bazabana, bagasazana, ariko kubera ukuntu bakundana cyane, abana babo bakazasigara bandika ibitabyo byerekeye urukundo rudasanzwe abo babyeyi babo bakundanaga, ndtse inkuru y’urukundo rwabo ikazaba kimomo hose, ko rwari urukundo rw’amateka.
Rich Malik mu ndirimbo ye nshya "Lucky"
Aganira na Inyarwanda.com, yagarutse kuri gahunda ndende afite muri muzika, aho yavuze ko hari abantu bari gukorana atifuje gutangaza amazina, ko ngo gahunda bafite ari ugukora indirimbo nyinshi, zikajya zishohokana n’amashusho yazo, kugira ngo abakunzi be batazagira icyo bamuburana. “Iyi ndirimbo niyo mpereyeho, ariko gahunda ikurikira ni ukujya dukora amajwi, agasohokana n’amashusho, kugira ngo turyoherwe na muzika ya nyayo, nyuma tuzagira umwanya wo gukorana n’abandi bahanzi, mu rwego rwo kwagura ibikorwa, no gukorana bya hafi n’abandi” Rich Malik aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com.
Nk’uko yabitangaje, ngo iyi ndirimbo “ lucky” yamaze gufatirwa amashusho yayo, mu minsi ya vuba iraba yamaze kugera ahagaragara. ubusanzwe uyu musore ni umuhanga mu bijyanye n’ijwi rye, akaba ari naho yakuye igitekerezo cyo gukora indirimbo ze bwite.
UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA RICH MALIK YISE “LUCKY”
TANGA IGITECYEREZO