RFL
Kigali

Basketball: Imikino y’akarere ka Gatanu irasozwa ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/06/2019 13:13
0


Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu muri sitade nto ya Remera harasozwa imikino y’akarere ka Gatanu ku ngimbi n’abangavu bakina Basketball, irushanwa ryatangiye ku wa Mbere tariki 10 Kamena 2019.



Mu cyiciro cy’abahungu bari gushaka itike y’imikino Nyafurika y’ingimbi izabera muri Cap Verde umwaka utaha wa 2020 mu gihe abakobwa bari gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera mu Rwanda kuva tariki 26 Nyakanga kugeza kuwa 4 Kanama 2019 muri Kigali Arena i Remera.

Mu cyiciro cy’abakobwa, u Rwanda rufite itike kuko ari rwo ruzakira imikino ya nyuma Nyafurika. Hagati ya Tanzania na Uganda bagomba kwishakamo ikipe izagaruka mu Rwanda mu mikino Nyafurika.


U Rwanda na Uganda barahura saa moya z'uyu wa Gatandatu

Ikipe y’abangavu b’u Rwanda bafite amanota ane (4) bakuye mu mikino ibiri kuko yatangiye batsindwa na Tanzania amanota74-63 ku munsi wa mbere, batsindwa na Uganda amanota 63-55 mu mukino wa kabiri mbere yo kwishyura Tanzania bakayitsinda amanota 61-54.

Kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda ruracakirana na Uganda mu mukino wo kwishyura saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’) muri sitade nto ya Remera. Kwinjira kuri iyi mikino ni ubuntu mu myanya yose ya sitade.


Abakobwa b'u Rwanda barasabwa gutsinda Uganda kugira ngo batange icyizere ku banyarwanda ku irushanwa bazakira 

Abangavu ba Uganda bafite amanota atandatu mu mikino itatu kuko batsinze u Rwanda, batsinda Tanzania mu mikino ibiri bakinnye. Tanzania ifite amanota atanu kuko batsinze u Rwanda, batsindwa na Uganda mu mikino ibiri mbere yo gutsindwa n’u Rwanda.

Mu cyiciro cy’ingimbi, iyi mikino y’akarere ka Gatanu 2019 hitabiriye amakipe abiri arimo u Rwanda rwakiriye na Uganda.

Umukino ubanza hagati y’aya makipe warangiye u Rwanda rutsinze Uganda amanota 96-36 mbere y’uko saa moya z’umugoroba w’uyu wa Gatandatu (19h00’) hagomba kuba umukino wo kwishyura bityo u Rwanda rugahita rubona itike y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi zitarengeje imyaka 16 kizabera muri Cape Verde kuko ari rwo rufite amahirwe menshi bigendanye n’ikinyuranyo cy’amanota batsinze mu mukino ubanza.


Mu ngimbi hitabiriye u Rwanda na Ugahda 

Dore uko gahunda iteye:

Ku wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019

17.00 – Rwanda vs Uganda (Girls)
19.00 - Uganda vs Rwanda (Boys)

Dore uko imikino yarangiye kuva ku wa Mbere:

Ku wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2019

-Rwanda  63-74 Tanzania (Girls)

Kuwa Kabiri tariki 11 Kamena

– Tanzania 39-58 Uganda (Girls)

Kuwa Gatatu tariki 12 Kamena 2019

17.00 - Uganda 63-55 Rwanda (Girls)

 19.00 - Rwanda 96-36 Uganda (Boys)

Kuwa Kane tariki 13 Kamena 2019

  - Tanzania 54-61 Rwanda (Girls)

Kuwa Gatanu tariki 14 Kamena 2019

 - Uganda 78-36 Tanzania (Girls)

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND