RFL
Kigali

Nzove: SKOL na Rayon Sports batashye inyubako abakinnyi bazajya baruhukiramo bamaze gukora imyitozo-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/06/2019 22:21
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2019, uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL ndetse n’ikipe batera inkunga nk’umutera nkunga, batashye inyubako abakinnyi bazajya baruhukiramo bamaze gukora imyitozo ya mbere ya saa sita.



Wari umuhango warimo Ivan Wullfaert umuyobozi mukuru w’uruganda rwa SKOL mu Rwanda, Paul Muvunyi Perezida wa Rayon Sports ari kumwe na Me Muhirwa Frederick visi perezida we bafatanya mu kazi ka buri munsi ko kuyobora ikipe ya Rayon Sports.

Muri uyu muhango kandi hari Habyarimana Matiku Marcel visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), abari bahagarariye polisi y’igihugu, abafana, abakinnyi n’abandi bafite aho bahurira na Rayon Sports.



Eric Rutanga (3) na Eric Irambona (17) ni bo bakinnyi bahagarariye abandi mu gutaha iyi nzu

Iyi nyubako yubatswe ijana ku ijana n’uruganda rwa SKOL Brewery Ltd, ishobora kwakira abantu 40 bakaryama neza nta kubyigana yaba abaryama mu gice cyo hasi ndetse n’abaryama mu gice cyo hejuru (Etage).

Mu ijambo yagejeje ku bari muri uyu muhango, Ivan Wullfaert umuyobozi wa SKOL Brewery Ltd yavuze ko iyi nyubako izafasha abakinnyi ba Rayon Sports kuba bajya bakora imyitozo kabiri ku munsi ariko imyitozo ya mbere ya saa sita bayisoza bakaba bafata amafunguro bakaryama bakaruhuka kugira ngo baze kwinjira mu myitozo ya nyuma ya saa sita bafite imbaraga.

“Twubatse iyi nzu kugira ngo dutangire dutegure intsinzi z’imyaka itaha. Abakinnyi bazajya bakora imyitozo kabiri ku munsi. Nyuma yo kurangiza imyitozo ya mbere ya saa sita bazajya bafata amafunguro hano ku ruganda babone kuruhuka. Nyuma yo kuruhuka bazajya bahita basubira mu kibuga bakore imyitozo ya nyuma ya saa sita babone gutaha ku babishaka”. Ivan


Muvunyi Paul (Ibumoso) na Ivan Wullfaert (Iburyo) batambagira ibyumba by'inzu ya Rayon Sports


Inzu SKOL yubakiye Rayon Sports yatashywe ku mugaragaro

Ivan Wullfaert yavuze ko n’umukinnyi waba ushaka kuharara nta kibazo kirimo gusa ngo nta mugore cyangwa umukobwa wemerewe kugera muri iyi nzu SKOL Brewerry Ltd yubakiye Rayon Sports.

“Ni inzu y’abakinnyi ba Rayon Sports bose kuko ishobora kwakira abantu 40 bakaryama neza kuko buri gitanda kimwe gifite hasi no hejuru. Umukinnyi ushaka kuharara nta kibazo gusa ntabwo tuzemera umukobwa cyangwa umugore muri iyi nzu. Ahubwo hari icyumba twashyizeho ku buryo kapiteni yararanamo na kapiteni”. Ivan

Paul Muvunyi, Perezida w’ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanya avuga ko inzu y’abakinnyi ba Rayon Sports izafasha cyane mu kwitegura amarushanwa yose kuko ayo bazitabira bafite intego yo kuyatwara.

“Abakinnyi bacu bagiye kujya barya banaryamye hafi y’ikibuga cy’imyitozo. Ubwo murumva ko imbaraga bazaba bafite zizaba ziri hejuru. Bizadufasha gutwara ibikombe. Twatwaye shampiyona, icy’Amahoro turagishaka, CECAFA turayishaka n’ibindi byose ndetse n’icya CAF turagishaka”. Muvunyi


Ivan Wullfaert (Ibumoso) na Paul Muvunyi (Iburyo) baganira 


Ikimenyetso cy'uko SKOL Brewery Ltd yahaye Rayon Sports imfunguzo z'inzu  

Nyuma y’iyi gahunda hahise hakurikiraho umuhango wo gushyikiriza SKOL Brewery Ltd igikombe cya shampiyona 2018-2019.

Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona 2018-2019 ihigitse APR FC umucyeba w’ibihe byose. SKOL Brewery Ltd ni umutera nkunga wa Rayon Sports. Ni muri urwo rwego rero abayobozi ba Rayon Sports bari bazanye igikombe cya shampiyona batwaye kugira ngo bakimurikire SKOL Brewery Ltd nk’umutera nkunga mukuru bityo bakomeze bishimane muri rusange.


SKOL Brerwery Ltd yamurikiwe igikombe cya shampiyona 2018-2019 Rayon Sports iheruka guterura 


Mazimpaka Andre (Ibumoso) na Eric Rutanga (Iburyo) bateruye igikombe 


Eric Rutanga (3) na Eric Irambona Gisa (17) bateruye igikombe




Umuhanzikazi Queen Cha yasusurukije abitabiriye umugoroba wa Rayon Sports na SKOL Brewery Ltd


Tuyishme Karim bita Kenzamn ni we wari umushyushya rugamba (MC) 

Muri iyi gahunda, Paul Muvunyi Perezida wa Rayon Sports yavuze ko bazanye igikombe ngo bacyereke umutera nkunga bityo ubutaha bazarusheho gufatanya birushijeho mu rugamba rwo gushaka ikindi gikombe kandi ko bishoboka ko Rayon Sports izakomeza kuba indahangarwa mu rugamba rwo gushaka ibikombe.



Abafana ba Rayon Sports mu Nzove byari ibyishimo 

REBA HANO UKO UYU MUHANGO WAGENZE


UMVA UKO ABAKINNYI BA RAYON SPORTS BAKIRIYE INYUBAKO BAZAJYA BARUHUKIRAMO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND