Dushime Jean Népomscene umunyamakuru w’imikino kuri BTN TV na City Radio 88.3 FM na Liliane Uwase basezeranye imbere y’amategeko mbere y’ubukwe nyirizina buteganyijwe kuwa 14 Nyakanga 2019.
Kuri uyu wa
Kane tariki 13 Kamena 2019 nibwo Dushime Jean Népomscene na Liliane Uwase
basezeranye imbere y’amategeko, umuhango wabereye mu murenge wa Kimironko mu
mujyi wa Kigali.
Uwase Liliane na Dushime Jean Nepo basezeranye imbere y'amategeko
Dushime Jean
Népomscene umunyamakuru w’imikino kuri City Radio na BTN TV wanaciye kuri Radio
Salus, yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe na Liliane Uwase umukobwa
bamaranye imyaka itanu (5) bakundana. Dushime Jean Nepo yamenyekanye akora
ikiganiro kigaruka kuri siporo kuri Radio Salus i Huye mbere yo kugana kuri
City Radio nyuma akaza no kubifatanya no gukora ikiganiro cy’imikino kuri BTN
TV.
Ubukwe nyirizina bwa Dushime Jean Nepo na Liliane Uwase buteganyijwe tariki 14 Nyakanga 2019
Dushime Jean Nepo umunyamakuru w'imikino kuri BTN na City Radio
Nk’uko
bigaragara ku rupapuro rurarika inshuti n’abavandimwe (Save the Date), tariki
ya 14 Nyakanga 2019 hazabaho umuhango wo gusaba no gukwa ndetse n’ubukwe muri
rusange.
TANGA IGITECYEREZO