RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo gufashisha amaraso: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/06/2019 10:32
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 24 mu byumweru bigize umwaka tariki 14 Kamena, ukaba ari umunsi w’165 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 200 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1158: Umujyi wa  Munich mu Budage warashinzwe, ushingwa na   Henry the Lion ku nkengero z’umugezi wa Isar.

1775: Mu gihe cy’intambara y’ubwigenge bwa Leta zunze ubumwe za Amerika, hashyizweho umutwe w’ingabo zitwaga Continental Army, aha hakaba ariho havutse igisirikare cya Amerika.

1777: Ibendera rya Leta zunze ubumwe za Amerika rigizwe n’imirongo n’inyenyeri ryatowe n’inteko nk’ibendera ry’iki gihugu, kugeza n’uyu munsi rigikoreshwa.

1830: Ingabo zigera ku 34,000 z’abafaransa zinjiye mu gihugu cya Algeriya, aha hakaba ariho hatangiriye ubukoloni bw’ubufaransa muri iki gihugu.

1900: Ibirwa bya Hawaii byabaye kamwe mu duce twa Leta zunze ubumwe za Amerika.

1907: Mu gihugu cya Norvege abagore bahawe uburenganzira bwo gutora.

Abantu bavutse uyu munsi:

1864: Alois Alzheimer, umuganga akaba n’umuhanga mu buzima bwo mu mutwe, akaba ariwe wavumbuye indwara yo kwibagirwa bidasanzwe yamwitiriwe (Alzheimer Disease) nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1915.

1868: Karl Landsteiner, umuganga akaba n’umuhanga mu by’ibinyabuzima w’umunya-Autriche, akaba ariwe wavumbuye ibika (groupe) by’amaraso, akaza no kubiherwa igihembo cyitiriwe Nobel nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1943.

1928: Che Guevara, umunya-Argentine wari ufite n’ubwenegihugu bya Cuba, akaba yaramenyekanye cyane mu ntambara zo guharanira ubwigenge bw’ibihugu bya Amerika y’amajyepfo ybonye izuba, aza gutabaruka mu 1967.

1969: MC Ren, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya N.W.A nibwo yavutse.

1987: Mohamed Diamé, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyasenegal nibwo yavutse.

1987: Dan Reynolds, umuhanzi w’umunyamerika ubarizwa mu itsinda rya Imagine Dragons nibwo yavutse.

1989: Lucy Hale, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1825: Pierre Charles L'Enfant, umuhanga mu bwubatsi no gukora ibishushanyo mbonera by’imijyi  w’umunyamerika ufite inkomoko mu Bufaransa, akaba ariwe wakoze igishushanyo mbonera cya Washington D.C, yitabye Imana, ku myaka 71 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo gufashisha amaraso.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND