RFL
Kigali

Abahanzi 14 n’aba-Dj 21 bahurijwe mu iserukiramuco “Kigali Street Jam Fest’ rizatanga inyigisho ku rubyiruko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/06/2019 8:54
0


Iserukiramuco ryiswe “Kigali Street Jam Fest” rigiye guhuriza hamwe abahanzi bagera kuri 14 n’aba-Dj 21. Ryateguwe hagamijwe kwigisha urubyiruko ingaruka z’ibiyobyabwenge ndetse no kumenyekanisha birushijeho umuziki nyarwanda.



Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya mbere ryateguwe na Sick City Entertainment igizwe n’urubyiruko ruzobereye mu gutegura ibitaramo cyane cyane by’urubyiruko rimwe na rimwe n’abantu bakuru. Iri tsinda ryamenyekanye mu gutegura igikorwa gikomeye cyo Kwibuka cyizwi nka “Our past”.

“Kigali Street Jam Festival” izamara iminsi ibiri guhera kuya 12 kugera kuya 13 Nyakanga 2019 ibera muri Car Free zone mu Mujyi wa Kigali. Yitezweho guhuriza hamwe urubyiruko n’abandi mu ngeri zinyuranye.  

Intwari Christian Umuyobozi wa Sick City Entertainment  

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Umuyobozi wa Sick City Entertainment, Intwari Christian, yavuze ko iri serukiramuco bamaze igihe baritegura kandi ko barihaye umwihariko wo kwita ku rubyiruko no kurushako kumenyekanisha no guteza imbere umuziki nyarwanda.

Avuga ko hari abahanzi bakunda kuvuga ko bazi kuririmba ariko batabona amahirwe yo kuririmba mu bitaramo bikomeye cyangwa se mu iserukiramuco ngo nabo batekerejweho.

Yagize ati “..Tuzakoresha abahanzi b’iwacu nyine urabyumva abasanzwe bafite amazina akomeye barimo…hari abahanzi bagenda bavuga ko bazi kuririmba ariko badahabwa amahirwe mu bitaramo bikomeye twabatekerejeho.”

Yungamo ati “Dufite intego yo kuzamura umuziki nyarwanda ariko tuzanigisha urubyiruko ibibi byo gukoresha ibiyobyabwenge.”

Avuga ko bataranoza ibijyanye no kwinjira ariko ko bateganyaga ko umuntu azishyura 5 000 Frw ku munsi umwe cyangwa se akishyura 7 000 Frw mu gihe cy’iminsi ibiri. Nta myanya yihariye ya VIP ahubwo ngo ntaho buri wese ahejwe.

Yavuze ko batumiye abahanzi 14 ndetse n’aba-Djs 21 ariko ko hari abataremeze neza niba bazitabira iri serukiramuco. Mu ba-Djs ni Dj Miller, Dj Toxxyk, Dj Marnaud, Dj Infinity, Dj Lou, Dj Pyfo, Dj Jullz, Dj Dialo, Dj Lenzo, Dj kiss

Dj Kim, Dj Fla, Selekta Copain, Dj Tyga, Dj khalex, Dj June ndetse na Dj Cindy. Aba nibo bamaze kwemeza ko bazitabira

Amatsinda y’ababyinnyi yemeje kwitabira ni Jabba Juniors, Urban Dance ndetse na Afro Kasa. Intwari Christian avuga ko aya matsinda azihuriza hamwe hanyuma bakore itsinda rimwe bategure ibyo bazerekana.

Kugeza ubu abahanzi bamaze kwemeza ko bazitabira iri serukiramuco ni Riderman, Bruce Melody, Jay Polly na Queen Cha. Avuga ko hari n’abandi bakiri kuvugana mu minsi ya vuba bazatangazwa.

Sick City Entertainment igizwe n’abantu icyenda baba mu Rwanda ndetse na batanu babarizwa hanze y’u Rwanda. Igizwe na Boris Ntwari uba muri Amerika wabaye umunyarwanda wa mbere witabiriye imyiyerekano ikomeye muri Amerika yo kubyina yitwa World of Dance. 

Hari kandi Nyiringango Roger Duron washinze ‘mark’ y’imyenda yitwa Nkunda Swagg.  Intwari Christian umaze kuba mu buyobozi bwateguye ibitaramo bikomeye nk’icya Stromae, Davido, Sauti Sol, Mr Eazi, Ice Prence n'abandi benshi bagiye bakorera ibitaramo byabo mu Rwanda.

Arnaud Gakire uzwi ku izina rya Dj Lou umwe mu ba-Dj ubu bari mu bamaze gukomera mu Rwanda.


Abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kwamamaza iri serukiramuco






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND