Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC kirishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gutanga amaraso ku buntu
Nyuma yo
gusanga u Rwanda rumaze gutera imbere cyane mu bijyanye no gutanga amaraso ku
buntu, uburyo abikwa ndetse n’uburyo atangwamo byihuse, Ishami ry’umuryamgo w’abibumbye
ryita ku buzima OMS ryahisemo ko umunsi mpuzamahanga ubera mu Rwanda Ni muri
urwo rwego Dr Gatare Swaibu ukuriye ikigo
cy’Igihugu Gishinzwe Gutanga amaraso gikorera mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe
Ubuzima (RBC) amara impungenge abanyarwanda bose ko ntawe ukwiye
gutinya ko gutanga amaraso bigira ingaruka ku buzima kuko ngo nubundi insoro zitukura tugira mu
mubiri ubwazo zangirika buri munsi, bishatse kuvuga ko iyo umuntu atanze amaraso
uko yaba angana kose umubiri urayagarura mu gihe kingana n’amasaha 24,insoro
zitukura aba yatakaje, mu minsi 56 aba yazisubiranye,umubiri ukora ku buryo
buri munsi ukora andi maraso Dr Gatare akomeza avuga ko ahubwo gutanga amaraso
bifite inyungu nyinshi ku wabikoze nko kuba umuntu ukunda gutanga amaraso
bimurinda kurwara umutwe bya hato na hato, umuntu utang amaraso kandi bimurinda
kurwara umuvuduko w’amaraso,mikindi gikuru ngo ni ukuramira ubuzima bw’uwari
ubuze amaraso Kugeza ubu abatanga amaraso mu gihugu cyose bagera
65,512abatanga amaraso mu buryo buhoraho ni 26,596(40,6%)
TANGA IGITECYEREZO