RFL
Kigali

Nsengiyumva (Igisupusupu) yongerewe mu bahanzi bazitabira ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival, ahabwa mahirwe y’umwihariko

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/06/2019 15:02
2


Nsengiyumva ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri muzika nyamara atamaze igihe kinini muri muzika, uyu mugabo wamamaye bikomeye mu ndirimbo nka Igisupusupu cyangwa Mariya Jeanne nkuko yitwa nyiri izina kuri ubu yamaze kongerwa ku rutonde rw’abahanzi bazatarama mu bitaramo bya Iwacu muzika Festival.



Uyu mugabo yongewe mu bahanzi bazataramira muri iri serukiramuco ndetse ahabwa n’amahirwe yo kuzaririmba mu bitaramo byose bitanu bazakora, amakuru aturuka muri EAP abategura iri serukiramuco ahamya ko bahisemo guha uyu muhanzi amahirwe yo kuririmba muri ibi bitaramo byose nk’umwe mubatarayagize na mbere cyane ko EAP hari ibindi bitaramoyagiye itegura byaberaga mu ntara zinyuranye nkumuhanzi utarabashije kugira ayo mahirwe bakaba bamuhaye amahirwe yo kuzenguruka igihugu ataramira abantu muri Iwacu Muzika Festival.

Iwacu muzika Festival ni iserukiramuco ryatangijwe ku mugaragaro n’ikiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kaburi tariki 28 Gicurasi 2019. Ikiganiro cyari kitabiriwe n’abanyamakuru banyuranye bakora imyidagaduro ndetse n’abaterankunga banyuranye bateye inkunga EAP iri gutegura Iwacu Muzika Festival 2019.

Iri serukiramuco rigizwe n’ibitaramo bikomeye bizitabirwa n’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda. Ibi bitaramo uko ari bitanu bizitabirwa n’abahanzi banyuranye cyane ko nta muhanzi uzaririmba ahantu habiri. Ibi bitaramo bizahera mu karere ka Musanze tariki 22 Kamena 2019 mu gihe tariki 29 Kamena 2019 bazaba bataramira mu karere ka Rubavu.

Nyuma yo kuva i Rubavu tariki 13 Nyakanga igitaramo cya gatatu kizabera mu karere ka Huye bataramire i Ngoma tariki 20 Nyakqanga 2019 mu gihe igitaramo cya nyuma kizabera mu mujyi wa Kigali tariki 17 Kanama 2019. Ibi bitaramo ku nshuro yabyo ya mbere kwinjira bizaba ari ubuntu ahasanzwe hose mu gihe mu myanya y’icyubahiro bizaba ari amafaranga ibihumbi bibiri (2000frw).

EAPEAPEAPEAP

Ibitaramo bine biziyongeraho ikizabera mu mujyi wa Kigali ni byo bizaba muri "Iwacu Muzika Festival"byongeweho Nsengiyumva kuri buri gitaramo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shyaka 4 years ago
    Hahahahaha ariko nyimukatubeshye as if turi abana ngo Igisupusupu yahawe amahirwe? Ahubwo yabahaye amahirwe mwebwe ubuse ninde utazi uburyo Francois akunzwe? Ko ahubwo iyo bakora ikosa bakamusiga bari kuba bibeshye bikomeye. ubu wasanga bihaye ibyo kumuha amafrw macye?? Umusaza arakunzwe ntimukabogame di mujye mukora Kinyamwuga. NGO YAHAWE AMAHIRWE? muransekeje ntimubuze byose uziko wagirango azaririmbira ubuntu? Reka mbabwire uriya niyo yakora show wenyine ashobora Kuzuza aho igitaramo cyabereye bikabarenga.
  • Ephrem4 years ago
    Igisupusupu ntamahirwe yahawe ahubwo niba yemeye kuririmbana nabo bana dufaranga mutanga yabahaye amahirwe pee kuko ni super star arabishoboye KBS amahoro yayusuza wenyine muzabijyerageze murebe ko atazuzuza stade amahoro wenyine maze mubone kumugereranya





Inyarwanda BACKGROUND