RFL
Kigali

Bralirwa yashoje umushinga w’ubuhinzi bw’ibigori wari umaze imyaka 5-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/06/2019 11:56
0


Kuri uyu wa gatatu taliki ya 12 Kamena 2019 mu ntara y’Uburasirazuba muri Dereva Hotel Uruganda rwenga inzoga n’ibinyobwa bidasembuye mu Rwanda (Bralirwa) bwashoje umushinga w’ubuhinzi bw’ibigori wari umaze imyaka 5, bashoyemo asaga miliyoni 2 z’amadorari binyuze mu kinyobwa cya Heineken.



Ni umushinga wiswe gushaka ejo heza h'ikigori gihabwa agaciro mu Rwanda (Create the Future of Maize Value in Rwanda) Bralirwa ikaba yarafatanyije n’umuryango w’Uburayi ufasha amakoperative aciriritse, EUCORD: European Cooperative For Rural Development, Leta y’u Buhorandi ndetse n’umuryango mpuzamahanga ufasha amakoperative IFC: International Finance Cooperative. Uyu mushinga ukorera mu turere dutatu tw’intara y’Uburasirazuba ari two Ngoma, Kayonza ndetse na Rwamagana.

Uhagarariye Heineken wari waturutse mu Buholandi

Umuyobozi wa Bralirwa Mr. Merid Demissir (Managing Director) yashimiye abahinzi bakoranye na Bralirwa. Yavuze ko Bralirwa imaze imyaka 60 ndetse bivuze ko izakomeza kubaho mu yindi myaka 60 izaza. Yagize ati:” Twongeye kuvuga ku mateka ya Bralirwa imaze imyaka 60 bivuze ko izakomeza kubaho no mu yindi myaka 60 izaza, turakomeza kwibaza tuti ibi bivuze iki kuri mwebwe? Igisubizo ni uko Bralirwa izakomeza gukorana namwe kandi iri kumwe namwe, ikazanakomeza kuba isoko ry’ibyo muhinga”.

Mr.Merdi Demissir umuyobozi wa Bralirwa mu Rwanda

Merid Demissir yakomeje agira ati:” Ntabwo ari ukubaha isoko gusa ni ukubaha ubumenyi mukeneye kugira ngo ibyo mukora murusheho kubinoza, biradushimisha kuba turi kumwe namwe dusangira ubumenyi mufite kandi namwe dufite ibyo tubigiraho, uyu munsi turahemba amakoperative 18 ariyo benshi muri mwebwe mwaserukiye hari uwarushije abandi muri mwebwe mwese, ariko kuri twebwe mwese mwaratsize, uyu munsi ni umunsi w’ibyishimo kuri twe no kuri mwebwe by’umwihariko mwakoze neza”.


Mukashema Patricia, umuturage wakoranye n’uyu mushinga aganira na InyaRwanda.com yatubwiye ko atarakorana n'uyu mushinga yezaga toni imwe ku buso bwa Hegitari none ubu akaba yeza toni enye n’igice. Yagize ati: "Cyera ntarakorana n'uyu mushinga ntabwo nahingaga igihingwa kimwe, ariko maze gukorana nawo banyeretse ibyiza byo guhinga igihingwa kimwe. Ubu ku buso bwa hectare imwe neza toni enye n’igice kandi mbere nezaga toni imwe, navuga ko wamfashije cyane aho mbasha kurihira umwana, nkabasha kwigurira umwenda ndetse ubu iyo mu rugo dushatse kuvugurura nkora ku mafaranga yanjye nkabikora. Iyo ibigori byeze nshobora gukuramo byibura ibihumbi 80 Rwf y’inyungu. Ndashima ubuyobozi bwa Bralirwa”.


Mu gusoza uyu mushinga ubuyobozi bwa Bralirwa bwahembye amakoperative 18 yitwaye neza mu kugira umusaruro mwinshi, umusaruro mwiza no gufata neza umusaruro aho koperative yabaye iya mbere yitwa Isuka irakiza yo mu karere ka Rwamagana yahawe imashini ihungura ibigori ifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni enye n’igice (4,500,000 Rwf).

Imashini ihungura ibigori yahawe koperative Isuka Irakiza yahize izindi koperative

ANDI MAFOTO




Umuyobozi wa Bralirwa atanga ibihembo

Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND