RFL
Kigali

Basketball: Ikipe y’abangavu b’u Rwanda yasoje imikino ibanza itsinzwe na Uganda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/06/2019 23:00
0


Ikipe ya Uganda y’abakobwa batarengeje imyaka 16 bari mu mikino y’akarere ka Gatanu mu Rwanda, batsinze u Rwanda amanota 63-55 mu mukino w’umunsi wa gatatu ukaba uwa kabiri kuri buri kipe yakinnye.



Maria Majjuma wa Uganda yatsinzemo amanota 31 mu gihe Munezero w’u Rwanda yatsinze amanota 17 muri uyu mukino. U Rwanda rwatsindwaga umukino warwo wa kabiri kuko batangiye batsindwa na Tanzania amanota 74-63.


Umukino w'u Rwanda na Uganda 

Ku ruhande rw’u Rwanda ikibazo cy’amanota cyabaye ingorabahizi kuko Nyiramugisha Hope uheruka gufasha u Rwanda mu mukino wa Tanzania agatsinda amanota 22, muri uyu mukino yatsinze amanota icyenda (9) mu gihe Umubyeyi Ella yatsinze amanota icumi (10).


Ikipe y'abangavu b'u Rwanda batsinzwe umukino wa 2

Usanase Charlene akaba na kapiteni w’u Rwanda yafashije u Rwanda mu kubuza amanota kwinjira mu nkangara kuko yabikoze inshuro 12 mu gihe Maria Najjuma yabikoze inshuro 36.

Ikipe y’u Rwanda ahanini yazize ko bananiwe gahunda yo kugarira neza, ikibazo banahuye nacyo mu mukino ubanza ndetse banagira ikibazo cyo kuzuza amakosa atanu (5) hakiri kare bityo bakajya bahanishwa umupira wo hafi y’inkangara.


Uganda yatsinze umukino wa kabiri

Abangavu b’u Rwanda baratangira imikino yo kwishyura kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2019 bakina na Tanzania saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’) mbere yo kuzakina na Uganda kuwa Gatanu tariki 14 Kamena 2019 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’).


Nyiramugisha Hope ntabwo yahiriwe n'umukino wa Uganda

Uganda yahise igira amanota ane (4) mu mikino ibiri kuko batsinze Tanzania amanota 58-39. U Rwanda rwagize amanota abiri (2) kuko rwatsinzwe amanota 74-63 bakina umukino ufungura wa Tanzania.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND