RFL
Kigali

VIDEO: Di Paul wakoraga mu kiganiro The Ramjaane Show yatangiye kwerekana filime ye y'uruhererekane yise 'Nzogera'

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:12/06/2019 18:38
0


Ndakize Paul wamenyekanye ku izina Di Paul mu itsinda ry'abanyagasani aho yakoranaga bya hafi na Ramjaane mu kiganiro 'The Ramjaane Show', kuri ubu yatangiye kugaragaza filime ye nshya y'uruhererekane yise 'Nzogera'.



Ni filime y'uruhererekane yiswe 'Nzogera' ikaba ikubiyemo ubutumwa bwo kwigisha abantu kubana n'abandi, inama zigendanye no kwita ku buzima bwabo ndetse igaragaramo uduce two gusetsa abantu. INYARWANDA iganira na Di Paul ari we na 'Producer' w'iyi filime twamubajije aho igitekerezo cyavuye adutangariza ko ari umushinga amaranye igihe ugendanye n'urukundo akunda filime. 

Yagize ati: "Nakuze nkunda filime za Kinyafurika n'umuco w'abanyafurika, nakuze nkunda Comedy.  Byatumye ntekereza uko nakora filime iri mu bwoko bwa Kinyafurika kandi izakomeza igihe kirekire, ikindi kandi ikaba ari filime yarebwa n'umuntu wese uri mu kigero icyo ari cyo cyose n'ushaka guseka akayireba. Ni filime kandi irimo ubutumwa bwafasha urubyiruko cyangwa undi wese."

Di Paul yakomeje atubwira ko muri iyi filime yifuje gushimangira ko filime ye yazagaragaramo inyigisho ku buryo buri wese azasangamo ibyamufasha. Iyi filime yiswe 'Nzogera', izina ry'umukinnyi mukuru wayo. Iyi filime ivuga ku buzima bw'abavandimwe batatu baza mu mujyi wa Kigali bagasiga umubyeyi wabo mu cyaro, imbogamizi bahura nazo, uko baba babayeho ndetse n'uburyo babanye n'abandi, uburyo ababyeyi babana n'abana babo mu gihe bari kure yabo, ibyo byose akaba ari byo biri muri iyi filime 'Nzogera'.

 Umukinnyi mukuru w'iyi filime yitwa 'Nzogera'  

Di Paul mu mwaka wa 2011 ni bwo yinjiye mu ruhando rwa sinema y'u Rwanda ndetse aza no kumenyekana cyane mu mwaka wa 2015 ubwo yakoranaga na Ramjaane mu kiganiro 'The Ramjaane Show'. Nyuma y'aha yaje no kugaragara muri filime zitandukanye ndetse zanamwubakiye izina harimo VIRUNGA SCHOOL. Kuri ubu uyu mugabo asigaye abarizwa ku mugabane w'uburayi mu gihugu cya Finland.

Itsinda ry'abakora Filime 'Nzogera'

Reba EPISODE ya mbere ya filime 'Nzogera'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND