Tariki ya 8 Kamena 2019 ubwo APR FC yatsindwaga na Rwamagana City igitego 1-0 mu mukino w’ijinjora rya mbere ry’igikombe cy’Amahoro 2019. Ni nabwo Nshuti Innocent, rutahizamu wa APR FC yagize ikibazo cy’imvune kuko icyo gihe yahise ava mu kibuga mbere y’irangira ry’igIce cya mbere.
Nshuti
Innocent yagize imvune nyuma yo kugonga umwobo w’ikibuga cya Rwamagana City
bityo akabombambari (Ankle) kagira ikibazo haranabyimba ku buryo atabashaka
gutambuka.
Nyuma yo
kuva mu kibuga, Nshuti Innocent yaje gusimburwa na Mugunga Yves bityo Nshuti
ava mu mukino akomeza kwitabwaho n’abaganga.
Nshuti Innocent ateruwe n'abafana i Rwamagana
Nshuti
Innocent wahawe imbago zimufasha gutambuka yemereye INYARWANDA ko abaganga
bamuhaye ibyumweru bibiri (2) kugira ngo azabe yabona gutangira imyitozo yoroheje.
“Bampaye
ibyumweru bibiri ngendera ku mbago mbere yo gutangira imyitozo yoroheje”.
Nshuti
Itangishaka Blaise (8) na Michel Rusheshangoga (22) bateruye Nshuti Innocent
Nyuma yo
gutsindwa na Rwamagana City, ikipe ya APR FC yakomeje mu mikino ya 1/8 kuko
umukino ubanza yari yatsinze ibitego 2-0 i Kigali. Ikipe ya APR FC yahise
itombola AS Kigali mu mikino ya 1/8 aho umukino ubanza bagomba kuwukina kuri
uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2019 kuri sitade ya Kigali saa cyenda (15h00’).
TANGA IGITECYEREZO