RFL
Kigali

Nshuti Innocent yahawe ibyumweru bibiri hanze y’ikibuga-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/06/2019 14:07
0


Tariki ya 8 Kamena 2019 ubwo APR FC yatsindwaga na Rwamagana City igitego 1-0 mu mukino w’ijinjora rya mbere ry’igikombe cy’Amahoro 2019. Ni nabwo Nshuti Innocent, rutahizamu wa APR FC yagize ikibazo cy’imvune kuko icyo gihe yahise ava mu kibuga mbere y’irangira ry’igIce cya mbere.



Nshuti Innocent yagize imvune nyuma yo kugonga umwobo w’ikibuga cya Rwamagana City bityo akabombambari (Ankle) kagira ikibazo haranabyimba ku buryo atabashaka gutambuka.

Nyuma yo kuva mu kibuga, Nshuti Innocent yaje gusimburwa na Mugunga Yves bityo Nshuti ava mu mukino akomeza kwitabwaho n’abaganga.



Nshuti Innocent ateruwe n'abafana i Rwamagana 

Nshuti Innocent wahawe imbago zimufasha gutambuka yemereye INYARWANDA ko abaganga bamuhaye ibyumweru bibiri (2) kugira ngo azabe yabona gutangira imyitozo yoroheje.

“Bampaye ibyumweru bibiri ngendera ku mbago mbere yo gutangira imyitozo yoroheje”. Nshuti



Itangishaka Blaise (8) na Michel Rusheshangoga (22) bateruye Nshuti Innocent 

Nyuma yo gutsindwa na Rwamagana City, ikipe ya APR FC yakomeje mu mikino ya 1/8 kuko umukino ubanza yari yatsinze ibitego 2-0 i Kigali. Ikipe ya APR FC yahise itombola AS Kigali mu mikino ya 1/8 aho umukino ubanza bagomba kuwukina kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2019 kuri sitade ya Kigali saa cyenda (15h00’).




Nshuti Innocent yavunikiye i Rwamagana   







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND