RFL
Kigali

Umuhanzi Lady Zamar wo muri Afrika y’Epfo agiye gusohora alubumu nshya yise ‘Monarch’

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/06/2019 12:04
0


Yamikani Janet Banda uzwi mu muziki nka Lady Zamar ni umuhanzi ukomoka muri Afurika y’epfo. Kuri ubu yamaze gutangaza izina rya alubumu agiye gushyira hanze ndetse n’ibizaba biyikubiyemo.



Iyi alubumu Lady Zamar yayise ‘MONARCH’, ikazaba ari iya gatatu, izaba ikurikiye iyitwa Kinga Zamar yasohoye muri 2017. Muri 2015 kandi nibwo yasohoye alubumu ye ya mbere yise (Cotton Candy). Akunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka Collide, Charlotte ahuriyemo na Prince Kaybee, It’s You, My Baby n’izindi zitandukanye. Iyi alubumu ‘Monarch’ izasohoka mu mpera z’uku kwezi, akaba yarahisemo kuyita iri zina agendeye ku buryo alubumu yabanje yari yise ‘Kinga Zamar’.


yakunzwe. Mu guteguza abantu iyi alubumu, Lady Zamar yasohoye indirimbo zimwe na zimwe zizaba ziri kuri iyi alubumu izaba iriho indirimbo 20 zose zakozwe kandi zikanandikwa na Lady Zamar. Hari izo kandi yafatanyije n’abandi bahanzi, twavuga iyitwa ‘Low Low’ ahuriyemo na Tellaman ndetse n’iyitwa Freedom ahuriyeho n’umuraperi Rhapsody.

Bamwe mu bamufashije kwandika indirimbo harimo  Mooonchild Sanelly (bafatanyije kwandika Fat Girl), Msaki (bafatanyije kwandika Freedom) ndetse na DJ Choice bafatanyije kwandika More and More. Mu gutangaza amakuru yerekeye iyi alubumu nshya, Lady Zamar yagize ati “Amaherezo, nishimiye cyane kubwira abafana banjye izina rya alubumu yanjye nshya! Maze igihe kirenga umwaka nkora iyi alubumu, mfite amatsiko yo gusangiza abafana banjye indirimbo 20 ziyikubiyeho”

Monarch yatangiye gucuruzwa mbere y’uko isohoka ku bantu bifuza ko izabageraho ari aba mbere, byatangiye tariki 07/06/2019. Indirimbo y’imena kuri iyi alubumu yitwa This Is Love.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND