RFL
Kigali

“Umwana wanjye mbona azaba umuhanzi” Ikiganiro na Jay Polly wakomoje no ku modoka asigaye agendamo bivugwa ko yahawe n’umufana –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/06/2019 9:36
4


Jay Polly umuhanzi ukomeye hano mu Rwanda ufatwa nk’umwe mu nkingi za mwamba muri Hip Hop y’u Rwanda, aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Nyirizina”. Nyuma y’iyi ndirimbo twagiranye ikiganiro n’uyu muraperi wakomoje kuri byinshi muri gahunda ze za muzika, ubuzima bwe bwite anasubiza ibibazo by’amatsiko.



Jay Polly aganira na Inyarwanda yatangaje ko kugeza magingo aya ari gukora kuri Album ye nshya izaba iriho indirimbo nyinshi zirimo n’izo amaze igihe ashyira hanze. Iyi album izaba ikubiyemo indirimbo yagiye yandikira muri gereza ubwo yari afunze mu minsi ishize. Jay Polly watuganirije byinshi ku muziki we yanakomoje ku buzima bwe bwite aho yahishuye ko ashimira bikomeye umuryango we udahwema kumuba hafi umunsi ku wundi.

JAY POLLY

Jay Polly ahamya ko umukobwa we yatangiye kumwereka impano mu muziki

Uyu muraperi wanahishuye ko ajya abona impano y’ubuhanzi ku mukobwa we yatangaje ko adashobora kumureka ngo akore umuziki atabanje kurangiza amasomo. Icyakora nubwo ashaka ko umwana we abanza kwiga ariko nanone ngo amubonamo ubuhanga mu buhanzi. Jay Polly yabajijwe ibijyanye n’imodoka asigaye agendamo byavugwaga ko yahawe numufana.

JAY POLLY

Imodoka bivugwa ko Jay Polly yahawe n'umufana we

Nubwo ateruye ngo ahakane ko ari umufana wamuhaye iyi modoka nk’impano, Jay Polly yatangaje ko yikokoye akayigura mu mafaranga abakunzi ba muzika bagiye bamuha. Tubibutse ko uyu muhanzi ari umwe mu bakomeye bakorera muzika yabo mu nzu ya The Mane aho ahuriye n’abandi bahanzi nka Queen Cha, Safi Madiba ndetse na Marina.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA JAY POLLY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • me4 years ago
    ese ko ufite abana babiri (2) umwe (1) akaba ariwe uba washyize imbere undi we nta mpano wamubonyemo cg waramwibagiwe?
  • you4 years ago
    Me;ntago abana batabana na ba se babarwa;ariko Uwiteka we arababara cyane.Dawidi mwene Yesayi nawe ntiyarwaga yagashumba kintama ariko ntibyamubujije kuba umwami nubu ukivugwa kuko yarigitangaza.Abana batabarwa nabapepeyeee
  • chamai boi4 years ago
    jaypolly nikigorwi gisinziriye cyane ni gute umuntu ahora avuga umwana umwe knd afite babiri
  • kalimunda4 years ago
    ibi bintu abantu benshi sinzi igituma batabyitaho, burya ubwonko ni ikintu kingenzi, niyo waba ufite impano ingana gute ariko nta mumutwe burya ntacto biba bimaze. uyu mutipe milioni yafashe za guma guma hakiyongeraho n'andi menshi yakoreye sinumva ukuntu yatizwa imodoka n'umufana( kuba yarayimuhaye yo mubireke ntibibaho), en plus imodoka ya fake kuriya. ikindi gihangayikishije, ni uko aho gushyira imbaraga mu mashuri y'abana be ari guta ibitabapfu ngo bazaba abahanzi!!! cya icyi ni ikigoryi kigendera kbsa.





Inyarwanda BACKGROUND