RFL
Kigali

Indirimbo ya Sat B na Meddy yari yagwatiriwe, nyuma y’ibiganiro byimbitse yakomorewe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/06/2019 8:51
3


Mu mpera z’umwaka ushize nibwo umuhanzi Sat B yatangaje ko ari gukorana indirimbo na Meddy, iki gihe yari yasanze Meddy mu gihugu cya Tanzania. Nyuma y’igihe iyi ndirimbo ivuzwe ariko ntihumvikane gahunda yo kuyishyira hanze byamaze kumenyekana ko yari yagwatiriwe, icyakora ubu amakuru meza ahari ni uko iyi ndirimbo yakomorewe.



Ibyo kugwatira iyi ndirimbo byatangiye kuvugwa mu minsi ishize ubwo Sat b yagiranaga ikibazo n’uwari wamufashije gukora iyi ndirimbo bari banamaze igihe bakorana, Wanda Boy umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi yitwa Trust No Body Production, nyuma y’amakimbirane yaranze aba bagabo babiri uyu Wanda Boy yahisemo kugwatira indirimbo yari yafashije Sat B kuba yakorana na Meddy.

Icyakora nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombie kuri ubu amakuru ahari mashya ni uko indirimbo yasubijwe Empre Avenue inzu ifasha abahanzi ya Sat B kuri ubu uyu musore akaba ariwe ufite indirimbo ye na Meddy nkuko yabitangaje mu itangazo yashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kamena 2019.

Meddy

Meddy na Sat B bahuriye muri Tanzania arinaho bakoreye iyi ndirimbo (Hagati yabo hari Dj Paulin umwe mu ba Djs bakomeye mu gihugu cy'Uburundi)

Iri tangazo rigenewe abakunzi ba muzika rikaba rigira riti “Empire Avenue iramenyesha abantu bose bakunda umuziki w’Uburundi ko ntamakimbirane tugifitanye n’inzu ifasha abahanzi Trust no body productioniyobowe na Wanda Boy. Twamaze kubona igisubizo cy’ibibazo byari byavutse…” aha bakomeza bahamya ko indirimbo ya Sat B na Meddy yasubijwe Avenue Empire iyobowe n’umuhanzi Sat B.icyakora nubwo yemeje ko indirimbo bayishyikiriye ntabwo yigeze avuga igihe yaba izasohokera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • karu4 years ago
    nibintu biryoshe,ndetse ndazi izoza ari umuriro nkuko vyama aba uko ari 2,nibo uburundi nurwanda bifite,kandi bafite kazoza ko kuduza idarapo muri afrika thank u #empire_avenue #thank u #sat_b thank u #meddy
  • Kaboss4 years ago
    Nivyo tu ndabishimy
  • Niyonkuru Didier 4 years ago
    Ico mbona nuko uyo muntu wese ashaka gusubiza umuziki ndundi hasi nacire birarura kuk umuziki ndundi ugeze Kure kandi nabaririmvi baba rundi bageze kurwego rushimishije hama ndamukeza sat b kuba yumvikanye na bari bamugumirije indirimbo yee





Inyarwanda BACKGROUND